Australia yoherereje Ukraine imodoka z’imitamenwa

Australia yoherereje Ukraine ikiciro cya mbere cy’imodoka eshatu kuri 20 z’intambara z’imitamenwa, nyuma y’uko babisabwe na Perezida Zelensky mu cyumweru gishize.

Izi modoka ziremereye kandi zikomeye cyane zizakoreshwa mu gutwara abasirikare n’abasivile mu gace k’imirwano - ntabwo zizakoreshwa mu gutera, nk’uko abategetsi babivuga.

Zelensky yagejeje ijambo rye kuri video ku nteko ishingamategeko ya Australia mu cyumweru gishize - ashimira iki gihugu ku nkunga kimaze kubaha.

Australia yiyemeje guha Ukraine inkunga ya miliyoni $142 mu bikoresho bya gisirikare n’ubutabazi bw’abantu, kandi ifata ibihano bitandukanye ku bategetsi b’Uburusiya n’ibicuruzwa byaho.

Aya ni amwe mu makuru agezweho y’isesengura rya buri munsi ku ntambara muri Ukraine rikorwa n’ikigo Institute of War cyo muri Amerika

  • Uburusiya ubu bwashyize ingufu mu burasirazuba bwa Ukraine nyuma yo kuvana ingabo zabwo ku nkengero za Kyiv no mu majyaruguru
  • Ingabo z’Uburusiya zatangaje ko zafashe umujyi wa Mariupol, ariko ingabo za Ukraine ziracyagenzura icyambu cy’uyu mujyi
  • N’ubundi abasesenguzi baracyemeza ko Mariupol - umujyi w’ingenzi mu majyepfo, ushobora gufatwa mu minsi iri imbere
  • Uburusiya buri gutegura igitero kinini ku gace ka Donbas, mu gihe ingabo zabwo zavanywe mu majyaruguru ziri kuza kongera imbaraga iburasirazuba
  • Ariko Uburusiya buracyagowe no kuziba icyuho cyo gutakaza bwagize mu gisirikare
  • Ibihano by’ibihugu by’iburengerazuba "bishobora" kuba biri kugira ingaruka ku nganda z’igisirikare cy’Uburusiya

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo