Arnold Schwarzenegger yise ‘umwanda’ umugambi wa Trump wo kugumana ubutegetsi

Icyamamare muri sinema, akaba yaranabaye Guverineri wa Leta ya California, Arnold Scharzenegger yanenze anita ‘umwanda’ umugambi wa Perezida Donald Trump wo guhindura ibyavuye mu matora yatsinzwemo na Joe Biden avuga ko ‘nta kibazo kiri ku watsinze amatora kandi ko gukomeza kubyibazaho ari ubugoryi, ubusazi n’ikibi’.

Schwarzenegger kandi yaburiye bagenzi be bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bakomeje gushyigikira ko ibyavuye mu matora byahinduka, ko amazina yabo azibukwa nk’ay’abanyabyaha barwanyije indangagaciro ikomeye ya Amerika, abasaba kuva “mu rugamba rw’ikinyoma bakemera ibyavuye mu matora.”

Mu ijambo ry’ibanze yanditse mu kinyamakuru The Economist, Schwarzenegger wavukiye muri Autriche [Otirishe], yanditse avuga uburyo “ahangayikishijwe cyane’’ na Amerika, igihugu “nakunze igihe kirekire mbere y’uko ngira amahirwe yo kuza kugituramo.”

Avuga ku nzara yibasiye igihugu cye cya Otirishe nyuma y’intambara ya gatatu y’isi, Schwarzenegger yagereranije Amerika y’ubu na Otirishe aho “yari iruhande rw’abagabo batagira imitima batari batewe ipfunwe n’ibibi bakoraga banagira uruhare mu mitegekere y’igitugu kibi cyanayeho kurusha ibindi mu mateka.”

Schwarzenegger yagize ati “Nakuriye mu matongo y’igihugu cyaretse demokarasi maze gihura n’ingaruka zabyo. Ushobora gutekereza ko nkabya mvuga ibi, ariko igihe waba warabaye mu bihe nk’ibyo nabayemo, nyizera, wagira impungenge.”

Uwahoze ari Guverineri wa California yakomeje yandika ko atabona ko Amerika “ishobora kugera hasi ngo igere kuri ibyo bibi” nk’ibyakozwe mu ntambara ya gatatu y’isi ariko atanga umuburo ku cyo yise “ingaruka ziteye ubwoba zo guhitamo kwikunda no kwizera guke aho gushyira imbere gukorera igihugu n’icyizere.”

Yakomeje yamagana Trump ku bw’igikorwa aherutse gukora aho amajwi yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Washington Post Trump yumvikanamo asaba Umunyamabanga wa Leta ya Georgia, Brad Raffensperger “kumushakira amajwi 11.780’’ yashoboraga gutesha agaciro ibyavuye mu matora.

Yashimiye uyu Raffensperger amwita “intwaro nyakuri’’ kuko “yahagaze ku maguru ye yombi akarwanya’’ Trump we yise “umwanda udakomoka muri Amerika [un-American bulls**t”.

Schwarzenegger wamamaye mu Rwanda cyane nka ‘Commando’ [izina ry’imwe muri filimi ze] yakoresheje izina ry’imwe muri filimi ze ‘Judgement Day’ [Umunsi w’Urubanza] avuga ko umunsi abashinzwe amatora bazabara azabarwa, iya 6 Mutarama izaba “Umunsi w’urubanza ku banyapolitiki benshi.”

Yibajije ati “Ese [abo banyepolitiki] bazahitamo kujya ku ruhande rw’abatoye, cyangwa bazahitamo kwifatanya n’ishyaka ryabo hamwe na perezida wabo w’umunyabugugu?”

Akomeza inyandiko ye agira ati “Kuri abo bo mu ishyaka ryanjye [ry’Abarepubulikani] batekereza kurwanya abatoye ku ya 6 Mutarama, nimumenye ibi: Abuzukuru bacu bazamenya amazina yanyu nk’ay’abanyabyaha barwanije iki kizamini cya Amerika n’ubushake bw’abatora. Muzabaho mu ipfunwe.”

Aha yaboneyeho asaba abo mu ishyaka ry’abarepubulikani “gusubira inyuma bakivana mu rugamba rw’ikinyoma bakemera ibyavuye mu matora.”

Ati “Ntitugomba gushyira ishyaka ryacu imbere y’indangagaciro nyamerika. Ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko turi Abanyamerika mbere y’ibindi byose. Ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko ububasha ubwo ari bwo bwose abanyapolitiki bagira buva ku batora, aba kandi ni bo bavuze ijambo rya nyuma.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo