“Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” Ni amagambo yavuzwe na Yesu Kristo nk’uko yanditswe mu Ivanjili ya Matayo 24:36.
Abari bahari mbere gato y’uko umwaka wa 2000 ugera bazi uburyo byavuzwe ko uyu wari wo mwaka isi yari burangirireho. Byavugwaga ko mudasobwa zitari gushobora gusoma umubare 00 maze aho gusoma no kwandika 2000 zikisomera 19oo ndetse ko isi yari ikataje mu ikoranabuhanga ikaba yari bugirire iherezo ahongaho.
Benshi baracyicuza kurya utwabo bari barazigamye bumva ko batazarenza umwaka wa 2000 bari ku isi.
Icyakora si ubwa mbere kandi ntibwabaye ubwa nyuma hahanurwa kurangira kw’isi n’umunsi w’imperuka y’isi utera benshi ubwoba ndetse ejobunbdi mu 2011 no mu 2012 byarabaye.
Ni umunsi uvugwa cyane cyane muri Bibiliya nko muri Malaki 3:19 ahanditse ngo “Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.”
Si muri Bibiliya ariko havugwa irangira ry’isi n’umunsi w’imperuka gusa kuko n’abahanga cyane cyane muri siyansi no mu bumenyi bw’ikirere nk’abakora mu Kigo cya Amerika cy’Ubumenyi bw’Ikirere (NASA) bagiye bavuga ku mperuka no kurangira k’uyu mubumbe dutuye.
Ubu buhanuzi budashingiye gusa kuri Bibiliya ahubwo no ku yandi madini ari muri iyi nkuru bwagiye butuma abantu bitwara uko batari basanzwe maze bakagurisha utwabo, bakareka akazi, bagahunga cyangwa bakifata nk’abazi ko hari umunsi bazi batazarenza bakiri ku isi.
Uretse abanyamadini n’abahanga muri siyansi igezweho ishingirwaho na benshi mu biyita abanyabwenge gufata ibyemezo bikomeye by’ubuzima bwabo bw’ahazaza, hari n’aho inkoko “yateraga” amagi yanditsweho ngo “Christ is coming’’. Ntiwari butinye?
Twifashishije inkuru ya businessinder na Britannica, Rwanda Magazine irakugezaho inshuro zirenga 10 mu mateka hagiye hahanurwa,hakekwa cyangwa hakemezwa itariki y’irangira ry’isi n’umunsi w’imperuka nyamara ntibibe maze amagambo ya Yesu Kristo twatangiranye iyi nyandiko agakomeza akaba ukuri kugeza ubu.
Umwaka wa 1000: Kristu ntiyari kurenza ikinyagihumbi atagarutse?
Abayobozi b’idini ya gikristu bo muri iki gihe ngo bizeraga ko intangiriro y’ikinyagihumbi gishya yari buzane no Kugaruka kwa Kabiri kwa Yesu.
Mu kwitegura igaruka rye, abantu benshi iki gihe bataye ibyabo, bareka akazi bakoraga ndetse bata n’ingo zabo.
Ubwo iyi tariki yageraga bukira bukongera bugacya nta mperuka ibaye, abari bazi ko iherezo rya byose rigeze basanze baribeshye mu kubara imyaka ya Yesu maze banzura ko iherezo ryari bube mu 1033 nk’umwaka wari bube uwa 1000 Yesu Kristo yishwe akazuka ndetse agasubira mu ijuru.
Uyu mwaka warageze, na bwo imperuka ntiyaba, none dore imyaka yindi isaga 1110 irashize isi icyikaraga ndetse nta gishya kibaye mu nsi y’izuba, umugani w’Umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza.
Iya 1 Gashyantare 1524 Umwuzure Ukomeye i Londere
Abahanga mu bumenyi bw’inyenyeri i Londere bakuye rubanda imitima ubwo basobanuraga kuva ku murongo kw’imibumbe ndetse n’inyenyeri bakabisobanura bavuga ko isi yari burimburwe n’umwuzure karahabutaka wari buyibasire.
Ibihumbi bisaga za mirongo by’abantu bahungiye ku mpinga z’imisozi mu gihe abandi bubatse inkuge nk’iyo ku bwa Nowa.
Barategereje nyamara Umwuzure Ukomeye [The Great Flood] wari wahanuwe na Johannes Stöffler, umuhanga mu mibare no mu bumenyi bw’inyenyeri w’Umudage ntiwigeze ubaho.
Ku wa 19 Gicurasi 1780: Umunsi w’Umwijima
Ku ya 19 Gicurasi 1780, umwijima w’icuraburindi wagwiriye agace ka New England muri Leta Zunze za Amerika. New England ni akarere kagizwe na leta esheshatu zo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa USA ari zo Maine, Vermont, New Hampshire, Massachusetts, Connecticut na Rhode Island.
Uyu mwijima ukomeye wateye abaypboke b’idini ry’abazwi nka Shakers kwibwira ko Umunsi w’Urubanza waba wageze. Kubera uburyo ikirere cyashushe umukara, bise uyu munsi “Dark Day” [Umunsi w’Umwijima].
Uyu mwijima watewe n’uruvange rw’imyotsi yaturutse ku nkongi z’imiriro yatwitse amashyamba n’urwokotsi rw’ibihu by’imvura, byatumye abanyamadini b’aho batangira misiyo yo kwamamaza icyiswe message of celibacy as the path to redemption gifatwa nk’uburyo bwo kwegera Imana cyane aho umuntu yirinda gushaka cyangwa kugira uwo bakorana imibonano mpuzabitsina umubiri we akawuharira umuremyi.
Hagati y’iya 21 Werurwe 1843 n’iya 21 Werurwe 1844: Ubuhanuzi bwa Miller bwabyaye idini y’abadivantisiti
William Miller “yashutse” abayoboke be barengaga 10.000 bazwi nka Millerites ubwo yavugaga ko isi yagombaga kurangira hagati y’itariki ya 21 Werurwe 1843 n’iya 21 Werurwe 1844.
Ubwo umwaka wose wirengaga ntihagire ikiba, Miller yimuriye itariki yo kurangira kw’isi ku ya 22 Ukwakira 1844.
Ubwo Yesu “yangaga” kugaruka ku nshuro ya kabiri, icyamenyekanye nka ‘Great Disappointment’ cyangwa “Ugutenguhwa Gukomeye’ ugenerekereje, benshi mu ba-millerites bavuye muri iyo dini ye ,maze bajya gushinga iry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Kudagadwa kw’abatuye isi kwatewe n’Ikibuye cya Halley
Mu isazure haba amabuye aba agizwe n’umusenyi, umwuka, urubura n’urutare azenguruka izuba akaba ashobora kugwira isi nyuma y’igihe runaka. Ni yo azwi nka ‘comet’.
Mu busanzwe, irizwi nka Halley’s comet rinyura ku isi nyuma y’imyaka 76, gusa igihe byari byegereje mu 1910 byateje ubwoba bwinshi cyane kuko ngo iki kibuye cyari bushwanyaguje uyu mubumbe turiho bitewe n’uko inyenyeri ubwazo zari bugongane cyangwa imyuka yuje uburozi cyari kuba gifite ikaba ari yo yari burangize buri kinyabuzima kiri ku isi.
Ubwoba bwatashye abatuye isi icyo gihe babimenye ndetse n’ibinyamakuru bikomeye nka The New York Times byandika ko isi yari yegereje umusozo. Hari nk’aho ikinyamakuru cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “Comet May Kill All Earth Life, Says Scientist.” Ngo “Ikibuye Kinini cyo Mu Isanzure Gishobora Gushyira Iherezo Ku Kinyabuzima Cyose Bwo Ku Isi, nk’Uko Umuhanga Mu Bumenyi Abivuga.”
Hari itsinda ry’abantu bo muri leta ya Oklahoma ryagerageje gutangaho igitambo cy’umukobwa w’isugi ngo bakumire iri shyano. Umunsi ugeze, isi mu kuzenguruka kwayo yaciye mu murizo wa cya kibuye ariko nta ngaruka na nkeya byayigizeho zamenyekanye.
Mu 1914 ngo Yesu yagarutse ku isi, ni ko Abahamya ba Yehova bigisha?
Mu 1876, Charles Taze Russell washinze idini y’Abahamya ba Yehova yahanuye ko Yesu Kristo yagombaga kugaruka mu 1914.
Charles Taze Russell washinze idini y’Abahamya ba Yehova
Abahamya ba Yehova bigisha ko ari ko byagenze nubwo nta wabibonye n’amaso ndetse isi yakomeje kumera uko iri uku. Bavuga ko ari bwo Yesu Kristo yatangiye gutegekena na Se mu ijuru ndetse ko atazanagaruka ku isi ngo “amaso yose amubone” nk’uko benshi mu bandi Bakristu babyizera.
Abahamya ba Yehova, binyuze mu nyandiko zabo zica mu kinyamakuru cyabo Umunara w’Umurinzi, kandi bavuze ko mu mwaka wa 1975 hari kuba hashize imyaka 6000 Imana iremye umuntu hakaba ari bwo intambara ya Harimagedoni yari burangire.
Yahanuye imperuka inshuro 3 ntiyaba
Herbert W. Armstrong washinze idini izwi nka the Worldwide Church of God, yabwiye abayoboke b’idini ye ko mu mwaka wa 1936 hari bubeho icyitwa Rapture isobanurwa nko kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristu kandi bari burokoke kugaruka kwe ari abo bayoboke basa yari bunatware mu ijuru.
Ubu buhanuzi ntibwasohoye, hanyuma W. Armstron aza guhindura itariki yo kugaruka kwa Yesu ubugira gatatu kandi kose, mu 1936, 1943, 1972, no mu 1975 nyamara na bugingo n’ubu dore aho twibereye!
Iya 10 Werurwe, 1982 Jupiter Effect yari buhungabanye burundu isi
Mu 1974, abahanga mu bugenge bwo mu bumenyi bw’ikirere John Gribbin na Stephen Plagemann batangaje inyandiko bise Jupiter Effect yavugaga ko ku itariki ya 10 Werurwe 1982 imibumbe yari bujye ku murongo umwe ku ruhande rumwe n’izuba maze bigatera iturika ridasanzwe ryari bubyare imitingito ikomeye y’isi.
Ibi ntibyabaye hanyuma John Gribbin yandika ikindi gitabo yise “The Jupiter Effect Reconsidered gusa cyo kitagurishije nk’icya mbere kuko na cyo cyavugaga ko hazaba imitingito itarabaye mu duce tumwe twa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Harold Camping igihe cyarageze ahagarika guhanura irangira ry’isi
Mu bantu bazwiho kuba barahanuye iherezo ry’ibihe kurusha abandi bo muri ibi bihe turimo, Harold Camping aza mu b’imbere cyane. Uyu yahanuye kurangira kw’isi inshuro zisaga 12 zose ashingiye ku mibare yakuraga ku bihe nk’uko ubuhanuzi buri muri Bibiliya bubivuga.
Yahanuye imperuka inshuro 12 arangije asigaho
Mu 1992 yanditse igitabo yahaye umutwe witwa 1994? aho yavugaga ko irangira ry’isi ryashoboraga kuba muri uwo mwaka maze Yesu Kristu akagaruka. Ntibyabaye.
Icyakora ubuhanuzi bwe bwamenyekanye kurusha ubundi ni ubwa tariki ya 21 Gicurasi 2011, itariki yabaraga ko ari bwo hari kuba hashize imyaka 7.000 habayeho umwuzure ukomeye warimbuye isi ukarokokwa na Nowa n’umuryango we musa nk’uko byanditse muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro.
Bwari burije buracya maze itariki iragera ariko isi ntiyarangira byatumye Harold avuga ko yari yibeshye akabara nabi. Yarongeye yigiza inyuma igaruka rya Kristu avuga ko ryari bube ku ya 21 Gicurasi 2011 na bwo ntibyaba, byatumye Camping areka burundu ibyo kuzongera guhanura akavuga itariki y’Umunsi w’Imperuka.
Mu 1988 Imana yari bwigaragaze mu ishusho ya Hon-Ming Chen
Umuyobozi w’idini w’Umunyatayiwani Hon-Ming Chen yashinze idini Chen Tao bisobanurwa nka Inzira y’Ukuri, idini rivanga imwe mu myemerere y’idini ya Gikristu, iy’Ububuda n’irya gakondo ryo muri Taiwan.
Chen uyu yigishije ko Imana yari bwigaragaze kuri Channel 18, televiziyo yo muri USA ku itariki ya 25 Werurwe 1988 maze igatangaza ko ubwayo yari bumanuke ku isi mu cyumweru gikurikira iri mu ishusho ya Chen uwo.
Mu mwaka wakurikiyeho, Chen yahanuye ko amamiliyoni y’imyuka mibi hamwe n’imyuzure ikomeye yari busige ishyizeho iherezo ry’ikiremwamuntu. Abayoboke ngo bari burokoke gusa ari uko baguze ubwato bwo mu kirere bwari kuza busa n’ibicu byari bwoherezwe kubarokora.
1666 umwaka w’umubare w’Inyamaswa wari busige udakoze akantu?
Kuko Bibiliya, mu gitabo cy’Ibyahishuwe, yita 666 umubare w’Inyamaswa, abakristu bo mu kinyejana cya 17 mu Burayi batinye ko isi yari burangire mu mwaka wa 1666.
Umuriro ukomeye wibasiye Londere (The Great London Fire) wahereye ku itariki ya 2 ukageza ku ya 5 Nzeri uwo mwaka wasize ukongoye igice kinini cy’uyu mujyi ndetse utwika paruwasi 72 zose n’inzu zisaga 13.000.
Hari benshi babibonye nko gusohora k’ubuhanuzi bw’irangira ry’isi nubwo abasize ubuzima muri uyu muriro bari bake cyane kuko batarenze 10 ariko isi iracyahagaze.
Inkoko Ihanura y’i Leeds
Mu 1806, inkoko bukoko iyi yo mu rugo ikokoza nk’izindi bakayita ‘Kanwakabi’ y’i Leeds ho mu Bwongereza yateye amagi yanditseho amagambo y’ubutumwa buvuga ngo “Christ is coming”, [Kristu Yesu Araje]. Umubare munini w’abantu ngo basuye iyi nkoko maze batangira no gutinya ko Umunsi w’Urubanza wari ugiye kugera.
Nyuma byaje kumenyekana mu by’ukuri aya magi atari ay’ubuhanuzi ahubwo ko ibi byakorwaga nyir’inkoko wandikishaga wino yifitemo aside kuri aya magi akongera akayinjiza mu nda y’inkoko yabigorewemo.
Ubuhanuzi bw’Abamaya bwo mu 2012
Itariki ya 21, Ukuboza 2012 yari umusozo w’uruziga rwa mbere runini “Great Cycle” ukurikije indangaminsi y’Abamaya n’uko aba babara ibihe.
Ibi benshi babisobanuye ko ari bwo hari bube irangira ry’iki kirangaminsi nk’irangira ry’isi nyamara ahubwo yari itangiriro ry’ibihe uhereye ku myaka 5.125 yabanje. Byatumye abavugaga irangira ry’isi kuri uwo munsi barekera aho.
Kurangira kw’isi kandi ko muri uyu mwaka kandi kwagendanye n’ibyavugwaga ko Isi yashoboraga kugongana n’umubumbe utanazwi witwa Nibiru, hakabaho imiriro ikomeye, hakaba ukwikura mu mwanya kw’imibumbe kwari gutera ibyago bikomeye ndetse isi ikava ahantu ihagaze mu isanzure ikajya ahandi.
Mu myiteguro y’irangira ry’isi nk’uko turizi hanabayemo kubakwa kw’inkuge ya Nowa yo muri ibi bihe yubatswe n’umugabo wo mu Bushinwa n’igurishwa rikomeye ry’imyambaro y’ubutabazi nk’imwe bambara ngo batarohama.
Joanna Southcott: Isugi yahanuye kuzabyara Mesiya wa 2
Guhera igihe yari afite imyaka 42 y’amavuko, Joanna Southcott yavuze ko yajyaga yumva amajwi amubwira ibizaba mu bihe bizaza, birimo nk’amapfa, kurumba gukomeye kw’imyaka n’inzara zikomeye zo mu 1788 no mu 1800.
Yatangiye kwandika no gusohora ibitabo bye byatumye agira abayoboke baje kuba benshi bakagera no ku basaga 100.000 bose.
Mu 1813, yatangaje ko mu mwaka wari bukurikire yari kuzabyara Mesiya wa II kandi kuza cyangwa kugera kw’isi kwe kwari bwerekane iminsi y’imperuka y’Isi.
Ahanura ko azabyara Mesiya, nk’uko yari yarabibwiye abaganga, Joanna Southcott, yari akiri isugi kandi afite imyaka 64. Uyu muhanuzikazi yarinze apfa atabyaye uyu mwana we.