Umugabo wa none aragenda atakaza ijabo n’ubutware yahoranye mu rugo? Byagenze bite?

Edna Namunga ntiyishimiye na gato urushako n’urugo yubatse. Mu myaka itatu ishize yagerageje uko ashoboye kose ngo uru rugo rwe gusenyuka ariko bigeze ahariye abakiri bato barota kubaka zigakomera ndetse zikaba nk’ijuru rito, we ntakibishoboye.

Uyu mugore w’imyaka 34 agira ati “Ndumva ubwanye nifitiye umujinya, ndakariye urushako rwanjye n’umugabo wanjye.” Yumva icyemezo cyo gushaka ari ikosa rikomeye yakoze.

Mu myaka itatu ishize ubwo yambikwaga impeta n’umugabo mu birori by’ubukwe, yarebaga mu bitekerezo bye akabona urugo rwe n’urushako ruzaba ruteye amabengeza nk’agatimba kari gatwikiye isura ye. Nyamara ngo inzira ntibwira umugenzi, ibyo yatekerezaga byabaye nk’inzozi z’urota ku manywa.

“[Umugabo wanjye] yagaragaraga nk’umuntu ukuze pe! Kandi narabikundaga. Yaturukaga mu muryango ukize, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza, n’inzu yuzuye neza i Kilimani muri Nairobi. Nta kazi yari afite ariko numvise nakwirengagiza ibyo. Natekerezaga ko cyari ikimenyetso ko yashoboraga kwishyura ubukode bw’inzu akaba ari ho yishimye n’igihe yaba ari umushomeri,” ni amagambo ya Edna ukorera umuryango utari uwa leta i Nairobi muri Kenya. Kugeza ubu, umugabo we nta kazi afite.

Edna avuga ko mu buzima bwe nk’umuntu mukuru uyu mugabo we ari uko yahoze. Ngo mu mirimo yose yabonye nta ho yarengeje amezi atandatu mu kazi. Ibi ngo ntibyigeze bigira icyo bibwira uyu mugabo kuko amafaranga y’ubukode bw’inzu n’imyambaro yabihabwaga n’ababyeyi be icyakora ibyo byose byarahagaze nyuma y’uko bashyingiranywe.

“Yabwiye ababyeyi be ko yashatse umugore wo ku rwego ruhanitse uhembwa umushahara w’imibare itandatu akaba atari agikeneye gufashwa na ko nashoboraga gutanga buri kintu gikenewe,” ni ko Edna akomeza aganya.

“Iyi minsi, amara iminsi yose aryamye, mu mafilimi ari aho gusa cyangwa ari mu birori. Ntabwo ashaka gushaka akazi. Amezi ane ashize, namushakiye akazi ahantu, kandi kari akazi gahemba neza, nyamara ku munsi w’ikizamini cyo kuvuga (interview), yarabuze kuko yakerewe nyuma yo kuryamira.”

Edna ubu ni we wenyine ushakira urugo umugati, akita kandi akishyura ibikenewe byose, kuva ku kwishyura ubukode bw’inzu, guhaha, amazi, amashanyarazi, ndetse n’umukozi wo mu rugo.

“Dufite umwana w’umwaka umwe. Amafoto y’abagize urugo rwacu agaragaza umuryango wishimye, ariko ukuri kw’ibintu ni uko ndi umwe, ndi ingaragu mu rushako [single in marriage]”, ni ko Edna avuga, akongeraho ati “Ndambiwe ubuzima bwe bwo gukunda ibirori, sinkibishoboye.”

Edna ni umwe mu bagore benshi batekereza gusohoka mu ngo zabo bakajya kwibana kubera imyitwarire n’imibanire idahwitse n’abagabo babo. Hari n’abakobwa bari mu kigero cyo gushaka bumva barazinutswe ingo n’urushako kubera bene abo bagabo.

Mu buryo butangaje kandi bitandukanye n’ibimenyerewe, ikiri inyuma y’abagore bashaka gusenya si ibibazo bisanzwe nko gucibwa inyuma. Ahubwo, aba ni abagabo banze cyangwa bananiwe gufata imyanya n’inshingano zabo nk’abayobozi ndetse n’ubutware bwo kuyobora bwaba ubuzima bwabo cyangwa ingo zabo.

Ni ibintu byeze cyane ku buryo hari ababibona batarashaka bigatuma bazinukwa ingo ku buryo usanga hari abakobwa bavuga ko batazigera bashaka abagabo ahubwo bakabaho rimwe na rimwe nka ‘single mothers’ [abagore birerana abana] bititwa ko bafite abagabo nyamara bari “single in marriage’ [umugore w’ingaragu ariko washatse].

Ikibazo ni iki?

Silas Nyanchwami, ukora ubuvugizi ku bagabo akaba kandi yaranditse igitabo ’50 Memos to Men’. Avuga ko abagabo benshi ubu bashyize umupira hasi mu kazi kabo ndetse n’imibano gabo gore yabo kurusha uko byahoze mu myaka ishize.

Ati “Ikibabaje ni uko uramutse ugenzuye nibura ingo z’abashakanye bavutse guhera mu mwaka wa 2000 i Nairobi ubu, amahirwe menshi ni uko wasanga abagore ari bo nkingi z’izo ngo. Abagore ni bo bikoreye ku ntugu zabo imitwaro y’izo ngo, rimwe na rimwe harimo n’iy’amafaranga. Uzasanga abagore ari bo baryamisha bakanakuramo abagabo imyenda maze bagahisha ubwambure bwabo.”

Nyanchwami avuga ko kimwe cya kabiri cy’abagabo bakwibura abagore babo bafashe umwanzuro wo kwigendera.

“Mu gihe yego guhisha ubwambure bw’umugabo ukamworosa ari kimwe mu bigize inshingano y’umugore mu mubano gabo gore we n’umugabo, aba bagore bakora n’ibirenze ibyo bagakoze rwose. Rimwe usanga ari na bo bagomba guhanagura no guheha umwanda w’abagabo babo [nk’igihe baje basinze bakabarukaho cyangwa bakaba banakwinyarira batazi ibyo bakora n’aho babikorera].”

Mu gihe abagabo bafite abagore bafite abagore bakomeye mu ngo zabo bagaragara nk’aho ari bo bategeka kandi bakagira ijambo rya nyuma, ibi ntibikunda kuramba.

“Mu gihe abagore bamwe bihanganira ku kigero cyo hejuru ‘amafuti y’umugabo’, umunsi ku wundi, ibi biragenda bishira,” ni ko Nyanchwani avuga.

“Kunanirwa gukora ibintu mu buryo bukwiye bigira ingaruka utatekereza mu gihe kirambye.”

Iki ni cyo kigero Edna yagezeho. Ati “Nashatse umuhungu, sinashatse umugabo. Umwana wanjye w’umwaka umwe ni we muntu nakabaye nitaho cyangwa ni umugabo ukuze wahisemo kwitwara nk’umwana?” ni ikibazo Edna abaza.

Hari abagabo bari mu myaka yabo ya za 30 na 40 bari kugwa hasi bagasandagurika nyuma y’imyaka babayeho ari abagabo bagira imvugo ikaba ingiro kandi bazi gufata inshingano bakazubahiriza nk’abagabo. Umugabo wa Muthoni ni umwe muri bo.

“Mpangayikishijwe n’umugabo wanjye n’urushako rwanjye. Mu myaka 20 tumaze tubana. Dufite ubumwe bwiza n’urugo rwiza. Muri byose, yabaye umugabo w’inshingano. Abana bacu batatu ubu bose barakuze. Ariko uyu mwaka waje ari itandukaniro, kandi n’umugabo wanjye ni uko byagenze,” ni ko Muthoni w’imyaka 44 abara inkuru y’urushako rwe.

Phoebe uyu ufite bizinesi afatanije n’umugabo ahitwa i Juja avuga ko uyu mugabo noneho atakijya ku kazi, n’iyo agiyeyo ngo ni gake.

“Bisa n’aho atagishaka gukora, nta mwete n’umurava wo gukomeza gukora bizinesi agifite. Uburyo akoresha amafaranga byo noneho, sinzi uko nabivuga, byavuye ku kuba umuntu uzi gukoresha amafaranga yayapangiye kandi mu bikwiye none ubu arangwa no kwaya no gusesagura,” ni ko Phoebe avuga yongeyeho ko uyu mugabo ashobora kuva mu rugo nyuma ya saa sita akamara iminsi ataragaruka.

“Vuba aha, yaragiye amara ibyumweru bitatu nta we uzi aho yarengeye. Yatangiye kunywa inzoga, nkaba ntekereza niba yaba afite ikibazo cyo mu buzima bwo hagati [mid-life crisis].”

“Mid-life crisis” isobanurwa nk’igice cy’ubuzima aho umuntu atangira kwibaza ibibazo ku bintu yagezeho mu buzima yibaza nibaza niba ibyo bintu ari ibintu bimuhesheje agaciro no kumva hari icyo yagezeho mu buzima.” Ni inshoza yatanzwe na Michael G. Wetter, umuhanga mu by’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ni igihe kirangwa n’ibyiyumviro by’agahinda no kwiburira icyizere cyane nk’iyo hari umubare w’imyaka myinshi yujuje cyangwa ku isabukuru, kumva arambiwe kandi ubuzima bwe nta gisobanuro bufite, gutekereza cyane ku bihe byahise, kwicuza n’ibindi.

Abagabo bataye utunyangingo twa kigabo

Ubushakashatsi bw’ikinyamakuru The Nation bwasanze hari abagabo bamwe no mu myaka 30, za 40 na za 50 bamaze kunanirwa kuyobora ubuzima bwabo n’ingo zabo, ndetse bakaba badashobora kwisuganya nyuma yo gutakaza imirimo, bizinesi zabo ndetse n’ingo zabo zigasenyuka.

Ariko nk’uko Nyanchwani abivuga, buri mugabo mu gihe kimwe mu buzima azisanga yibuze ariko ubwo bushobozi bwo guhaguruka uguye no kwikura mu bibazo igihe bikugezeho ni byo bigira umuntu umugabo.

“Nagize icyiyumviro mu gihe runaka ko nk’umuryango mugari hari ikibazo tugenda tujyamo. Ibibazo n’impamvu zitandukanye byafatanirije hamwe gutuma sosiyeti igira abagabo b’intege nke ndetse batagifite ingufu zo guhagarara kigabo ngo bakemure ibibazo by’imiryango n’ingo nk’uko byahoze,” ni ko Noah Kering, w’imyaka 42 ukora akazi ko kubarura abivuga.

Kering avuga ko iki kibazo gihatira abagore guhaguruka maze bagafata inshingano n’ibyemezo bikomeye bigenga ingo zabo.

Kering avuga ko umugabo w’ubu asa n’aho yiteguye kurekera inshingano zose umugore kandi akamureka agafata ibyemezo byose biyobora urugo. Ati “Aba kandi ni abagabo baciwe intege ‘n’urukundo’ cyangwa ubwiza batanga umupira, bameze nk’ibirondwe ku bagore n’abana babo kuko akazi no kwita ku muryango byabananiye bigatuma ijwi ryabo ry’ubuyobozi baritakaza,” ni ko avuga.

Ibi birasa neza n’iby’imiryango yo muri Afurika y’Epfo yacitsemo cyangwa ikaba ihagaze ku buce y’abageze mu myaka ya za 60 na 70, nk’uko abivuga aho usanga, bibiri bya gatatu by’iyi miryango byarayoborwaga n’abagore.

“Gukurira mu gisekuru cy’abagabo bataye ingo cyangwa batazibamo, turareraba ejo hazaza huzuye abagabo badafite imbaraga nk’abagabo kandi badashoboye. Iki ni ikintu giteje akaga,” ni ko avuga.

Ikibazo cy’umuco?

Ubundi byagenze bite ngo ibintu bigere aha? Nk’uko umuhanga mu bumenyi bw’imibanire, Christina Chanya Lenjou abivuga, umuryango mugari wa none turimo wateye imbere uva ku muco karande aho byari biteye ko abahungu bakuraga biteze ko nibaba bakuru bazaba abatware b’ingo.

Iyi mitekerereze abana b’abahungu bayishyirwagamo n’abagabo bakuze harimo na ba se. “Aba bahungu bakuze bigana abagabo babareraga banaberekera uko ubuzima bumera. Bakuze bazi ko bitezweho kuyobora no gutegeka. Bari biteguye izi nshingano haba mu magambo n’imigirire,” ni ko Chanya avuga.

Avuga kandi ko kurera abana b’abahungu batozwa kuzaba nk’abagabo koko ari ibintu byakozwe bigambiriwe.

Muri sosiyeti ya none, abahungu nta mahirwe bafite yo kuba abagabo ubwabo. Ni abantu bakura bagaburirwa batamikwa kuva bari abana kugeza hejuru. Rimwe na rimwe, ababyeyi babo bazagera ku kigero cyo kubategurira ingo. Icyo ibi bibyara nk’uko Christina abivuga, usanga badafite ubushobozi bwo guhangana igihe cya gihe cyo hagati (mid-life crisis) n’ingorane zacyo kibagezeho.

Christina yongeraho ko uburyo imiterere y’igisekuru cya none cy’abagabo imizi yacyo wayishakira mu buryo ababyeyi ba nyuma y’ubukoloni bareze abana babo.

“Igisekuru cy’ababyeyi ba nyuma y’ubukoloni cyareze abana bacyo mu buryo butandukanye. Bari abantu bageze ku bikomeye bakora mu myanya y’ubutegetsi n’iyo mu bigo byigenga ugasanga biganye imibereho y’abanyamahanga.”

“Badukanye ibintu byo kujya no gukora ibirori nk’umuzugu,” ni ko Christina avuga.

Kubera ko abana biga barora uko abakuru bagenza kandi bakigana, uyu muco w’imibereho wo kwishima no kuryoherwa n’ubuzima barawutoye wototera abana bavutse mu myaka ya za 70 kugeza ku bo muri za 90 hanyuma umera noneho nk’uturikanye abavutse mu myaka ya za 2000.”

Ubu dufite ikibazo aho uzasanga gukora cyane no gutegereza ngo umuntu azamuke mu mwuga uko imyaka ishira byarasimbuwe no gushaka kubaho wemeza abandi.ndetse n’ubuzima bwiza buhutiyeho,” ni ko Christina asanga bimeze.

“Aho kumpa akazi kambemba 300000FRW wanshakira shugamami utunze za miliyoni”

Abana bavutse mu kinyagihumbi gishya turimo noneho bo bari mu bihe aho bifuza ibintu bihenze kandi byiza babona ku mbuga nkoranyambaga.

Iki gisekuru cy’abagabo cyuzuye hose ku mbuga nkoranyambaga aho ibintu byiza bikeye bigaragara cyane nyamara ababigaraza atari bwo buzima nyabwo babayemo.
Barashaka kubaho nk’aho babona, gusa neza, biyambika nk’abashaka kwigurisha, ibintu batazabonera igaruriro.”

Ibi ngo byatumye habaho umubano gabo gore ushingiye ku bisa n’ubucuruzi bw’ibitsina n’amafaranga hagati y’abasore n’abagore babarusha ibinyacumi by’imyaka.

Vinnie Okemo ni umuhamya w’ibi. Umusore w’imyaka 24 avuga ko aramutse ahawe amahitamo hagati y’akazi cyangwa se umubano gabo gore wo gukundana n’umugore utunze za miliyoni uri mu myaka ya za 60 cyangwa za 70, yahitamo kwibanira n’uwo mukecuru.

Vinnie agira ati “Namaze imyaka ine muri kaminuza mpatanga ibihumbi bisaga za miliyoni. Uyu munsi impamyabushobozi yanjye y’ubucungamari icyo yampa cyonyine ni akazi katampemba arenze amashilingi 35.000 (aya asaga 28700FRW.) Sinaba ikigoryi rero ngo niyangishwe umukecuru wajya umpa amafaranga angana n’umushahara w’umudogiteri.”

Vinnie yemera ko kimwe n’inshuti ze enye, usanga birirwa ku mbuga zo kurambagirizanyaho [dating sites] we intego ye ikaba ari ukubona abagore bashaje, bakize.

“Kuko muri iki gihe nta cyo bitwara kuba wakundana cyangwa ugakorana imibonano n’uwo ari we wese uko mwarutanwa kose, imbaraga bakoresheje bashakashaka ntizapfuye ubusa. Sinkora akazi gahera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe, ariko mbaho ubuzima bwiza cyane ugereranije n’abagabo bafite imirimo n’imyuga batekereza ko ndi umushomeri uri mu nsi yabo,” ni Vinnie avuga.

Uburere

Peterson Gathambo afite imyaka 60 y’amavuko. Avuga ko umugabo wa none ari umusaruro w’umuhungu w’ejo hashize. “Byose biterwa n’uko abahungu barezwe ndetse n’imibanire yabo muri sosiyeti bakiri bato. Benshi muri bo babyawe kandi barerwa n’ababyeyi bo muri za 60 na za 70 banyuze mu bibazo bikomeye,” ni ko avuga.

Gathambo, se w’abahungu batatu n’abakobwa babiri, avuga ko ababyeyi babyaye abagabo batazi kwita no kubahiriza inshingano bashobora kuba barahisemo kudateza ibibazo abana babo nk’ibyo barerewemo, mu buryo batazi bakaba barateje abo bana kwiremamo utunyangingo ubu twamaze kubyara ikibyimba kibi cyigaragaza mu mibanire yabo n’abandi.

Ibi Christina ni ko abyemera. Agira ati “Ntabwo uburyo bwa kera ababyeyi barezemo abana babo ari ibintu byashimishaga buri wese. Urugero, hari abantu bumva ko ababyeyi bari abantu bayoboza igitsure kandi bagendera cyane ku mahame ya kera ku buryo babimye amahirwe yo kuvuga no gukora icyo bashaka ndetse no kwifatira imyanzuro.”

“Iki gisekuru cyahinduye uburyo ababyeyi barera kuko bashakaga guha ababakomotseho ubwisanzure n’ubwigenge bimwe bakiri bato. Ku bw’amahirwe make, aho gutora ibyiza ngo bate ibibi, bashushe n’abatuma inzira izamo igihu. Uburyo bwabo bwo kurera bwabaye ubwo kwisanzura gukabije ndetse gukabije gusa n’ukw’abo mu burengerazuba kugera aho abana bagizwe bajeyi ku buryo ya myumvire igira umwana umugabo w’inshingano yayoyotse.

Ibi byateye ikibazo cyo guhemba cyane no kurinda umwana cyane nyamara umwana adahawe uburere bumwerekera bikwiye.

Mu mashuri ni ahandi hantu izi ngaruka zo gufata umwana wagize amanota meza nk’ukazi akanabihemberwa ndetse no kumirinda cyane zigaragaza kurusha ahandi.

Abagabo benshi batazi kubahiriza inshingano, batagira gahunda uyu munsi ntibabonye amasomo y’ingenzi y’ubuzima bakiri bato kuko ababyeyi babo batekerezaga ko amanota meza ari cyo kintu bari bakeneye ngo bagere ku ntsinzi y’ubuzima.

Iterambere n’impinduka mu mibereho igezweho

Christina avuga ko ibi byose biterwa n’iterambere ririho risatira umuryango mugari ribamo ndetse n’uburyo ababyeyi bareze abana’ babo bajeyi babagenzura bakababa hafi muri buri kamwe akagira ati “hari ubwo usanga ababyeyi barera abana babo nk’abadakorwaho. Rero ibi ingaruka bigira ni uko usanga umwana arererwa akanigishirizwa muri sisitemu itamutera kugira kwigirira icyizere bihagije no gutinyuka guhagarara ku maguru ye ngo ahangane.”

“Iyo bene uwo mugabo ageze ku mugore wakoze akagera ku bihambaye kandi ari wa mugore uzi guhiganwa, azamugumaho cyangwa amwishingikirizeho muri byose mu bikenerwa n’ubufasha bw’amafaranga no gufata ibyemezo, ni ko abisobanura. Uyu ni bene wa mugabo uzaba yitegiye kureka umugore agafata za nshingano umuco wahaga umugabo nko kwishyura ubukode bw’inzu, kugura imyambaro no gukora igenamigambi ry’ibyo kurya.

Ku rundi ruhande, nk’uko Gathambo abivuga, abagore bagomba kuba nk’abagabo. Ati “Bitandukanye n’abahungu, abakobwa iteka bigishwaga gutegura ingo, bakaba bashinzwe isuku yo mu nzu n’iy’abo bavukana. Bakuze barora ba nyina, nyirasenge n’abandi bagore bafata inshingano igihe abagabo babaga badahari. Bafite kandi abandi bagore babakikije biteguye kubaha amasomo bakabigiraho wongeyeho n’ivanjili yateye yo kwigira kw’abagore no kubaha ubushobozi,” ni ko avuga.

Uku ni ukuri k’ubuzima Jacinta Mutheu ahanganye na ko. Ni nyina w’abana bane, abakobwa batatu n’umukobwa umwe. Ati “Imfura yanjye ni umukobwa w’imyaka 16, umuhungu afite imyaka 12, hanyuma abakobwa b’impanga b’abahererezi bo bafite imyaka 7,” ni ko Jacintha, umugore w’imyaka 39 utabana n’umugabo avuga.

Mutheu avuga uko arera abana be, ari ko yabonye ko abakobwa be bigira byihuse kandi bagaterwa umurava n’abandi bagore byihuse kurusha uko umuhungu we yigiora ku bagabo aziranye na bo. Avuga ko atabasha kubona abagabo beza bamera nk’abatwararumuri ku muhungu we.

Ati “Nk’umugore, nzi ko hari ibintu ntakwigisha umuhungu wanjye. Ariko kubona abagabo bahagarara ngo bamuyobore bamwerekere ni ikibazo gikomeye. Benshi muri bo ntibamusanga ngo bamufashe n’umutima wabo wose.”

Nk’uko umuhanga mu by’imibanire ya muntu, Nathan Gachoka abivuga, hari impamvu itera ibi iva ku iterambere.

Ati “Uramutse urebye uburyo abagabo barambagiza, n’uburyo batereta, hari benshi mu buryo bufunguye usanga batumva bishimira ku kigero cyo hejuru kubana n’abagore batabana n’abagabo barera abakobwa. Gusa ibi biratandukanye kuri bene aba bagore barera abahungu. Mu buryo bw’imiterere ya muntu ivuga ko yakomotse ku nyamaswa, ibi biba cyane mu bwami bw’inyamaswa, aho iz’ibigabo, hatitawe ku myaka, zifatwa nk’ibikeba.”

Mu gutereta kugezweho, Gachoka avuga ko hari ubwoba ko umugabo atazigera agira ubudahemuka no kwizerwa biva ku gufata akaboko k’umuhungu. Ibi bisobanura ko kuba abasore bakunda abagore bibana barera abakobwa kurusha uko baba bafite abahungu biva ku bwoba buterwa n’umwanya uwo muhungu azagira mu muryango igihe uwo musore birangiye muto abanye n’uwo mugore.

Ati “Mu muco gakondo wa kera, abahungu bafatwa nk’aho ari bo bazaragwa ibyo ba se batunze. Umugabo ashobora gutekereza niba uwo muhungu w’umugore ashatse azemerwa mu muryango we nk’umuragwa we wemewe.”

Mike Omondi w’imyaka 38 agira ati “Nakwishimira kuba nk’aho ndi se w’umukobwa aho kuba nka se w’umuhungu da! Umukobwa ni umuntu washima ibyo ukoze nkaba numva imvune yantera zitaba ari iz’ubusa.”

Stephen Onyonka, w’imyaka 40, na we avuga ko bishobora kuba ari ikibazo igihe wakundana n’umugore ufite umwana w’umuhungu wenda ukuze mu myaka kukurusha kandi hari ukuntu yisanga cyane kuri se wamubyaye bahuje amaraso.

Nk’uko Gachoka abivuga, ingaruka z’iyi myumvire ni uko abahungu barekwa ngo bishakire inzira bakure birere birwanyeho. Gachoka avuga kandi ko iyi ari imwe mu mpamvu hari igisekuru cy’abasore basa n’aho batagira aho bibona kandi ugasanga basizwe inyuma n’abagore bangana mu myaka haba muri bizinesi cyangwa mu kazi.

Ni urugero, Rachel Ikiara w’imyaka 37 wahoze akora nk’umuyobozi w’iyamamazabikorwa “marketing manager” ubu akaba asigaye yikorera, avuga ko ateretana n’abagabo bo mu myaka ya za 40 isatira 50 kuko abo hagati muri za 40 n’aba za 30 basatira 40 hari ukuntu barangwa n’ikintu cy’uko badakuze kandi bakaba batazi gufata no kubahiriza inshingano.

Ati “Kera wasangaga ari abagore bashyira ku rutonde ngo umugabo nashaka ni ufite uko ahagaze mu bukungu. Muri iyi minsi abagabo bamaze kugaragaza neza ko bashaka kandi bakeneye abagore bafite kasha, abagore bazabafasha ndetse bakabaha amafaranga atagira inyungu ku gishoro,” ni ko Rachel avuga.

Yongeraho kandi ko bene aba bagabo uretse gusa kuba bagaragara inyuma nk’abakurura abagore, nta kindi bafite batanga kirenze icyo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo