‘Operasiyo Impiri yarumye Gihwa’: Uko Polisi yafashe ukekwaho gufata ku ngufu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha

Polisi muri Leta ya Orissa mu Burasirazuba bw’u Buhinde yataye muri yombi umugabo washakishwaga n’ubutabera ku cyaha cyo gufata ku ngufu bikozwe n’itsinda akekwaho kuba yarakoze mu mwaka wa 1999. Uregwa uyu yaragiye arihisha amara imayaka irenga 20 kugeza mu minsi mike ishize ubwo amaherezo y’inzira ze yabaga gereza.

Abapolisi bavuga ko ubwo begeraga urugo rwa Bibekananda Biswal mu cyumweru cyashize mu Karere ka Pune ngo yagerageje guhunga.

Ngo, “yabonye ikipe y’abapolisi imusanga maze agerageza gucika. Amaze gufatwa, yarababwiye ati ‘Nimumvane aha, ndababwira byose nta cyo mbakinze,” ni ko umupolisi mukuru muri Polisi ya Orissa, CP Sudhanshu Sarangi yabwiye BBC.

Bibekananda Biswal yari umwe mu bagabo batatu baregwa igikorwa cy’ubugome bwo gufata ku ngufu cyakorewe umugore w’imyaka 29 mu ijoro ryo ku ya 9, Mutarama mu 1999. Ahakana ibyo aregwa byose.

Abandi bagabo ari bo Pradeep Kumar Sahu na Dhirendra Mohanty- barafashwe, baraburanishwa, urukiko rubahamya icyaha cyo gusambanya ku gahato maze rubahanisha igifungo cya burundu. Sahu we yaje gupfira muri gereza umwaka ushize.

Igitero n’imvururu

Uyu mugore yavaga mu mujyi mukuru wa Orissa, witwa Bhubaneswar agana mu wundi wo muri iyo leta witwa Cuttack, ari kumwe n’inshuti ye y’umunyamakuru hamwe n’umushoferi we ubwo imodoka barimo yahagarikawaga n’abagabo batatu bagendaga ku ipikipiki.

Aba bagizi ba nabi, babafatiyeho imbunda, babategetse gutwara berekeza ahantu hihishe hitaruye ahatuwe, aho nk’uko impapuro zo mu rukiko zibivuga, yakorewe ibya mfura mbi aranahondagurwa cyane mu gihe cy’amasaha ane.

We n’inshuti ye batewe ubwoba, barakubitwa maze amafaranga yabo n’ibindi bintu by’agaciro bari bafite barabibambura.

Iki cyaha cyaravuzwe cyane mu binyamakuru ndetse gica umugongo iyi leta yose bidatewe gusa n’ubugome bukabije cyakoranywe ahubwo binaturutse ko uyu mutegarugori wari wagikorewe yanashinje ibyaha bamwe mu bantu bari bakomeye barimo uwari Minisitiri w’Intebe wa Leta ya Orissa icyo gihe, bwana JB Patnaik.

Yamuregaga ko yagerageje gukingira ikibaba undi mutegetsi yari yareze icyaha cyo kugerageza kumufata ku ngufu mu mezi 18 mbere y’aho. Uyu mugore yavugaga ko aba bombi bari baragize “uruhare” mu gufatwa ku ngufu kwe byakozwe n’itsinda bagira “ngo bamutere ubwoba areke gukomeza ibirego yeregaga uwo mutegetsi.”

Bwana Patnaik yavuze ko ibyo birego byari bishingiye ku “nyungu za politiki”. Nyuma y’ukwezi uyu Minisitiri w’Intebe yeguiye, ibinyamakuru byanditse ko kuba yaritwaye nabi muri uru rubanza ari byo byamwubikiye imbehe akerekeza inzira igana umuryango usohoka. Nyuma y’umwaka, uyu muyobozi yahamijwe icyaha cyo kugerageza gusambanya ku gahato maze akatirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Igipolisi cy’u Buhinde n’Ibiro Bikuru by’Iperereza (CBI) byasabwe gukurikirana iby’uru rubanza rwo gufata ku ngufu bikozwe n’itsinda ry’abagabo.

Ariko Bibekananda Biswal yavuzwe mu rukiko ko “uregwa nyawe, uwateguye’’ wari “wasambanyije ku gahato akanangiza nta mpuhwe uyu mugore” yacitse akagenda ntihanagire umenye akanunu ke.

Urubanza rwarakonje, maze amadosiye aryama mu rukiko atorera umukungugu muri Sitasiyo ya Polisi ya Cuttack.

Operasiyo ’Impiri Yarumye Gihwa’

Mu Ugushyingo umwaka umwaka ushize, Bwana Sarangi yari yasuye gereza ya Choudwar agenzwa n’ikindi kirego aho yagize “amahirwe ahura” na Mohanty, umwe muri ba bagabo babiri bari bahamijwe gufata ku ngufu mbere.

“Ubwo namuvugishaga, natahuye ko umwe mu bo bareganywe atigeze afatwa. Umunsi wakurikiyeho ubwo nasubiraga ku biro byanjye, nahise nibuka ya madosiye ya rwa rubanza,” uyu ni Sarangi wabwiraga umunyamakuru wa BBC.

Ati “Nkimara gusoma neza akantu ku kandi uko urubanza rwagenze, niyumvisemo ko agomba gufatwa. Iki cyari cyari icyaha cy’ubugome bukabije.”

CP Sarangi ni we watangaje ko Bibekananda yafashwe nyuma y’imyaka 22

Bwana Sarangi usanzwe akora nka Commissioner of Police (CP) w’umurwa wa Leta, Bhubaneswar n’umujyi wa wa Cuttack, yafunguye bundi bushya iki kirego maze agiha akazina k’ibanga [code name] ka “Operation Silent Viper’’ cyangwa ugenekereje mu Kinyarwanda “Operasiyo Impiri Yarumye Gihwa”.

“ Impiri ishobora kwivanga mu bintu biyiri iruhande ikiyoberanya yisanisha na byo, ikaruma gihwa igaceceka ngo itagira urusaku iteza ikaba yabonwa. Aha rero, natekereje ko iri ryari izina rikwiriye rwose iyi operasiyo kuko atari yarigeze afatwa mu gihe cy’imyaka 22.”- Afande CP Sarangi.

Ikipe y’abapolisi bane yarashinzwe bashingwa gukurikirana bucece uyu muntu. Ni bo bonyine bari bazi iby’iki kirego “kugira ngo hatabaho uwo ari we wese washoboraga gutuma amakuru yajya hanze”.

Ni gute ukekwaho icyaha yatawe muri yombi?

“Ku ya 19 Gashyantare, i saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba, nta gushidikanya mu mutima nari mbizi neza ko dufite umugabo twashakaga. Nyuma ya saa moya z’ijoro, batatu mu bapolisi banjye buriye indege berekeza mu Karere ka Pune,” uyu ni CP Sarangi ubivuga.

“Ikipe ikomatanyije ya Polisi ya Orissa na Maharashtra bagabye igitero ku munsi wakurikiyeho maze arafatwa.”

Byari bimaze gufata polisi amezi atatu ikusanya amakuru no gupanga neza uko bagombaga gufata uyu mugabo bari bakurikiye.

CP Sarangi avuga ko “ubwo twatangiraga iperereza, twumvise ko yavuganaga n’umuryango we, umugore we n’abana be babiri. Yafashwe ubwo umuryango we wageragezaga kugurisha ikibanza cyari cyanditse mu mazina ye.”

Ako kabanza gato gaherereye hafi y’urugo rwabo ruri mu giturage cya Naranpur mu Karere ka Cuttack, agace kari guhinduka umujyi byihuse. Sarangi avuga ko uyu muryango wari witeze gukura amafaranga afatika muri iri gurisha.

Icyatumye polisi imenya akanunu bikanayorohera kumufata ni igihe yitegerezaga imitungo y’amafaranga y’uru rugo.

Polisi yatahuye ko nubwo umugore w’uregwa n’abahungu nta kazi bari bafite kandi nta yindi soko y’amafaranga izwi bari bafite ihoraho, hari amafaranga yazaga mu buryo buhoraho agashyirwa kuri konti yabo n’umuntu witwaga Jalandhar Swain i Pune.

Kuva Bibekananda yatabwa muri yombi, umugore we Gitanjali yaratsembye arahakana avuga ko urugo abene urugo rwe batigeze bamenya amakuru cyangwa ngo babe bavugana na we mu myaka 22 yose ishize.

Gitanjali yabwiye The Times of India ko umugabo we “yari yaratorotse nyuma y’igikorwa cyo gufata ku ngufu. Ntabwo yigeze atuvugisha na rimwe kuri telefoni cyangwa ngo abe yasura na rimwe mu ibanga.”

Yanahakanye kandi ko nta mafaranga yakiraga amuturutseho ariko yanga gusubiza ibibazo ku byerekeye uwo Jalandhar Swain ari we cyangwa impamvu yohererezaga urugo rwabo amafaranga, nkuko Polisi ibivuga.

Ubundi yari yihishe he?

U Buhinde ni igihugu kinini,” nkuko CP Sarangi abivuga, rero Biswal yari yarakoze aho bwabaga abona akazi, yari afite konti muri banki n’Ikarita ya PAN [itungwa na buri muturage yishyuriraho imisoro] n’ikarita ya Aadhaar [indangamuntu y’u Buhinde.”

Kuva mu 2017, yabaga mu nyubakwa z’abakozi zo mu Kibaya cya Aamby- ahantu haturwa n’abiyubashye mu Karere ka Pune gasanzwe gatuwemo na bamwe mu bakire bakomeye bo mu Buhinde- mu bilometero 1.740 uturutse aho urugo rwe rubarizwa.

“Yakoraga nk’umu plombier [bamwe bakora mu miyoboro y’amazi] aho yari yarahinduye burundsu umwirondoro we afata umushya,” nkuko CP Sarangi abivuga.

Ati “Yari mu bakozi 14.000 bo muri Aamby Valley, yariyoberabije yigira nk’abaho, arihisha ku buryo nta wamuca iryera, kandi nta wamukeka na mba!!!- mbese nk’uko impiri ibigenza neza neza mu bwenge bwayo.”

Mu Buhinde, ihohotera rishingiye ku gitsina riteye cyane inkeke

Mu ikarita ndangamuntu ye, ukekwa yitwaga Jalandhar Swain na ho se umubyara Purnananda Biswal yari yarahindutse P Swain ariko aho yavukiye ho hakomeje kwitwa uko bisanzwe. Iperereza rya polisi ryasanze nta muturage wo muri icyo giturage witwa Jalandhar Swain.

CP Sarangi avuga ko Bibekananda Biswal yahakanye ibirego byo gufata ku ngufu ariko ntiyahakana umwirondoro we.

Ati “Abantu benshi baramutahuye harimo n’abo mu muryango we. Ubu idosiye ye twayishyikirije CBI ngo bakomeze n’iperereza.”

Ku wa mbere, tariki ya 22 Gashyantare, abanyamakuru bo kuri televiziyo zo mu gace avukamo babyiganiye kuba bamwerekana ubwo yajyanwaga mu rukiko i Bhubaneswar.

Yambaye agapira (t-shirt) y’ubururu n’ipantaro y’ikijuju, Biswal yaje yambaye ibirenge isura ye ipfukishijwe ikiremba cy’umukara n’umweru atwawe n’abapolisi.

Uko agaragara n’uko ateye nk’uko CP Sarangi abivuga, “ Ari nko mu myaka 50, w’indeshyo igereranyije, w’uruhara, udafite ibigango, mbese ni umuntu usanzwe biri aho.”

Ni iki gikurikira?

CP Sarangi avuga ko hari ibibazo byinshi bikeneye ibisubizo- Ni gute yacitse? Yari he mbere ya 2007? Ni gute yamaze iki gihe cyose ntawe uramubona? Yabonye akazi ate? Haba hari uwamufashije?

Ibi bibazo birumvikana, nkuko Sarangi abivuga, by’umwihariko bitewe n’ibirego bikomeye uwakorewe icyaha yari yashyize mu majwi bamwe mu bikomerezwa.

Noneho, harimo izindi mbogamizi. Mbere na mbere, uwakorewe icyaha agomba kubanza kumumenya kuko hashize igihe kirekire icyaha gikozwe. Urubanza ruzabona rutangire, wenda icyaha kimuhame cyangwa ntikimuhame.

“Turifuza ko uru rubanza rurangira ukekwa ahamijwe icyaha. Ndashaka ko azamara ubuzima bwe bwose busigaye muri gereza, umubiri we ukwiye kuzava muri gereza gusa nyuma y’urupfu rwe,” Afande Sarangi.

Uwakorewe icyaha yashimiye “CP Sarangi n’ikipe ye kuba bampaye ubutabera”, avuga ko ashaka ko uwamuhohoteye yahabwa igihano cy’urupfu.

Yabwiye televiziyo y’iwabo ko atari yiteze ko uyu ‘munyabyaha’ azafatwa ndetse ko “yumva aruhutse kandi yishimye cyane” ko noneho kera kabaye yatawe muri yombi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo