Intasi ’ikomeye cyane’ yarekuwe na Amerika nyuma y’imyaka 20 ifunze

Ana Montes – uri mu ntasi zizwi cyane zo mu ntambara y’ubutita wafatiwe muri Amerika – yarekuwe ava muri gereza nyuma y’imyaka irenga 20 afunze.

Ana ubu w’imyaka 65 yamaze hafi imyaka 20 akorera Cuba ubutasi mu gihe yari umusesenguzi mu kigo cya leta ya Amerika, Defence Intelligence Agency.

Nyuma yo gufatwa mu 2001, abategetsi bavuze ko yari yarahaye Cuba hafi amakuru yose y’ibikorwa by’ubutasi n’ibyo Amerika yabaga itegura kuri icyo kirwa.

Umwe mu bategetsi yavuze ko Ana ari umwe “mu ntasi zikomeye cyane” zafashwe na Amerika.

Michelle Van Cleave, wabaye umukuru wo gukumira ubutasi ku gihe cya Perezida George W Bush, mu 2012 yabwiye Inteko ya Amerika ko Ana Montes “yananije ibintu byose twari tuzi kuri Cuba n’uko twakoreraga muri Cuba.”

Yagize ati: “Abanya-Cuba bari bazi neza ibintu byose tubaziho kandi bashoboraga kubikoresha mu nyungu zabo. Hejuru y’ibyo, yashoboraga gutanga umurongo w’ibikorwa kuri Cuba mu biganiro na bagenzi be kandi yabonye uburyo bwo gutanga amakuru yabonaga no ku bindi bihugu.”

Nyuma yo gufatwa kwe, Montes yashinjwe gutanga imyirondoro y’intasi za Amerika n’andi makuru menshi cyane y’ibanga.

Yakatiwe gufungwa imyaka 25, aho umucamanza wamukatiye yamuhamije gushyira “igihugu cyose” mu kaga.

Gusa bitandukanye n’izindi ntasi zo ku rwego rwo hejuru zafashwe mu ntambara y’ubutita, Montes we yabikoraga kubera ibyo yemera, atari kubw’inyungu bwite.

Yemeye ko yakoreraga ubutasi bwa Cuba kubera uburyo atari ashyigikiye ibikorwa by’ubutegetsi bwa Perezida Ronald Reagan muri Amerika y’Epfo.

By’umwihariko, raporo ya minisiteri y’ingabo za Amerika yasanze Montes yararakajwe cyane no kuba Amerika yarashyigikiye Nicaragua Contras – inyeshyamba zashinjwe ibyaha by’intambara n’ubundi bwicanyi muri icyo gihugu.

Mu 1984 nyuma yo kugaragaza ubwo burakari ku bikorwa bya Amerika muri Nicaragua yabanje kwegerwa n’umunyeshuri mugenzi we muri Johns Hopkins University.

Nyuma yahujwe n’umutasi wa Cuba mu mujyi wa New York aho “nta kuzuyaza yemeye gukorera Cuba ‘mu gufasha’ Nicaragua”, nk’uko iriya raporo ibivuga.

Nyuma yo kujya i Havana aho yamaze umwaka ahugurwa, yagarutse muri Amerika abona akazi mu kigo Defence Intelligence Agency, aza kugera ku rwego rw’umusesenguzi mukuru w’icyo kigo kuri leta ya gikomunisti ya Cuba.

Mu myaka hafi 20 yahuraga n’abakozi ba Cuba nyuma ya buri byumweru bicye muri za restaurants z’i Washington DC akohereza ubutumwa ‘bugoretse’ bukubiyemo amakuru akomeye y’ibanga bakoresheje ikoranabuhanga ryo gufata no kohereza amajwi rya pager.

We yahabwaga amabwiriza yohererezwaga biciye ku isakazamajwi ku mirongo ya radio ya short-wave.

Amaherezo yaje gufatwa muri Nzeri(9) 2001 nyuma y’uko abakozi b’ubutasi bwa Amerika babonye amakuru ko umukozi wa leta ashobora kuba akorera ubutasi Cuba.

Umwe mu bakozi ba FBI wamufashe yavuze ko ubwo yataga muri yombi Ana Montes yamweretse ko afite ubushobozi bwo hejuru bwo kwihanganira ububabare.

Nyuma yo kurekurwa, uyu mugore azamara imyaka itanu agenzurwa. Azaba abujijwe kandi kongera gukorera leta cyangwa kuvugana n’abakozi bo mu mahanga adahawe uruhushya.

Gusa Pete Lapp, umwe mu bakozi ba FBI bafashe Montes, yabwiye CBS News ko abona bidashoboka ko yakongera gushaka gukorana n’abo muri Cuba.

Yagize ati: “Icyo gice cy’ubuzima bwe cyararangiye. Ibyo yabakoreye yarabikoze. Simbona ko yasubiza mu kaga kwidegembya yabonye.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo