Ikiremwamuntu ku munzani wa Covid-19

Uko umwaka ushira undi ugataha ni ko ikiremwamuntu mu isi kigenda kirushaho kugaragaza ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’abantu n’abandi. Bamwe baraba ibikomerezwa ntakumirwa abandi bakaba abagaragu bidasubirwaho. Ibikomerezwa hagati yabyo na byo birahangana kugira ngo havemo Umutware utavuguruzwa, ugomba kuvuga abandi bose bakikiriza nta kwibaza cyangwa kuzuyaza.

Abari mu cyiciro cy’abagaragu bo bisa nk’aho bamwe bahebeye urwaje, abandi bagacinya inkoro ngo barebe ko bwacya kabiri; hari n’abari mu migambi yo kureba uko bakwiramira bo n’ababo. Nubwo bakora ibyo ariko, ni ha handi, ni bo bazagumya kuhababarira n’ubundi kuko nta wubahwa iyo umuryango mugari avamo ari ba ntaho nishima.

Ibyo byose iyo ubyitegereje urushaho kwibaza ahazaza h’ikiremwamuntu cyane cyane Abanyafurika. Ni ikibazo kiba gikomeye ko wakibonera igisubizo mu bihe by’amahoro n’ituze. Ariko kuko umwaka wa 2020 isi hafi ya yose yabuze amahoro n’ituze kubera icyorezo cya Covid 19; wenda twagenekereza tukareba ko twapfa gupfumura tukageza ku isoko y’ibiba n’ingaruka bizagira ku hazaza.

Aho Icyorezo cya Covid-19 cyatangiriye mu Bushinwa, mu mujyi wa Wuhan, ukurikije amashusho ya Aljazeera, ubuzima ni ubusanzwe, abantu baridagadura bagasabana mbese ibintu byasubiye ku murongo. Wahindukira wareba uyu munsi abo icyorezo kimereye nabi bisa nk’aho byanabarenze ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA); harandura benshi, hagapfa benshi. Nyamara icyorezo cyatangiye nyuma y’igihe hari intambara itoroshye mu by’ubukungu hagati ya Amerika n’Ubushinwa, kandi ubukungu ni rumwe mu nzego icyorezo cyashegeshe ku isi yose kurusha izindi.

Utekereje kuri ibyo byonyine nubwo ari bike muri byinshi, ubona ko bitari ugushyenga hashobora kuba hari byinshi byihishe inyuma y’icyorezo cyane cyane mu by’ubukungu no kugaragaza ufite imbaraga n’ijambo. Icyo tudashidikanyaho cyane ni uko Amerika n’Ubushimwa bari mu ihangana ry’ugomba kuba umutware w’isi abandi bagakurikira.

Ku rundi ruhande hari Abanyaburayi; nta wavuga Amerika abasize kuko ni bo bafatanyabikorwa ba hafi b’Amerika ukuyemo Uburusiya. Abanyaburayi na bo icyorezo nticyaboroheye ariko bo nk’abatekinisiye bashishikajwe cyane no gushyiraho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo no kugishakaho amakuru ahagije, tutibagiwe no gushaka umuti n’urukingo. Nyamara si ibyo gusa; banitaye kuri Afurika cyane nubwo atari bo gusa; biciye mu nguzanyo no mu mpano zitaziye ubusa.

Afurika yacu, ikigega cy’ubukungu kamere cy’isi ni yo iri kugirirwa impuhwe, ni yo mugaragu, itegeye akaboko abari guhangana, tumeze nka bya byatsi by’aho inzovu zirwaniye. Icyorezo muri rusange nticyadutwaye benshi nk’ahandi ukurikije uko abahanga n’inararibonye babyitegaga. Nyamara icyorezo cyatuzahaje mu buryo bw’ubukungu, ubwigenge ndetse cyongera igihe tugomba guhora ku mavi dutegereje impuhwe z’abakomeye.

Inguzanyo n’impano nyinshi zaserutse muri Afurika kandi ukugurije aba aguhatse cyane cyane iyo we nta cyo agukeneyeho ahubwo abona ko akugobotse. Mu bikomerezwa icyorezo nigishira, bazunguka kabiri cyangwa gatatu. Bazunguka batugurisha inkingo n’imiti, bunguke inyungu ku nguzanyo nyinshi bari kuduha, tutibagiwe n’icyubahiro tuzabagomba dore ko ari na cyo cy’ingenzi ubwo icyo gihe Afurika twe tuzaba turi ku ngoyi z’amadeni atagira ingano no kutagira ubushobozi bw’amahitamo.

Icyorezo cyagaragaje neza ko ibihugu byinshi aha muri Afurika ubushobozi bwo kwigobotora mu bibazo cyane cyane iby’ubuzima n’ubukungu bukiri hasi cyane bidasubirwaho na ho ibindi abayobozi babyo bakarwana no kubona inyungu z’igihe gito zikemutse, ibyabo bikagenda neza mu gihe bari ku ntebe y’ ubuyobozi ari na byo bituma bakira izo nguzanyo batazuyaje.

Covid-19 yagaragaje rero aho buri wese ahagaze. Ese aho ko iminsi mibi ngo idashirayo nihaza ibiruta ibi byo tuzaba tukiri aha? Ese abatugirira impuhwe nibazigaharika hakabanza inyungu zabo bwite aho twe tuzisanga he?

Rugaba Yvan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo