Igitabo Gisa RWIGEMA yapfuye atanditse cyari kubara nkuri ki? Ni nde uzakimwandikira?

Hari imvugo yogeye igira iti “Nukora ibyiza, isi izakwibuka ariko niwandika igitabo, uzabaho iteka ryose.” Birashoboka ko Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yumvaga ibi neza, ikaba ari yo mpamvu yapfanye umugambi wo kwandika igitabo ku byamuranze.

Mu Rwanda buri tariki 1 Gashyantare hizihizwa Umunsi w’Intwari, uba ari n’ikiruhuko.

Imwe mu ntwari zizwi cyane iza no mu cyiciro cy’intwari z’Ingenzi ni Maj Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ayoboye izari ingabo z’umuryango wa FPR zitwaga APR (Armee Patriotique Rwandaise) agapfa arashwe ku munsi wa kabiri w’urugamba. Hari ku itariki ya 2 Ukuboza mu 1990.

Si mu Rwanda hasa Rwigema wapfuye asize umugore n’abana babiri afatwa nk’intwari kuko no muri Uganda aho yakuriye nk’impunzi ari icyatwa kugeza ubu kuko yari ku ruhembe rw’abasirikare bagejeje NRA (National Resistance Army) ku butegetsi bw’icyo gihugu ikiyoboye.

Nk’umusirikare muri NRA, Rwigema ni indatirwagutabara ukurikije uko amateka azwi abisobanura. Rwigema yarwanye kandi ayobora ingamba nyinshi kuva mu mwaka w’ 1982 kugera mu 1990. Gusa urugamba rwibukwa cyane kurusha izindi nkuko bamwe mu barwananye na we babivuga ni urwitiriwe Koloneli Kilak rwabereye mu Karere ka Gulu mu 1984.

Abaganiriye n’umwanditsi w’iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru Daily Monitor mu mwaka wa 2013 ifite umutwe ugira uti “The book Rwigyema never wrote” bamubwiye ko muri urwo rugamba abarwanyi ba NRA baguye mu gico cy’abasirikare ba UNLA (ingabo za Uganda z’icyo gihe) zabarushaga cyane ubwinshi maze benshi bafatwa rwamikono.

Gufatwa nk’imfungwa y’intambara ngo ni ishyano ryo mu ntambara NRA itifuzaga na gato. Icyo gihe ngo uwari uyoboye ingabo za NRA yahamagaye Rwigema akoresheje icyombo amusaba ubufasha ngo abimane kuko bari mu mahina.

Aha Rwigema yahise ategura umugambi wo kwimana abo basirikare mu gitero yagabye ku mwanzi maze kinahitana uwari ayoboye abasirikare ba UNLA witwaga Kilama wari icyatwa mu ntambara. Nyuma y’icyo gitero, ngo abo Rwigema yayoboraga bamuhimbye akabyiniriro ka ‘James Bond’. Iyi nkuru yashyizwe ahagaragara imyaka icyenda nyuma y’aho.

Aganira na The East African ku ya 27 Kamena 1996, nyuma yo gusezererwa mu gisirikari, Kadogo Christopher Lubega wamamaye cyane mu ntambara ya NRA, yibuka cyane urugamba rwa Kilak nubwo atavuga neza niba koko abarwanyi ba NRA baraguye mu gico cyangwa ari ingabo zasakiranye n’umwanzi.

Ati “Uwo munsi twatakaje abasirikare 300 maze njye n’inshuti yanjye n’abandi dufatwa n’umwanzi. Rwigyema yagabye igitero cyo kutwimana maze Kilama aricwa.”

Uwanditse iyi nkuru avuga ko mu mwaka w’ 2011 yasuye Margaret Kiwaan nyina w’uwari Minisitiri w’Imari muri Uganda, Maria Kiwanuka iwe ahitwa Bugolobi. Ni ku mpamvu y’ubushakashatsi yakoraga icyo gihe.

Ku bw’impanuka ngo bavuze kuri Rwigema maze Kiwaana avuga ukuntu yigeze kwamburwa ku ngufu inzu ye n’umwe mu basirikare ba UNLA mu gihe cy’intambara ya Luweero hanyuma akaza kuyivamo ahunga NRA yasatiraga aho hanyuma agasigamo ibikoresho bya gisirikari bifungiranyemo imbere muri iyo nzu.

Ngo kugira ngo asubizwe inzu ye byaramukomereye kugeza ubwo abantu bamwe bamugiriye inama yo kwegera Rwigema ngo amufashe.

Kiwaana agira ati “ Nasanze Rwigema aho yari i Bulange, maze azana n’abasirikare bake tuzana i Bugolobi, ni uko tuhageze abasirikare bugurura amarembo ninjira mu nzu yanjye.”

Kuko uyu mukecuru Kiwaana yumvaga adatekanye akurikije aho yari atuye, Rwigema yamuhaye abasirikare ngo babe bamurinda mu gihe gito. Icyari gisigaye kuri Rwigema kwari ukwandika igitabo ngo “azabeho iteka”. Nyuma yo kugaruka mu rugo [mu Rwanda] Rwigema yari afite umugambi wo kuzandika igitabo (autobiography) kivuga ku byo yari kuba yaraciyemo.

Ibi Rwigema yabibwiye Ogen Kevin Aliro, umunyamakuru w’ikinyamakuru Weekly Topic mu 1989. Mu nkuru yasohotse ku wa 4 Ukwakira 1991, Aliro yanditse avuga ko ubwa nyuma yavuganye na Rwigema hari mu 1990 nyuma y’umukino wahuje na Villa na KCC kuri Stade ya Nakivubo amasaha make mbere y’uko Rwigema atangira urugendo rwari kumugeza mu Rwanda.

Igitabo

Ku gitabo Rwigema yapfuye atabashije kwandika, Aliro yanditse muri icyo kinyamakuru ko rimwe igisirikare cyigeze gutwara mu ndege abanyamakuru ibakuye i Kampala ibajyanjye i Gulu nyuma inyeshyamba zigometse zo mu mutwe wa Holy Spirit Movement zari zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Uganda aho i Gulu. Aho ngo NRA yahishe abagera mu magana muri abo barwanyi.

Uwayoboraga Diviziyo ya 4 ya NRA, Lt Col Sunday Mukuru ngo bishimiye cyane akazi kari kakozwe n’ingabo zabo uretse Rwigema wenyine. Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru, Aliro ngo yegereye Rwigema icyo gihe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije ngo agire icyo avuga ariko Rwigema aramwihorera.

Aliro yanditse ko Rwigema yamubwiye amushwishuriza ati “Oya, oya igirayo unjye kure. Sinshaka kuvugisha itangazamakuru. Genda ubaze Mukuru, ni we uyoboye hano.” Aha ariko ngo Aliro yarakomeje aratitiriza. Akomeza yandika ati “Nanze kugenda, [mbwira Rwigema] nti ‘Singufata amajwi, ndabigusezeranije.”

Aha ngo Rwigema yaramwenyuye maze abaza Aliro ati “Harya witwa nde?’’ maze Aliro aramubwira. Rwigema arongera aramubaza ati “Ukomoka ino aha hafi se?’’ Aliro arasubiza ati “Oya ariko igice kinini cy’ababyeyi banjye bakomokaga i Lira.”

Aha ngo Rwigema yamwitegereje igihe cy’umunota wose maze aravuga ati “Urabona, Kevin, nta mpamvu nzima yatuma Abagande bakomeza gupfa nubwo baba barigometse. Iyaba nashoboraga guhagarika ibi byose.”

Aliro akomeza agira ati “Aha baraje bansubiza inyuma. Gusa nibura Rwigema ni we muyobozi mukuru wa mbere mu basirikare namenye wababazwaga no kubona abasirikare b’umwanzi bapfa ku bwinshi. Yego, yari umusirikare w’umutima wabajwe bitandukanye n’iy’abandi ni na yo mpamvu nabaye inshuti ye. Bisa n’aho yari yarankunze nanjye, aho twakomeje tuganira ku buzima bwacu bwite noneho.”

Aliro agira na none ati “Rwigema yambwiye ko yari gusezera vuba muri NRA.”

Asubiramo amagambo ya Rwigema ati “Ndashaka gushyira iherezo kuri ubu busazi bwo mu majyaruguru. Nzabona nsubire i Kampala ubundi nsabe kurekurwa kugira ngo ntahe iwacu. Ni uko Aliro abaza Rwigema ati “Ubwo hazakurikiraho iki?

Rwigema ati “Ndashaka gusa kuba njyenyine hamwe n’umugore n’umwana wanjye. Ikintu cyonyine nshaka gukora ni ukwandika igitabo, nkandika ibyo nibuka byose byambayeho.”

Rwigema yabajije Aliro niba yarashoboraga kumufasha kunonosora icyo gitabo. Aliro yaremeye ariko abwira Rwigema ko nta bunararibonye yari afite mu kunonosora ibitabo.

Aliro akomeza agira ati “Narahagurutse ngira ngo ngende maze ngeze hagati y’aho nari kumwe na Rwigema n’aho bagenzi banjye bari, arampamagara ngo ngaruke” arambwira ati “Kevin, urabona, nakoreye Uganda ibyo nari nshoboye byose. Ubu ndashaka gutaha iwacu, mu Rwanda.”

Aliro yavuze ko atumvaga neza icyo gihe uko Rwigema yashakaga kugaruka mu rugo mu gihe Habyarimana atari kubanza gukubitwa icyuhagiro agahinduka nyabyo.

Ati ’’Icyo nashoboye kubaza ni iki kibazo cy’ubugoryi nti ’Iby’igitabo se bizagenda bite?’ maze Rwigema arasubiza ati “Sinifuza kujya mu butegetsi. Nzahita nsezera igisirikare nitugera i Kigali ariko nyine nandike igitabo.” Rwigema aha yasabye Aliro kugenda.

Uko byagenze rero ubu yabara umupfu koko. Rwigema ntiyabashije gukandagiza i Kirenge i Kigali agihumeka nk’uko yabyifuzaga. Umunyamakuru Aliro na we yarapfuye. Ubu se, ni nde uzafasha Rwigema kwandika igitabo cye?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo