Kugenda n’indege imbere muri Afurika birahenda kurusha ahandi aho ari ho hose ku isi. Abagenzi bishyura ibiciro ndetse n’imisoro bihanitse kurusha ahandi. Birahendutse kugenda mu ndege uva muri Afurika ujya ku wundi mugabane kurusha uko waba ujya ku kindi gihugu cya Afurika.
Nk’urugero ruto, kugenda n’indege uva ku murwa mukuru w’Ubudage, Berlin ujya mu wa Istambul ho muri Turkey bizagusaba amadolari $150 ku rugendo rutazagira aho ruhagarara mu gihe cy’amasaha atatu masa.
Nyamara nugenda mu (...)
Home > Inkuru Zicukumbuye
Inkuru Zicukumbuye
-
Bikosha kurusha kujya ahandi ku isi: Ingendo zihenze z’indege muri Afurika mu bidindiza iterambere ryayo
19 July, by Iradukunda Fidele Samson -
Amabanga ane akomeye ataramenyekana nyuma y’imyaka 111 Titanic irohamye
21 June, by Iradukunda Fidele SamsonImyaka isaga 111 irashize ubwo ubwato rutura bwa Titanic bwagonganaga n’urutare rw’urubura mu gicuku kinishye mu mwijima w’ijoro. Icyo gihe abagenzi benshi bari basinziye. Ni ubwato bwari bwarakoranywe ubuhanga buhanitse muri icyo gihe ku buryo ababukoze bavugaga ko butashoboraga na rimwe kurohama ndetse ko “n’Imana ubwayo itashoboraga kubuzitsa’’.
Ubwo iyo mpanuka yabaga, ubwato bwa Titanic bwavaga mu mujyi wa Southampton mu Bwongereza bwerekeza i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu (...) -
Umugabo wa none aragenda atakaza ijabo n’ubutware yahoranye mu rugo? Byagenze bite?
20 June, by Iradukunda Fidele SamsonEdna Namunga ntiyishimiye na gato urushako n’urugo yubatse. Mu myaka itatu ishize yagerageje uko ashoboye kose ngo uru rugo rwe gusenyuka ariko bigeze ahariye abakiri bato barota kubaka zigakomera ndetse zikaba nk’ijuru rito, we ntakibishoboye.
Uyu mugore w’imyaka 34 agira ati “Ndumva ubwanye nifitiye umujinya, ndakariye urushako rwanjye n’umugabo wanjye.” Yumva icyemezo cyo gushaka ari ikosa rikomeye yakoze.
Mu myaka itatu ishize ubwo yambikwaga impeta n’umugabo mu birori by’ubukwe, yarebaga (...) -
Abategetsi b’ibyamamare bavuzweho ubusambanyi bamwe “bikabarangiza’’ muri politiki
13 June, by Iradukunda Fidele SamsonHari abavuga ko intege nke za mbere z’umugabo wariye ari ikimero cy’umugore. Bisa n’aho abahanga mu mukino wa politiki iyi karita y’iturufu bayizi. Bikaba bitarabaye rimwe cyangwa kabiri abanyapolitiki bifashishije ibikorwa by’ubusambanyi cyangwa ibindi by’ishimishamubiri mpuzabitsina ngo bashyire hasi burundu abo babaga bahanganye kandi iturufu ikarya.
Hari amazina akomeye cyane twakabaye twaramenye nk’aya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyamara ba nyirayo bakaba baragwiriye (...) -
Project A119: Umugambi ‘w’ubusazi’ wa Amerika wo kurasisha Ukwezi igisasu kirimbuzi
16 May, by Iradukunda Fidele SamsonMu myaka ya za 1950, ubwo byasaga n’aho Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari imbere mu isiganwa rigana ku buhangange bwo kwigarurira ikirere n’isanzure no kuritangaho abandi, abahanga muri siyansi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize umugambi usa n’uw’abataye ubwenge. Bashatse kurasa igisasu kirimbuzi ku buso bw’Ukwezi ngo bakure imitima Abasoviyeti.
Igihe umuhanga mu bumenyi bw’ikirere n’isanzure Neil Armstrong yakandagiraga ku butaka bw’Ukwezi mu 1969 ni kimwe mu bizahora iteka byibukwa (...) -
Marylin vos Savant: Umugore wa mbere ufite igipimo gihanitse cy’ubwenge kurusha abandi ku isi
9 May, by Iradukunda Fidele SamsonTekereza nk’ubu uri mu irushanwa riri guca kuri televiziyo. Uri mu banyamahirwe bagiye gutsindira imodoka nshyashya gusa kugira ngo uyihabwe, ugomba guhitamo umwe mu miryango itatu irimo urufunguzo rukugeza kuri iyo modoka.
Inyuma y’iyo miryango ibiri isigaye ho hari igihembo kidashamaje ndetse kitagira uwo gishimisha mu by’ukuri- iki na cyo nta kindi, ni ihene.
Tuvuge, ni urugero uhisemo umuryango wa kabiri, ni umuryango wo hagati ugutera gutekereza ko ari wo ushobora kuba ufite urufunguzo (...) -
Umunsi w’Imperuka: Inshuro zirenga 10 hahanuwe irangira ry’isi bikarangira ritabaye
4 May, by Iradukunda Fidele Samson“Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” Ni amagambo yavuzwe na Yesu Kristo nk’uko yanditswe mu Ivanjili ya Matayo 24:36.
Abari bahari mbere gato y’uko umwaka wa 2000 ugera bazi uburyo byavuzwe ko uyu wari wo mwaka isi yari burangirireho. Byavugwaga ko mudasobwa zitari gushobora gusoma umubare 00 maze aho gusoma no kwandika 2000 zikisomera 19oo ndetse ko isi yari ikataje mu ikoranabuhanga ikaba yari bugirire iherezo (...) -
Intasi ’ikomeye cyane’ yarekuwe na Amerika nyuma y’imyaka 20 ifunze
9 JanuaryAna Montes – uri mu ntasi zizwi cyane zo mu ntambara y’ubutita wafatiwe muri Amerika – yarekuwe ava muri gereza nyuma y’imyaka irenga 20 afunze.
Ana ubu w’imyaka 65 yamaze hafi imyaka 20 akorera Cuba ubutasi mu gihe yari umusesenguzi mu kigo cya leta ya Amerika, Defence Intelligence Agency.
Nyuma yo gufatwa mu 2001, abategetsi bavuze ko yari yarahaye Cuba hafi amakuru yose y’ibikorwa by’ubutasi n’ibyo Amerika yabaga itegura kuri icyo kirwa.
Umwe mu bategetsi yavuze ko Ana ari umwe “mu ntasi (...) -
Putin: Ibyago by’intambara y’intwaro kirimbuzi biri kwiyongera, ariko ntituri abasazi
8 December 2022, by EditorPerezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko inkeke yuko intambara y’intwaro kirimbuzi iba irimo kwiyongera, ariko ashimangira ko Uburusiya "butasaze" kandi ko atari bwo bwakoresha bwa mbere intwaro kirimbuzi zabwo.
Putin yashimangiye ko igihugu cye cyakoresha intwaro kirimbuzi ari uko gusa cyabanje kugabwaho igitero.
Mu ijambo yavugiye mu nama ngarukamwaka y’akanama k’Uburusiya k’uburenganzira bwa muntu, yanavuze ko intambara yo muri Ukraine ishobora kuba "igikorwa [kimara igihe] kirekire". (...) -
Ukraine: Biden yaburiye Putin kudakoresha intwaro kirimbuzi
17 September 2022, by EditorPerezida Joe Biden wa Amerika yaburiye Uburusiya kudakoresha intwaro z’ubumara cyangwa intwaro kirimbuzi zitaraswa kure mu ntambara muri Ukraine.
Mu kiganiro na CBS News, Biden yavuze ko igikorwa nk’icyo “cyahindura isura y’intambara itandukanye n’ikindi cyose kuva mu ntambara ya kabiri y’isi”.
Ntabwo yavuze icyo Leta zunze ubumwe za Amerika zakora mu gihe izo ntwaro zaba zikoreshejwe.
Muri Gashyantare(2), Perezida Vladimir Putin yategetse ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye “zitegurwa (...)