Ubu uragera muri Monaco Café ukakirizwa ’Promotions’!

Monaco Café , Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ikomeje kugenera ’Promotions’ zitandukanye abayigana.

Muri Monaco Café uhasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ku giciro buri wese yibonamo.

Ubu uragura Pizza cyangwa Burger ukongezwa icyo kunywa gisembuye (beer), ikidasembuye cyangwa se Milkshake.

Ubu kandi uragura Sizzling Chicken, Fish cyangwa Beef, Chicken Tikka full, ifi yose, chicken supreme, Cripsy chill chicken, Pork ribs bikaza biherekejwe nabyo na Milkshake, icyo kunywa gisembuye cyangwa ikidasembuye.

Mu gihe uguze Estella Damm uri guhita wongezwa indi. Estella Damm ni inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.

Estella Damm yenzwe bwa mbere na August Kuentzmann Damm mu mwaka wa 1876. Kuentzmann Damm akomoka mu Mujyi wa Barcelona. Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri.

Kuri ubu Estella Damm imaze kwamamara cyane ku isi kuko yamamazwa n’ikipe y’igihangange ku isi , FC Barcelona. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ‘Jungle adventure’. ‘Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco Café, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo