Teebah Film Village iri gutanga amahirwe ku bakirangiza kwiga Kaminuza

Teebah Film Village iri gutanga amahirwe ku bantu bakirangiza kwiga Kaminuza mu mashami y’ibaruramari n’ Ubucuruzi, (Accounting and Business Administartion) bashaka kwimenyereza akazi (Intern Recruitment). Kwiyandikisha bizarangira: Kuwa 22 Ukwakira 2018.

Teebah Film Village ni Kompanyi y’ubucuruzi yanditse muri RDB ikaba ikora video, filimi na teyatere. Amezi 15 imaze ikora yibanda mu kubara inkuru zivuga Ubwiza, Ubutwari n’amateka by’U Rwanda.

Iyi Kompanyi kandi ikorana cyane n’imiryango idaharanira inyungu (NGO), Ibigo bigamije gukemura ibibazo bya rubanda (Social Enterprises) ikabakorera Video zivuga ibikorwa byabo kugira ngo bakoreshe aya ma Documentaries bashaka abaterankunga imbere mugihugu no kurwego mpuzamhanga.

Murwego rwo kwagura Ibikorwa byayo ikaba iri gutanga amahirwe kubantu bakirangiza kwiga Kaminuza (Fresh Graduate) mu masomo y’ibaruramari (Accounting) n’ubucuruzi (Business Administration).

Niba wararangije kaminuza muri aya masomo kandi wifuza kwimenyereza umwuga mugihe cy’amezi atandatu kanda hano :: https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSeAYQQM4T9O-NvnvD17okqYbZOC5Kzq5UFXEdjzMui-Qxs26w/viewform

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Remy Uwihanganye

    I deeply appreciate the company like teebah Film village that provide professional internship for fresh graduates as well as most of our youths are able and need practices

    - 16/10/2018 - 13:16
Tanga Igitekerezo