Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare yakomeje hakinwa agace ka kane karahagurukira i Karongi, abasiganwa berekeza i Rubavu. Nk’uko bisanzwe, uruganda Ingufu Gin Ltd ruri kuhacana umucyo kuva batangiye kugeza i Rubavu.
Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda riri kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga, aho biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 1 Werurwe 2026.
Aka gace ka kane gafite intera ya Kimometero 127,2 karasorezwa mu Mujyi wa Rubavu. Iyi ni Etape iri mu zitezweho kugira ibyo zihindura muri Tour du Rwanda 2026 kuko irimo amakorosi agoye ndetse byongeye ikaba izamuka.
Abari mu bice iri siganwa bari bunyuremo, barasusurutswa n’ibyamamare bitandukanye biri kumwe na Ingufu Gin Ltd ari nako batsindira bimwe mu bihembo byateguriwe abafana n’abakunzi b’isiganwa ry’amagare cyane cyane abakunzi b’inyobwa by’Ingufu Gin Ltd.
Ni ku nshuro ya 12 Tour du Rwanda igiye gusorezwa mu Karere ka Rubavu kuva mu 2012.
Agace gaheruka gusorezwa mu Karere ka Rubavu kegukanywe n’Umunya-Australia Brady Gilmore nyuma y’uko kari katangiriye i Musanze mu 2025.
Karongi, ni ubwa 11 igezemo Tour du Rwanda harimo inshuro esheshatu yasorejwemo isiganwa. Bivuze ko igiye gutangiriramo agace kayo ku nshuro ya gatanu. Ahandi ni mu 2024 (Rubavu), 2019 (Musanze), 2018 (Rubavu) na 2016 (Rusizi).
Agace kaherukaga guhagurukira i Karongi kagasorezwa i Rubavu mu 2024, kari aka Kane, kegukanywe n’Umubiligi William Lecerf Junior kuri ubu utaragarukanye n’ikipe ye kuko akinira ikipe nkuru ya Soudal–Quick-Step.
Bitandukanye no mu 2024, ubwo Umubiligi William Lecerf yahatsindiraga bavuye i Karongi, kuri uyu nshuro nibagera i Rubavu barakomeza bajya kuzenguruka ku Ruganda rwa Bralirwa [Brasserie], bazamuke umuhanda utunguka kuri Pfunda, bamanuke mu Mujyi basoreza ku Isoko rya Rubavu.
Ibinyobwa bya Ingufu Gin biboneka mu moko 10 mu macupa manini ndetse n’amato: Nguvu Gin, Castle Gin, G&S, Red Waragi, New House, Home Town, King’s Vodka, Medal Gin na Club Whisky.
Ibyamamare birimo Senderi International Hit bari kume na Ingufu Gin Ltd muri Tour du Rwanda 2026
PHOTO:KiloHills Productions


























































/B_ART_COM>