Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024 nibwo uruganda rwenga ibibyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd rwashyize hanze ikinyobwa gishya kidasembuye cyitwa Maltona.
Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri Car Free zone aho abantu batandukanye bari bari kujya gufata amafunguro ya saa sita basogongejwe kuri iki kinyobwa gifite uburyohe bwihariye. Abanyweye kuri Maltona bose batangariye uburyohe bwayo.
Marie-Paule Niwemfura, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol Brewery yagize ati " Twishimiye kumurika ikinyobwa cya Maltona, ikinyobwa kidasembuye kigaragaza umuhate dushyira mu guhanga udushya ndetse no guha abanyarwanda ibinyobwa byenganywe ubuhanga.Uburyo Maltona yenzwemo ntakabuza izaba amahitamo ya mbere ku bantu batanywa inzoga."
"UBURYOHE BUMARA INYOTA" niyo mvugo izakoreshwa mu kwamamaza no kumenyekanisha Maltona. Maltona iri mu icupa rya sentilitiro 33 (33cl). Izajya igura amafaranga magana atandatu( 600 Frw)
Maltona ni ikinyobwa gishya kidasembuye cya Skol Brewery. Icupa rimwe rizajya rigurishwa 600 Frw
Maltona yamuritswe kuri uyu wa mbere yitezweho kuzakundwa n’abantu bose batanywa inzoga