Nkurangire iduka ricuruza ibikoresho bya ’Electronics’ ku giciro gito cyane

Mu mutima w’Umujyi wa Kigali, hari ahantu hihariye hahurira ikoranabuhanga, ubunyamwuga n’icyizere. Ni iduka rya D&I Electronics LTD ryubatswe ku ntego yo korohereza Abanyarwanda kubona ibikoresho bigezweho bibafasha mu buzima bwa buri munsi no mu bucuruzi bwabo.

Uko winjira muri iri duka, uhita wumva itandukaniro: televiziyo zigezweho (Smart TVs), Frigo, imashini zifura imyenda, imizindaro (Speakers), Micro ondes (microwaves) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byose byatoranyijwe ku bwiza n’ubuziranenge. Si ibikoresho gusa, ni igisubizo ku byo ukeneye.

Iri duka ryiyemeje guha umukiliya ibikoresho by’ukuri (original) bifite garanti, bityo akagura atuje, yizeye ko yashoye neza amafaranga ye. Abakozi baryo bafite ubumenyi n’ubunararibonye, batega amatwi umukiriya bakumva neza ibyo akeneye, bakamugira inama iboneye aho kumugurisha gusa.

Impamvu ugomba kurigana:

✅ Ibikoresho by’umwimerere bifite garanti

✅ Ibiciro bihendutse

✅ Serivisi nziza, yihuse kandi yubaha umukiliya

✅ Inama z’abahanga mbere yo kugura

✅ Ibikoresho bigezweho bijyanye n’igihe

✅ Ukwizerwa n’ubunyangamugayo

Iri duka si aho kugurira gusa, ni umufatanyabikorwa mu iterambere ryawe, yaba uri umuseribateri, abafite imiryango cyangwa ikigo gikeneye ibikoresho bya electronics byizewe.

Niba ushaka ikoranabuhanga rigendana n’igihe, rikagufasha gukora neza, kwidagadura no kwagura imishinga yawe, D&I Electronics LTD niryo duka ugomba kwitabaza.

Injira muri D&I Electronics LTD ugure ibikoresho byiza kandi bihendutse kandi uhabwe serivisi nziza.

D&I Electronics LTD iherereye mu Mujyi mu nyubako ya City Tower, ukinjira muri iyi nyubako uhita uribona cyangwa ukabahamagara kuri 0783425871.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo