Muri Monaco Café , ’Promotions’ zikomeje kwisukiranya

Monaco Café , Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ikomeje kongera Promotion ku bayigana.

Ubu uragura Pizza ukongezwa icyo kunywa kidasembuye, wagura Pizza nini ukongezwa ibyo kunywa 2 bidasambuye.

Mu gihe uguze inkoko cyangwa Fried Rice Chicken nabwo wongezwa icyo kunywa kidasembuye. Kuri ubu iyo uguze Burger nini wongezwa ’Milkshake’ cyangwa se ’Cappucino’. Nanone iyo uguze Chinese Fried Rice wongezwa icyo kunywa kidasembuye.

Si ibyo gusa kuko abafite ubukwe n’indi minsi mikuru inyuranye bamaze kumenyera ko ariho hakorerwa ’Cakes’ nziza zihariye kandi ku giciro kidahanitse.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ’Jungle adventure’. ’Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco Café, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi. Igikombe cya Afurika nacyo gikomeje kwerekanirwa muri Monaco Café kuri ’Screens/ Ecrans’ utasanga ahandi muri Kigali. Niho hantu hihariye wazarebera umukino wa nyuma uzahuza Algeria na Senegal kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

’Promotions’ zinyuranye zikomeje gushyirirwaho abakiriya bagana Monaco café

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo