Monaco Café yashyize igorora abakunda ’Burger’

Monaco Café , Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ikomeje Promotion ku bayigana bakunda Burger. Kuri ubu iyo uguze Burger nini wongezwa ’Milkshake’ cyangwa se ’Cappucino’.

Ubuyobozi bwa Monaco Café butangaza ko iyi ‘Promotion’ kimwe n’izindi zijya zishyirirwaho abakiriya ari ukubereka ko muri Monaco Café umukiriya aba arenze kuba Umwami ariyo mpamvu bahora barizikana icyamunyura.

Uretse Burger, muri Monaco Café uhasanga Pizza utasanga ahandi, unahasanga ibiribwa by’ubwoko bwose kandi biteguranywe ubuhanga n’umwihariko ugereranyije n’ahandi kandi ari ku giciro buri wese yibonamo.

Si ibyo gusa kuko abafite ubukwe n’indi minsi mikuru inyuranye bamaze kumenyera ko ariho hakorerwa ’Cakes’ nziza zihariye kandi ku giciro kidahanitse.

Muri Monaco Café harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira , ’Jungle adventure’. ’Jungle adventure’ irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco Café, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi. Igikombe cya Afurika nacyo gikomeje kwerekanirwa muri Monaco Café kuri ’Screens/ Ecrans’ utasanga ahandi muri Kigali.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Kuri ubu uragura Burger nini ukongezwa ’Milkshake’ cyangwa se ’Cappucino’

Kuri iki Cyumweru , urarebera imikino ya 1/2 y’igikombe cya Afurika kuri ’Screens/ecrans’ za rutura utasanga ahandi muri Kigali

Ibyo kurya by’amoko yose bibarizwa muri Monaco Cafe

’Cakes’ z’iminsi mikuru uzisanga muri Monaco Cafe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo