Mattina Motel yadabagije ’Familles’ zikunda inyama zokejwe mu buryo bwihariye

Mu rwego rwo gufasa ababyeyi gusabana n’ abana bari mu biruhuko, Mattina Motel yashyiriyeho ’Promotion’ ya Parilla meat Choma bazajya bokerezwamo inyama mu buryo bwihariye nkuko bisanzwe ari umwihariko wa Mattina.

Iyi Promotion iteganyijwe buri cyumweru aho izajya itangira saa cyenda z’amanywa. Ubuyobozi bwa Mattina Motel bwatangarije Rwandamagazine.com ko ibi babikoze mu rwego rwo kugira ngo imiryango ize isangire inyama zokeje neza ku giciro kiri hasi.

Buri cyumweru ku musaha yavuzwe haruguru, hazajya haba hakozwe igabanya ry’ibiciro rigera kuri 30%.

Abashaka gukora ’commande’ y’ihene itekanye umuceri ikomeje gukundwa n’abagana Mattina Motel bayikora mbere y’umunsi umwe.

Kuri ubu muri Mattina Motel bubatse amafuru bokerezamo Pizza zifite uburyohe bwihariye. Muri iyi minsi banashyizeho ’Promotion’ ya Pizza. Umukiriya agura 2 akongezwa indi ya 3.

Abagana Mattina Motel guhera saa kumi z’umugoroba, bashyiriweho Happy Hour aho umukiriya uguze inzoga 4 zisanzwe zingerwa mu Rwanda yongezwa indi ya 5.

Mu rwego rwo gufasha abakiriya babo kwisanzura no gutarama ntampungenge, kabonne n’ubwo baba basomye ku gasembuye, ubu Mattina yashyizeho umushoferi utwara abakiriya babagana bafite imodoka, akabageza mu rugo ntakindi kiguzi.

Guhera ku wa kane kugeza ku wa Gatandatu, haba hari abahanzi baririmba umuziki wa Karaoke n’igisope bataramira abagana Mattina guhera saa mbiri z’ijoro kugeza mu rukerera.

Buri cyumweru kandi abagana Mattina Motel bacurangirwa na Mystic Revelation Band guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa yine z’ijoro.

Matina Motel bakunda kwita kwa Maitre Freddy iherereye mu Mujyi wa Kigali hirya gato y’ahahoze ‘Traffic Police’, hafi y’ahari kubakwa Umurenge wa Nyarugenge.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gukora commande uhamagara kuri 0789923441

Bazotsa wirebera

Inyama zo muri Mattina Motel niyo uzireba ubona uburyohe bwazo

Muri Mattina bagira n’ ihene iba itekanye ubuhanga , ikagira uburyohe bwihariye

Muri Mattina bafite Buffet yihariye

Mushobora no kuhakorera iminsi mikuru inyuranye...Babategurira aho kwicara mu buryo bunogeye ijisho

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo