MAJOHN Smartphones yimuye umunsi wa tombola

Iduka ricuruza telefone zigezweho na accessories zazo, MAJOHN Smart Phones ryimuye umunsi wari kuberaho tombola y’ibikoresho binyuranye ku bakiriya bayo bahaguze telefone ngendanwa.

Ni tombola yari iteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukuboza 2021, aho iri duka rikorera mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa MAJOHN Smartphones bwatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu basubitse iyi tombola ari ukubera umuvuduko w’icyorezo cya Covid-19 muri iyi minsi kandi bakaba bari bateganyije kwakira abantu benshi bari kwitabira iyi tombola.

Ubuyobozi bw’iri duka bwemeza ko ikindi gihe cyo gukora iyi tombola kizamenyeshwa abakiriya babo.

Kugira ngo umukiriya yinjire muri tombola, agomba kugura telefone ya smartphone muri iri duka ubundi akaba yaba umunyamahirwe wabasha gutomboka indi telefone, Radio, Headphones, ....Igihembo gikuru muri iyi tombola ni igare rya siporo.

MAJOHN Smartphone bakorera mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya City Plazza.

Ukeneye gukorana na bo ngo bakuranguze ibikoresho byose bya telefone, wabahamagara kuri nomero 0788305609 cyangwa 0788548470.

Amatariki ya tombola yegejwe inyuma

MAJOHN Smartphone bakorera mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya City Plazza....Uhasanga abiteguye kukwakirana urugwiro

Uhasanga Telefone z’ubwoko bwose

Accessoires zose wakenera urazihasanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo