Impamvu ukwiriye kurebera umukino w’ishiraniro wa PSG na Real Madrid muri Monaco CAFE

Imikino y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, ‘UEFA Champions League’ igeze muri 1/8 cy’irangiza mu mikino yo kwishyura. Umukino utegerejwe na benshi ni uhuza Paris Saint Germain na Real Madrid.

Mu mukino ubanza Real Madrid yari yatsinze 3-1. Umukino wo kwishyura uteganyijwe muri iri joro ku isaha ya saa tatu na mirongo ine n’itanu. PSG irakina idafite Neymar uheruka kuvunika imvune ikomeye.

Uretse uwo mukino, Monaco Café iranereka abakiriya bayo umukino uri buhuze Liverpool na FC Porto. Mu mukino ubanza Liverpool yari yanyagiye Porto 5-0. Umunya-Senegal, Sadio Mane, yakoze amateka yo gutsinda ibitego bitatu wenyine, ibindi bitsindwa na Mohamed Salah na Roberto Firmino.

Ku bakunda iyi mikino, Monaco Café yabateguriye ’Ecrans/Screens za rutura zifite amashusho agezweho ya HD, ubunini bwazo n’ubwiza bw’amashusho bikaba bifasha ureba umukino w’umupira w’amaguru kuwureba nk’uwibereye ku kibuga . Indi mpamvu umuntu wese ushaka kureba iyi mikino akwiriye kuyirebera muri Monaco Café ni uko serivisi nziza isanzwe iranga Monaco Café iraba iri guhabwa abakiriya bagana muri Monaco Café muri iri joro.

Kwinjira muri Monaco Café ukirebera iyi mikino yose ni ubuntu kuri buri umwe.

Uretse kandi imipira ya UEFA Champions League, Monaco Café isanzwe yerekana n’indi mipira yose yo muri shampiyona zose zo ku isi.

Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Monaco Café ni Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’izindi zihasanzwe. Harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo