Dukomeje gushyiraho akacu mu kurwanya Covid-19 - Amit Chawla uyobora Airtel

Mukiriya Mwiza,

Ku giti cyanjye, ndifuza kugira icyo mvuga muri iki gihe twese hamwe twahagurukiye kurwanya icyorezo cya coronavirus(COVID-19) gikomeje gukaza umurego. Mbere ya byose ariko, nizeye ko ari wowe, umuryango wawe n’inshuti zawe mumeze neza kandi muri mu mutekano wo mu ngo zanyu. Muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo kitigeze kibaho, ni ngombwa ko tugira ibyo duhindura ari nako dukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho n’ubuyobozi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Munyemerere kandi mfate aka kanya nshimangire umuhati wa Airtel Rwanda mu gukomeza kubafasha muri ibi bihe bidasanzwe. Nk’uko twabitangaje mu minsi ishize, hari impinduka zakozwe muri serivisi zacu zigamije gutuma tuguma hafi yanyu muri ibi bihe.

Nifuzaga kubagezaho zimwe mu ngamba twashyizeho n’uburyo n’akamaro zibafitiye.

1) AIRTEL MONEY – Twakuyeho ibiciro byo kohereza amafaranga, dukuraho ibiciro byo gukura no gushyira amafaranga kuri banki, ibyo bikaba byaratumye ntawe uzongera kugorwa no kujya kw’ishami rya banki cyangwa kuri ATM. Ikindi twongereye umubare w’amafaranga ushobora gukoresha ku munsi agera kuri 1,500,000 ndetse abakiriya bifuza gukoresha arenze ayo bazashobora kugana kuri rimwe mu mashami yacu mu gihugu babashe gukoresha agera kuri 4,000,000 ku munsi. Icy’ingenzi ni uko twabafashije kwitabira gahunda yo budahererekanya amafaranga, gahunda ishyigikiwe bikomeye na guverinoma y’u Rwanda.

2) PRODUCT – Mu rwego rwo korohereza abakiriya gukorera no kwigira mu rugo, twabazaniye product zibafasha guhamagara no gukoresha interineti ku murongo wacu wihuta, uvuguruye kandi ugera hose mu Rwanda. Muri zo harimo Tera Stori, itanga iminota ihagije yo gahamagara ku mirongo yose mu Rwanda, harimo kandi bundle za interineti ihagije kandi igufasha aho uri hose mu Rwanda, hari kandi na pack nshya ya Byose Packs izanye umwihariko wo kuba igufasha gukemura ibibazo byawe byose bijyanye n’itumanaho ukoresheje pack imwe rukumbi. Ikindi kandi, twahaye abanyarwanda kuba babasha kohereza SMS ku buntu mu rwego rwo kubafasha kuguma hafi y’imiryango yabo n’inshuti aho baba bari hose.

Mu buryo butunguranye kandi budasanzwe, icyorezo cya Coronavirus cyatumye miliyoni z’abantu batangira gukorera no gukurikiranira amasomo mu ngo zabo. Ibigo by’amashuri byinshi byahagaritse amasomo, bituma abanyeshuri bagira impungenge bibaza niba bitazagira ingaruka ku myigire yabo.

Ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse na Minisiteri y’uburezi, Airtel yashyizero uburyo bwo gukoresha imbuga zitanga amasomo hifashishijwe murandasi ku buntu mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwigira mu rugo banyuze kuri izi mbuga.

https://elearning.reb.rw/, https://elearning.ur.ac.rw/ https://elearning.rp.ac.rw/

3) SERIVISI – Kuko itumanaho ari kimwe mu bintu by’ibanze, Airtel yakoze ibishoboka byose ngo amashami yayo ajye aba afunguye kuva saa mbili za mu gitondo kugera saa cyenda z’umugoroba, aba agents bacu bakaba barahawe ubukangurambaga kuri COVID-19 virus bakaba bakurikiza ingamba z’isuku mu gihe babagezaho serivisi.

Muri make, ibintu bikomeje kurushaho gukomera ari nayo mpamvu turi gukorana n’inzobere hamwe n’inzego z’ubuyobozi mu rwego rwo gukomeza kubagezaho serivisi uko dushoboye. Mbifurije mwese kugira ubuzima bwiza nanizera ko tuzakomeza gukora ibyo mutwifuzaho n’ubwo imbogamizi dukomeje guhura nazo mu gihugu ari nyinshi. Nizeye kandi ko ibi bihe bikomeye tuzabisohokamo twemye kandi twunze ubumwe.

Ndabashimiye,

Amit Chawla, Umuyobozi mukuru – Airtel Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo