CANAL + Rwanda yatanze ibikoresho byifashishwa mu kwiga birimo Television ndetse n’ibiribwa ku bana barererwa mu kigo Hope and Homes for children uherereye mu Kagali ka Karugira, umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu kibera ku cyicaro cy’ikigo cya Hope and Home for Children giherere mu mu Kagali ka Karugira, umurenge wa Kigarama akarere ka Kicukiro. Uyu muryango wa Hope and Home for Children washinzwe mu 2014 ufite intego zo gufasha abana bakiri bato kugira indyo yuzuye ndetse bakinigishwa amasomo atandukanye ahabwa umwana ukiri muto.
Ku bufatanye uyu muryango ufitanye na CANAL+ Rwanda, yahaye abana Television zo kuzajya bareba mu gihe bari mu biruhuko, bareba imipira , amashusho afasha abana kwidagadura ndetse n’amakuru yerekana aho igihugu kigeze ndetse by’umwihariko ibi bakazajya babikora bari kumwe n’ababyeyi babo.
Habimfura Innocent umuyobozi wa Hope and Home for Children mu Rwanda, yatangaje ko bishimiye ubufatanye na CANAL+ Rwanda kuko buri gufasha mu kugera ku ntego zabo.
Yagize Ati" Ntabwo ari ubwa mbere ntabwo ari n’ubwa kabiri ahubwo ni ubwa kenshi dukorana na CANAL+ Rwanda. Ubu bufatanye bwatangiye duha abana Noheli biza gukomeza kugera naho abana bari guhabwa bimwe mu bikoresho bibafasha mu myigire. "
Yunzemo ati " Mbere bari baraduhaye Television zijya mu byumba byose abana bigiramo intebe zo kwicaraho, kuri ubu baduhaye izindi ndetse baduha n’ibyo kurya abana bazifashisha mu kurwanya igwingira. "
Innocent yakomeje avuga ko iki kigo gufasha cyane kuko abana bahabwa uburere bari kumwe.
Ati" Abana bahabwa uburere bari hamwe ndetse usibye n’umubyeyi urerera hano n’undi mubyeyi ashobora kuzana umwana we wenda mu rugo habaye ikibazo gituma umbyeyi atirirwana n’umwana ubundi ku mugoroba akaza akamutwara."
Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda yavuze ko kuva batangira gukorana na Hope and Homes for Children bari kubona icyizere mu maso y’abana.
Yagize Ati "Dutangira gukorana na Hope and Homes for Children intego yacu yari uguha ibyishimo abana barererwaga muri uyu muryango, kubafasha kugira uburere bwiza ndetse no gufunguka mu mutwe bigendanye n’imfashanyigisho bahabwa. "
"Umwaka ushize twabahaye ibikoresho birimo aho kwicara, ubu turagarutse aho tuje kubaha bimwe mu bukoresho bazifashisha mu biruhuko birimo Television yo kujya bareberaho imikino n’amakuru, ndetse ibyo kurya mu kurwanya igwingira. Ubu navuga ko abana nibura bafite icyizere , bafite inseko ku maso yabo kandi nibyo twifuzaga."
Akimana Claudine urerera Muri iki kigo yatangaje ko kuva umwana we yajya mu kigo cya Hope and Homes for Children byamufashije kugira ibindi nawe ageraho.
Ati " Iki kigo kimfasha kurera abana babiri. Njye nta bushobozi nari mfite bwo kwita kuri abo bana ndetse nibazaga uko baziga bikanshanga ariko Imana yaramfashije mpura n’uyu mushinga, ubu abana banjye baza hano bakanywa igikoma, bakareba Television ndetse iyo batashye baza bavuga icyongereza nanjye ntabasha kumva. Ndashimira cyane CANAL+ Rwanda na Hope and Homes for Children kuburyo bafasha abana bacu kandi Imana izabahe umugisha."
Iki kigo cya Hope and Homes gifite abana basaga 150 baharererwa mu buzima bwa minsi yose, ndetse kikaba kimaze gucamo abana basaga 1000 ariko hajyamo abahar
I bumoso hari Habimfura Innocent umuyobozi wa Hope and Home for Children mu Rwanda naho i buryo ni Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>