Binyuze mu kiganiro “Ninde Urusha Undi” Cya BTN TV, Ingufu Gin Ltd yahembye abahize abandi gusubiza neza

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 nibwo abitwaye neza mu gusubiza ibibazo bibazwa mu kiganiro “Ni Nde Urusha Undi” cya BTN TV, uruganda rutunganya inzoga rwa Ingufu Gin Ltd rwahembye abarushije abandi gusubiza neza ibibazo bibazwa na Ndahiro Valens Papy ukora iki kiganiro.

Uyu muhango wabereye kuri Piscine ya The Light Hotel iri muri Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Ikiganiro “Ni nde urusha undi” gitambuka buri kuwa kabiri no kuwa kane kuva saa kumi nimwe n’igice kugera saa kimi n’ebyiri(saa 5H 30-6H00),giterwa inkunga n’uruganda Ingufu Gin Ltd.

Aba bahembwe bayobowe na Ngendahimana Wellars wahawe amafaranga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW) ahabwa ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd bakanamuha indangaminsi iri mu birango by’uru ruganda rumaze gushing imizi mu Rwanda.

Abandi babiri bahembwe ni Ange Iradukunda na Ntihabose Daniel bo mu mujyi wa Kigali , buri umwe yahawe ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW), ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd n’indangaminsi (Calendrier).

Ngendahimana wahembwe kurusha abandi avuga ko asanzwe ari umukunzi w’akadasohoka wa BTN TV by’umwihariko ikiganiro “Ninde Urusha Undi”.

“Nsanzwe nkunda gukurikira gahunda za BTN TV by’umwihariko ikiganiro Ni Nde Urusha Undi. Aya mafaranga mpawe agiye kumfasha kwiteza imbere kandi nangire uko nigenza muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.” Ngendahimana

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, ukora iki kiganiro ,yavuze ko icyari kigamijwe ari uguhugura abantu no kwishimana nabo ariko harebwa n’ ibikorerwa imbere mu gihugu.

“ Ubusanzwe dutanga igihembo cy’umwaka kugira ngo abo twabanye muri uwo mwaka wose,tubashe kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka bafite uko bameze.

Abantu baba barizigamye ariko nanone hari ababa batarizigamye. Ariko iyo umuhaye igihembo nk’iki,uwa mbere 100.000Frw, uwa kabiri 50.000frw, uwakoze videwo igaragaza ibyo bikorwa nawe yashyikirijwe igihembo cy’ibihumbi 50.000Frw,byanze bikunze aho utumira inshuti n’imiryango.Aho biba byagenze neza.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa mu ruganda Ingufu Gin LTD,Munyampirwa Emmanuel, yavuze ko imikoranire n’iyi televiziziuo yatanze umusaruro.

Umusaruro ni uko ibikorwa bimaze kugera henshi mu gihugu kandi abanyafatanyabikorwa bamaze kubimenya. Rero nicyo kiba kigamijwe kandi bifite ubwiza kandi dukomeza dufatanya kugira ngo bimenyekane ko ibikorerwa mu Rwanda ari byiza.”

Usibye kuba hahembwe uwahize abandi, iri rushanwa ryabaye mu ntara zitandukanye z’igihgu, abanyarwanda basobanurirwa ibikorwa ariko banidagadura.

Abakurikira iyi Televiziyo ariko bari hejuru y’imyaka cumi n’umunani, babazwa ibibazo bitandukanye byibanda kuri uwo muterankunga,utsinze agahabwa n’uru ruganda amafaranga y’uRwanda ibihumbi cumi na bitanu (15,000 FRW).

Buri mwaka harebwa uwarushije abandi mu gusubiza neza agahembwa by’umwihariko.

Hatanzwe ibihembo bitandukanye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo