Kuri iki Cyumweru, ubwo hatangiraga gukinwa Isiganwa ry’Amagare rizenguruka u Rwanda ’ Tour du Rwanda 2026’, Uruganda Ingufu Gin Ltd rwahacanye umucyo ndetse rususurutsa abari baje kwihera ijisho iri siganwa.
Kuri uyu munsi hakinwaga agace ka mbere kahagurutse ku isaha ya Saa Tanu za mu gitondo aho abakinnyi 84 bari mu makipe 17 batangiye Tour du Rwanda 2026 bahagurutse mu Rukomo mu karere ka Gicumbi hari hari abantu benshi cyane gasorezwa mu karere ka Rwamagana ku ntera ingana n’ibilometero 174.
Senderi International Hit, Mico The Best, Ndahiro Valens Pappy, Ndimbati, DJ Brianne na Tesha, Patycope ni bamwe mu byamamare bizamara icyumweru bisusurutsa abakunzi b’amagare bababwira ibyiza bya Ingufu Gin, uburyohe bw’inzoga z’uru ruganda, aho wazisanga n’ibiciro byazo ndetse ari nako babagezaho ibitaramo bitandukanye. Ikiruta ibyo abazajya bagana aho Ingufu Gin yataramiye bazajya batahana ibihembo binyuranye.
Ibinyobwa bya Ingufu Gin biboneka mu moko 10 mu macupa manini ndetse n’amato: Nguvu Gin, Castle Gin, G&S, Red Waragi, New House, Home Town, King’s Vodka, Medal Gin na Club Whisky.
Ndimbati, Senderi na Mico The Best ni bamwe mu byamamare bizamara icyumweru bigusobanurira ubwiza bw’ibinyobwa by’Ingufu Gin ari nako bagutaramira
Uretse kuba mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda, Ingufu Gin Ltd iteka icana umucyo muri iri siganwa
Ntihanabayo Samuel nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd n’umugore we nabo baje gushyigikira ikipe ngari ya Ingufu Gin iri muri Tour du Rwanda
Mama Dangote mu mwambaro mwiza wa Ingufu Gin Ltd
Ornella, MD w’uruganda Ingufu Gin Ltd akaba ari na we uhuza ibikorwa bya Ingufu Gin muri Tour du Rwanda
Ndahiro Valens Pappy na we ati " #Igare ni Ingufu"
Uwahize abandi muri Breakaway Yoel Habteab (Bike Aid), yahembwe na INGUFU GIN Ltd
PHOTO:KiloHills Productions


































































































/B_ART_COM>