Airtel yashyizeho ubundi buryo bwo kwirinda Coronavirus

Airtel imaze kubona ko twese twagezweho n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).Nk’ibisanzwe, twiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhangana n’ibibazo byose abakiriya bacu bashobora guhura nabyo muri iki gihe twugarijwe n’iki cyorezo.

Hagendewe ku mabwiriza yatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe hamwe na Rura agendanye n’izindi ngamba zigamije kubuza iyi virus gukomeza gukwirakwira mu Rwanda, natwe twiyemeje kugendera muri uwo murongo dushyira mu bikorwa izo ngamba duhangana n’ingaruka z’iki cyorezo ku bakiriya bacu.

• Amashami yacu yose azajya aba afunguye kuva saa mbili za mu gitondo kugera saa cyenda z’umugoroba. Icyakora, turakangurira abakiriya bacu kwitabaza serivisi bashobora kwiha ubwabo (Airtel Money, airtime and data). Ni inyugu zacu kugufasha gukoresha telephone yawe mu buryo bworoshye.

• Aba agent bacu barakomeza gukora nk’ibisanzwe , batanga serivisi za ngombwa. Turi gukora uko dushoboye nga aba agents bakomeze gukurikiza gahunda yo gukaraba intoki no gushyira metero hagati yabo n’abakiriya mu gihe babaha serivisi.

• Turakomeza kugeza ku bakiriya bacu serivisi za Airtel Money hamwe n’zo kwishyura ku mashami yacu ari nako dukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwisukura.

• Inyandiko zose ziva ku bafatanyabikorwa n’abakiriya bacu zigomba kohererezwa kuri iyi aderesi [email protected] Inyandiko zo mu ntoki ntizemewe.
Imbaraga zacu mbere na mbere turazishyira muri gahunda zigamije umutekano n’imibereho myiza y’abakozi bacu n’abakiriya bacu tunashyiraho uburyo n’ubushobozi bwo kugabanya icyahagarika imirimo.

Ku bindi bisobanuro, mwakohereza ubutumwa kuri aderesi ikurikira [email protected] cyangwa ku mbuga nkoranyabantu zacu.

Amit Chawla
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo