Airtel Rwanda yavuguruye pack z’ “imirongo Yose” yongera n’iminota

Airtel Rwanda yazaniye abakiriya bayo pack zivuguruye z”Imirongo Yose” zikaba zizanye n’iminota yisumbuyeho ku rugero rwa 100% maze abakiriya bakazabasha guhamagara imirongo yose nta nkomyi.

Atangiza izi pack, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Bwana Amit Chawla, yagize ati “Twavuguruye pack z’Imirongo Yose, dutanga iminota myinshi ngo abakirirya babashe guhamagara imirongo yose. Ibi bitumye yanikira izindi pack pack zikoreshwa mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati “ Twongereye umubare w’amahitamo umukiriya afite tuyageza kuri pack 3 zimara umunsi na pack 3 z’icyumweru, tunakora ibishoboka ngo iminota bahabwa yo guhamagara ku mirongo yose ibe ingana”

Iyo umukiriya akanze *255*3#, ahabwa amahitamo hagati ya pack y’umunsi igura make kurusha izindi ku FRW 100 ikamuha iminota 10 yo guhamagaza Airtel n’indi minota 10 yo guhamagaza undi murongo hamwe na SMS 10. Ku rundi ruhande, umukiriya ashobora guhitamo pack ya FRW 200 imuha iminota 35 ahamagaza kuri Airtel na 35 ahamagaza undi murongo hamwe nan a SMS 10. Iyi pack nayo imara amasaha 24

Iri vugurura kandi rizanye na pack z’icyumweru z’Imirongo Yose zihera ku frw 500, umukiriya agahabwa iminota 50 yo guhamagaza Airtel na 70 yo guhamagara ku wundi murongo hamwe na SMS 10. Ikindi, twongereye iminota twatangaga kuri pack ya 1000FRW, aho umukiriya azajya ahabwa iminota 160 ahamagaza Airtel na 160 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10. Noneho hakaba na pack y’icyumweru irenze izindi ku FRW 1,500 umukiriya agahabwa iminota 280 ahamagaza kuri Airtel na 280 ahamagaza undi murongo hamwe na SMS 10.

Umukiriya ushaka kugura pack y’imirongo Yose, ashobora gukanda *255*3# cyangwa agakoresha My Airtel App agahitamo pack imunogeye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo