Airtel Rwanda yatanze udupfukamunwa 10.000 kuba motari mu rwego rwo kurwanya Covid-19

Mu gihe abamotari basubiye mu kazi guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, Airtel Rwanda yishimiye gutanga udupfukamunwa kuba motari mukubafasha kwirinda ndetse no kurinda abo batwaye icyorezo cya covid-19.

Ibi bije byiyongera ku mwambaro ubaranga bahawe mu cyumweru gishize mu kubafasha mu suku n’umutekano.

Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima, Airtel yashyiriyeho abamotari n’abagenzi uburyo bwo kwishyurana binyuze mu ikoranabunga hirindwa ihererekanya n’isaranganywa ry’ubwandu bwa corona virus byaturuka mu guhana amafaranga mu ntoki. Kanda *544# Kwishyura motard n’ubuntu.

Airtel Africa Limited ni ikigo nyafurika gitanga serivisi z’itumanaho gikorera mu bihugu 14 by’afurika. Airtel Africa ifite intego yo kugeza kuri bose serivisi z’itumanaho rigendanwa zihendutse kandi zihorana udushya, iyi ntego ikaba ishyigikiwe n’umunyamigabane wayo mukuru ariwe Bharti Airtel. Mu byo igeza ku bakiriya bayo harimo serivisi zo guhamagara na interineti za 2G, 3G na 4G hamwe no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ‘Airtel Money’.

Mu mpera z’ Ukuboza 2019 Airtel Africa yari ifite abakiriya barenga miliyoni 100 mu bihugu ikoreramo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo