Airtel Rwanda yatangije irushanwa rizahemba abanditsi beza b’inkuru z’urukundo

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021 yatangije irushanwa ryiswe “NkundaUrwanda” rizahemba inkuru nziza zijyanye n’urukundo zizahiga izindi.

Abazaba aba mbere muri ‘NKundaUrwanda’ bazahabwa ibihembo birimo PocketWifi ndetse na 30GB zo gukoresha kuri internet.

Itangazo ryashyizwe hanze na Airtel rigaragara ko iri rushanwa riri mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu, binyuze mu kugaragaza urukundo rukomeye bakunda u Rwanda.

Riti “Twashatse ko uku kwezi kuba umwihariko duha ikaze buri wese tunamushishikariza gutanga inkuru ye mu rurimi yahisemo, kugira ngo bagaragaze urukundo rwabo ku Rwanda. Inkuru zishobora kuba ku kintu icyo ari cyo cyose abakiliya bacu, abaturage ndetse n’abatuye u Rwanda bumva bishimira.”

Airtel Rwanda yatangaje ko buri munsi hazajya hahembwa abantu 50.

Airtel yongeyeho ko inkuru zatanzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram zishobora kuba zivuga ku rukundo rw’umuntu cyangwa zishimira abantu.

Zishobora kuba zishimira abaganga bari ruhembe rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abaforomo na Polisi, abakozi ba supermarket, abakora muri farumasi, abahinzi n’abantu bose bagize uruhare rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Izi nkuru zishobora kuba zivuga ku bantu bakunda imyitozo ngororamubiri, serivisi nka Irembo cyangwa umuyoboro mwiza w’umuhanda.

Ushaka kwitabira yandika inkuru agakurikizaho hashtag ya #NkundaUrwanda, akazishyira ku rubuga rwe bwite cyangwa kuri Twitter ya Airtel @airtelrw, Facebook @airtelrwanda cyangwa urubuga rwa airtelrw rwa Instagram.

Hashtag zizifashishwa harimo #NoLockDownOnLove #NkundaUrwanda na #UrukundoIsRed. Ku bindi bisobanuro wasura https://www.airtel.co.rw/

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo