Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro bya interineti

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro bya interineti mu gihe ipaki yagushiriyeho ntugure indi, kuva ku frw 52 kuri MB kugeza ku frw 5 kuri MB.

Iri gabanya ry’ibiciro rikaba ritangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa 25 Kanama 2020. Benshi mu bakiriya b’iki kigo bahisemo gukorera mu rugo kubera impamvu z’icyorezo cyugarije isi yose. Muri ibi bihe, kubona interineti udahenzwe nicyo kintu kiraje ishinga abantu benshi, aho akaba ariho Airtel ishaka kugaragariza itandukaniro, ishyiraho ibiciro bya interineti binogeye buri wese.

Nk’uko raporo ya GSMA igaragaza imikoreshereze ya interineti mu mwaka w’2019, interineti yazanye impinduka muri iyi isi dutuyemo ku muvuduko utarigeze ubaho, telefone igendanwa ikaba yarabaye igikoresho cyagize uruhare rukomeye muri uwo muvuduko. Interineti ituma abantu babona amakuru bakeneye mu buzima bwabo ndetse bakabona na serivisi zitandukanye bitabagoye, babikesha ikoranabuhanga rya telefone

Ashyira ku mugaragaro iri gabanyirizwa, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yagize ati " Ibi biciro bishya, bizadufasha gukomeza guha agaciro abakiriya bacu. Ibi biciro bishya bizarinda abakiriya gutungurwa mu gihe bakomeje gukoresha interineti ipaki baguze yashize. Ibi biciro bishya bije nyuma yo kubisabwa kenshi n’abakiriya bacu. Ibyo mwasabye, ng’ibi turabibahaye. Ibi byerekana umuhate wacu mu gukomeza guha agaciro abakiriya bacu.

Yakomeje agira ati "Airtel yiyemeje kugeza ku banyarwanda serivise za interineti birangwa n’udushya kandi zihendutse zizabafasha kugira ubuzima bwiza ."

Abafatabuguzi bashobora no kugura ipaki ya interineti bakanda *255# bagakurikiza amabwiriza. Iri gabanyirizwa ku biciro bya interineti mu gihe ipaki yashize utaragura indi. Iyo umufatabuguzi aguze indi paki ya interineti mbere y’uko iyo waguze mbere ishira, iri gabanyirizwa ntirizaba rimureba ahubwo bazabasha gukomeza gukoresha ama mega batakoresheje yo mw’ipaki baguze mbere.

Ibi bije mu gihe ikigo cyacu cyaguye kinavugurura umuyoboro wa interineti hose mu gihugu mu rwego rwo kugeza interineti ya 3G mu Rwanda hose. Interineti ifasha abantu gusabana, bakamenya amakuru, bakiyungura ubumenyo bakanabasha kubona serivisi zitandukanye z’ubukungu, iz’ubukungu, iz’ingufu n’amazi asukuye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo