Airtel Rwanda izanye ikindi gisubizo ku bijyanye na interineti-4G POCKET WIFI

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 nyakanga 2020 airtel Rwanda yatangije serivisi ya interineti y’udushya kurusha izindi ariyo "4G PocketWifi".

Kuri ubu abakoresha interineti mu Rwanda bashobora kugena ubwabo imikoreshereze ya Pocket Wifi bakanabasha kuyisangiza abagera ku bantu 10.

Gukoresha 4G kuri tekefone yawe ya 3G igihe cyose n’aho uri hose, aka in agakoresho keza Ku bakeneye interineti ya Wifi igendanwa. Ni interineti nziza wanakoresha aho waba uri hose.

Ufite 4G PocketWifi ya Airtel uba wizeye gukoresha interineti ya 4G yewe no kuri telefone za 3G. Iyi Pocket WiFi urayisanga ku mashami yose ya Airtel no ku bacuruzi ba Airtel ku mafaranga FRW 35,000 bituma ariyo ihendutse kurusha izindi.

Abakoresha iyi interineti bazishyura amafaranga make banakoreshe interineti yihuta kandi yizewe.

Ufite Pocket Wifi ntuzaba ukeneye kugura ipaki za interineti kuri buri gikoresho utunze nka Tablets, Mobile, Modem, Laptop, TV n’ibindi.

Iyo ukiyigura uba ufite ipaki za interineti ya WiFi zihendutse kandi ziboneka mu bice bibiri bikurikira

1. RWF. 10,000/- ugahabwa 30GB ku gikoresho gifite WiFi
2. RWF. 21,000/- ugahabwa 65GB ku gikoresho gifite WiFi

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi serivisi, umuyobozi mukuru wa Airtel yagize ati " Isi turimo irahinduka, ni nako bimeze ku bijyanye na interineti. Nka Airtel icyo tugamije ni ukugira uruhare ku buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda kuko twizera ko u Rwanda rukwiye ibyiza. Iyi Pocket Wifi izanye impinduka zikomeye, ikaba ari impano ya Airtel, ikomeje kuza kw’isonga mu kuzana impinduka mu mikoreshereze ya interineti mu Rwanda.

Iyi ni incamake ku bijyanye n’imiterere ya Pocket Wifi

• 4G inyaruka: Urushywa no gucomeka gusa igahita ikora.
• Uyifite uba ufite WiFi hotspot aho uri hose.
• Ushobora gusangiza abantu benshi mu gihe kimwe(abantu bagera ku 10).
• Ifite battery iri rechargeable ituma wabasha kuyikoresha udacometse ku muriro.
• Ukora ’streaming’ unayikoreshe kuri telefone, laptop, desktop no kuri SmartTv
• Ikoreshwa kuri windows, Mac na Android
• Uyigurana na simukadi ya 4G y’ubuntu

Ushobora gukoresha ubwawe 4G Pocket WiFi unyuze kuri www.airtel.co.rw/broadband/ ibi bigufasha kuba wakwandikisha nimero yindi ukoresha, kureba ipaki usigaranye, no kugura indi paki.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo