Abashaka kwiga gufotora no gufata amashusho ‘by’umwuga’, Zoom Innovation yabashyize igorora

Gufata amashusho ndetse no gufotora ni umwe mu myuga ikomeje gukiza abawuhisemo. Ni umwe mu myuga uwawize ashobora kubikora ku rwego mpuzamahanga ntayandi mahugurwa ahambaye abanje kunyuramo.

Muri iki gihe kandi, Leta y’u Rwanda ntihwema gukangurira urubyiruko kwiga amasomo y’imyuga aho umubyeshuri arangiza akaba yahita anihangira imirimo kuruta kwiga utegereje kuzafashwa na Leta kubona akazi

Kuri ubu Zoom Innovation isanzwe ari kabuhariwe mu gufata amashusho n’amafoto meza kandi agezweho, igiye gutangiza ishuri ryigisha abashaka kubikora ku buryo bw’umwuga kandi bakabyiga mu gihe gito.

Iri shuri rizajya ritanga amasomo yimbitse ku bijyanye no gufotora ‘Photography’ ndetse no gufata amashusho (Videography) ku buryo bw’umwuga ndetse na ‘Graphic design’.

Umunyeshuri niwe uzajya ahitamo amasomo 2 afatanya. Abanyeshuri bazajya biga mu byiciro 3 bitandukanye: Mu gitondo saa tatu kugeza saa tanu, saa munani z’umugoroba kugeza saa kumi ndetse na saa moya kugeza saa tatu z’ijoro.

Ku wa Gatandatu bazajya biga saa tatu kugeza saa tanu z’amanywa na saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umwihariko wa Zoom Innovation School ni uko amasomo azajya atangwa mu gihe cy’ukwezi kumwe, hanyuma abanyeshuri bakajya gushyira mu ngiro ibyo bize. Zoom Innovation kandi izajya igenera abanyeshuri Stage.

Zoom Innovation School izatangira tariki 20 Mutarama 2020. Kwiyandikisha bizarangira ku itariki 15 Mutarama 2020.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788875938 cyangwa 0788305765.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo