Muri iyo minsi Mukamwiza yasuye kwa Karenzi abatunguye, mu rwego rwo kubaba hafi muri ibyo byago byari byabagwiririye. Yafatanyije n’ababyeyi b’Igitego kumwumvisha ko agomba kujya kwipimisha akarengera ubuzima bwe n’ubw’inzirakarengane atwite, Igitego arabyemera. Mukamwiza yasabye ko bamuha Igitego akamujyana i Kigali akazamushyira mukuru we w’umuganga akaba n’inzobere mu kugira inama abafite ibibazo by’ihungabana akamufasha kwakira ibyamubayeho mbere yo kumupima. Nuko Igitego aritegura barajyana. (...)
Home > Inkuru ndende
Inkuru ndende
-
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 11:Cyuzuzo abereye imfura Igitego
13 September 2019 -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 10:Igitego aratwite
11 September 2019Igitego yasohotse kwa Kabera ataramenya aho yerekeza, ageze hanze arahagarara amara nk’iminota itanu yiyumvira, ahita atega moto ajya muri gare ya Nyabugogo, atega imodoka arataha. Ageze iwabo yagerageje kwiyumanganya ahisha iwabo ko afite ikibazo, ariko buhorobuhoro uko akomeza kubitekereza bikamuganza. Rimwe na rimwe ukabona yatwawe n’ibitekerezo, atangira kujya yigunga atarabyigeze, bidateye kabiri arananuka bigaragarira buri wese.
Nyuma y’ukwezi Cyuzuzo yari agarutse avuye mu mahugurwa (...) -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 9:Igitego afashwe ku ngufu
9 September 2019Ku mugoroba Cyuzuzo asoje akazi yanyuze ku iduka ry’iwabo asaba nyina ngo amuhe Igitego amutembereze umujyi, nyina arabyemera. Bajyanye muri «Itoto Palace» baricara bica akanyota baraganira bimara ipfa. Isaha Mukamwiza atahira zegereje bagarutse ku iduka bahahurira na Kamali aje kubatwara, nuko barataha.
Umunsi ukurikiyeho nibwo Igitego yari gutaha. Mu gitondo Cyuzuzo mbere yo kujya ku kazi yabwiye Igitego ngo amutegereze arava ku kazi hakiri kare, azane na Kamali bamuherekeze. Igitego (...) -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 8:Umutesi yaba agiye kugambanira Igitego ?
6 September 2019Guhera uwo munsi yatangiye kwitekerezaho, areba uburyo bagenzi be bose basigaye bamwishisha, areba uburyo Igitego akora uko ashoboye akirinda guhangana na we, yibuka amagambo Cyuzuzo yamubwiye ubwo yajyaga iwabo, asanga ari kurwana urugamba atazatsinda. Yatekereje gusaba imbabazi Igitego abura aho azamuhera.
Umunsi umwe ari ku cyumweru, Umutesi yinjiye mu ishuri asanga bamwe mu banyeshuri bigana bicaye ku ntebe ebyiri z’inyuma, Igitego ari kubasobanurira imibare. Ajya ku ntebe ye afata (...) -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 7:Urwango ruratangiye hagati y’Igitego na Umutesi
4 September 2019Cyuzuzo ati " Umute, singiye kukubeshya rwose, ntibishoboka. Nkunda Igitego kandi na we arankunda bikanyura. Ntacyo namuburanye najya gushakira ahandi rwose. Naje hano kuko namenye ko umaze kuza mu rugo kenshi unshaka, mpitamo kuza kukubwiza ukuri kugira ngo ureke guta umwanya wawe rwose witangirire ubuzima bushya kuko gusubirana byo ubu ntibigishobotse. Nubishaka tuzabana bisanzwe ariko iby’urukundo rwange nawe byo byikuremo bidakomeza kugutera umwanya, uzabona undi kandi numubera umukunzi (...)
-
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 6:Umutesi asabye imbabazi
2 September 2019Cyuzuzo ageze mu cyumba yafunguye ka gapapuro Umutesi yamuhaye ngo arebe ibyanditsemo. Karagiraga kati:
" Kuri Cyuzuzo nakunze, nkunda, nzahora nkunda;
Nkwandikiye iyi baruwa ngirango ngusabe imbabazi mbikuye ku mutima. Ndabizi ko nagukoshereje bitavugwa ariko ndakwinginze umbabarire ibyo nagukoreye. Wirengagize byose kuko nange naje gusanga imyitwarire nagize idakwiye mu rukundo, niyemeza kwikosora. Wibuke ibihe byiza twagize tukirikumwe ungarukire kuko nange iyo mbyibutse nibaza niba (...) -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza
30 August 2019...Cyuzuzo yiteguye ibizamini bisoza umwaka wa gatanu neza, agerageza kwirengagiza intimba yatewe n’Umutesi nubwo ibihe byiza bagiranye mu myaka ibiri bari bamaranye bakundana kubyibagirwa byari byaramunaniye.
Mu biruhuko Cyuzuzo yatangiye kwitegura ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ibimurangaza abyima umwanya cyane ko isomo Umutesi yamuhaye ryatumye atekereza kabiri mu byo yakoraga byose. Muri ibyo biruhuko, Karenzi se wa Igitego yaje kubasura ashaka no kubaza Cyuzuzo amakuru arambuye (...) -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba
28 August 2019...Yakomeje kubitekerezaho ariko ntibyamaze kabiri kuko uko iminsi yo gusubira ku ishuri yegerezaga yakumburaga Umutesi ibyo gutekereza Igitego bikagenda bimuvamo.
Igihe cyo gusubira ku ishuri kigeze, Cyuzuzo yanyuze mu iduka ryo mu mujyi ryari rizwiho gucuruza ibikoresho by’ishuri byihariye utasanga ahandi, agura udukaramu tubiri tw’umweru inyuma, dushushanyijeho imitima ibiri y’umutuku inyuranamo, maze yerekeza i Butare.
Ageze ku ishuri yashyize ibikoresho bye aho yararaga, afata twa (...) -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !
26 August 2019Umutesi ati: «Ahaaa, tubireke basi tudahera muri ayo tugakererwa.» Nuko amusezeraho, Cyuzuzo aramubwira ati: «Mugire amasomo meza.» Umutesi ati: «Namwe».
Muri iyo minsi aho Cyuzuzo yahuriraga n’Umutesi hose yarahagararaga akamusuhuza bakaganiraho gake ariko akabura aho ahera amuhishurira ikimuri ku mutima.
Umunsi umwe mu kigo habaye umunsi mukuru wo kwizihiza yubire y’imyaka mirongo inani Urwunge rw’Amashuri rwa Butare rumaze rushinze. Cyuzuzo yari yicaye na bagenzi be bareba abana bakinaga (...) -
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !
23 August 2019....Kuva uwo munsi Uwera ntiyatuje. Yumvaga ko kuba ari we mukobwa wenyine wabashije kwifotozanya na Cyuzuzo mu magana y’ababyifuzaga bimuha amahirwe yo gukundana na we. Yari abizi neza ko ntawundi mukobwa mu kigo ufitanye ubucuti bwihariye na Cyuzuzo kandi byari bimaze kuba nk’umuco ko buri mukinnyi wese aba afite umukobwa bakundana mu kigo. Yatangiye kujya amusanga aho ahagaze mu gihe cy’akaruhuko akamusuhuza bakaganiraho, rimwe na rimwe bajya kurya akinyuza aho ari akamubwira ati: (...)