Yvette ugiye kurushinga na Taifa yakorewe Bridal Shower [AMAFOTO]

Ingabire Yvette ugiye kurushinga n’umunyamakuru w’imikino wa City Radio, Kalisa Bruno Taifa yamaze gukorerwa ’Bridal shower’. Ayikorewe mbere yo kurushinga na Taifa bamaze imyaka 6 bakundana.

Ibirori bya ’Bridal shower’ byatangiye gukorwa mu mwaka wa 1890, bibanziriza ibirori by’umunsi w’ubukwe no kwambikana impeta. Umukobwa ahura n’inshuti ze n’abagore bakuze bakamuha impano n’inama zifasha umugore kubaka rugakomera.

Bridal Shower, Yvette yayikorewe n’inshuti ze z’ ’akadasohoka, ba nyirasenge , abavandimwe n’abandi bamuba hafi cyane. Bamuhaye impanuro zimuganisha mu rwe rugo.

Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 20 Nyakanga 2019 aho hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa kuri Nyamuhazi Village . Ubukwe nyirizina ni tariki 27 Nyakanga 2019. Bazasezeranira EAR Kanombe naho abatumiwe bakiriwe muri Olympic Hotel.

Mu minsi yashize, Taifa yatangarije Rwandamagazine.com ko Taifa avuga ko icyatumye ahitamo Yvette ari ubwiza yumubonanye ariko ngo uko bakomeje kumenyana yagiye amubonaho ingezo zindi nziza nyinshi cyane cyane ubumuntu ngo agira.

Ati " Ikintu cya mbere cyankuruye tutabeshyanye, ni ubwiza…Icya mbere iyo ugiye gukunda umukobwa, urabanza ukamubenguka. Mbere na mbere, urabanza ukareba ukuntu asa. Hari abavuga ngo ubwiza bw’umugore babanza kureba mu mutima ariko ntiwareba mu mutima utarabona n’iyo sura ngo ubanze uyibone ..icyo cyarankuruye…uburyo yitwaraga, , imico ye , ubumuntu …byose ni ibintu byakomezaga kugenda binyereka ko ari mu murongo mwiza, ndavuga ngo ibi bintu bigomba kuba byavamo ikindi kintu."

Taifa yavuze ko yishimira ko Yvette ari umwe mu bamutera imbaraga mu mwuga we w’itangazamakuru kuko ngo bamenyanye ariwo mwuga akora. Yemeza ko urugo rwabo ruzashingira ku rukundo kurusha uko rwashingira ku kindi icyo aricyo cyose kandi ngo bazajya baruragiza Imana.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE RWANDAMAGAZINE.COM YAGIRANYE NA YVETTE NA TAIFA MU MINSI YASHIZE->https://www.youtube.com/watch?v=lEELu45VTVw]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo