Will Smith yashyize hanze amashusho asaba imbabazi Chris Rock nyuma y’uko amukubise urushyi muri Oscar.
Umukinnyi wa film Will Smith yagaragaye mu mashusho asubiza ibibazo byibanda ku byabaye mu bihembo bya Oscar by’uyu mwaka ubwo yakubitaga urushyi Chris Rock imbere y’ibihumbi by’abari bitabiriye ibyo birori.
Will Smith yashyize hanze amashusho yiganjemo amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga asobanura ibyabaye mu muhango w’ibihembo bya Oscar.
Smith w’imyaka 53 y’amavuko, mu muhango wa Oscars yabuze kwiyumanganya, nyuma y’uko Chris Rock asekeje abantu avuga mu buryo bwibasira umugore we Jada Pinkett-Smith kubera ikibazo afite cyo kutagira umusatsi.
Ni amashusho afite iminota itandatu, Smith yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram n’urwa YouTube, amugaragaza asubiza ibibazo atigize asubiza aho yatangiye abazwa impamvu atasabye imbabazi Rock.
Smith yagize ati "Chris naragushatse ndakubura kandi ubutumwa bwanzanye ni ubw’uko wowe utiteguye kuvugana nanjye nonaha ariko aho uri bikugereho. Chris umbabarire, imyitwarire yanjye ntiyari ihwitse ariko ndi hano niba witeguye ko tuganira."
Smith yaboneyeho no gusaba imbabazi mama wa Rock, avuga ko byanamwangirije ubushuti n’umuvandimwe wa Chris Rock witwa Tony, yavuze kandi ko byamutwaye amezi atatu kugira ngo abashe gusobanukirwa uburemere bw’ibyabaye kuri uriya munsi.
Twabibutsa ko muri iryo joro, Will Smith yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza abikesha film King Richard aho akina ari Umubyeyi w’ibirangirire muri Tennis; Vanessa na Serena Williams.
Irene IRADUKUNDA
/B_ART_COM>