Amashusho ya CCTV yemeje ibyo abantu benshi muri muzika bari bazi ko birimo guserura: igihe cyo guhanuka cy’umwe mu byamamare mu mateka ya hip-hop.
Ayo mashusho yerekana Sean "Diddy" Combs akubita bikomeye uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura – anaryamye hasi atanyeganyega – ashimangira kugwa (muri muzika) kwa Diddy nubwo bwose yasabye imbabazi nyuma y’uko aya mashusho asohotse.
Amy DuBois Barnett, wahoze ari umwanditsi mukuru wa Ebony Magazine, wanditse ku muco wa hip-hop, yagize ati: “Simbona uburyo azabasha kugaruka nyuma y’ibi.”
Imyifatire ya Diddy mu ruganda rwa muzika “imaze igihe runaka ihindagurika”, nk’uko DuBois abyongeraho. “Abantu benshi bari bazi uburyo agira umujinya ukabije”.
Diddy – wakoresheje amazina nka P Diddy, Puff Daddy cyangwa Puffy – ni umwe mu banyamuzika bagurishije cyane kandi bafite ibihembo byinshi b’igihe cyose, afite Grammy Awards eshatu ndetse yagurishije miliyoni nyinshi z’amakopi y’indirimbo ze.
Mu myaka myinshi, nta kintu cyigeze gihungabanya kuzamuka kwa Diddy nk’umuhanzi, utunganya muzika n’umucuruzi. Hari inkuru mbi zagiye zimuvugwaho, nk’uko Amy DuBois abivuga, ariko nyinshi ntizagiye zigera hanze muri rubanda.
Mu Ugushyingo(11) gushize, Cassie Ventura yumvikanye na Diddy ku kirego, aho yamwishyuye amafaranga atazwi umubare – Cassie yari yamureze kumusambanya ku ngufu no kumugurisha nk’igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina. Ariko umunyamategeko wa Diddy yavuze ko kumvikana kwabo "kutarimo kwemera ko hari ikibi yakoze".
Ibyamamare bimwe byakomeje kuvuganira Diddy, ariko ‘amagambo yashize ivuga’ kubera ariya mashusho ya CCTV yabonywe na CNN yatangajwe mu cyumweru gishize.
Gukubita kuboneka muri ayo mashusho ni ubugome. Nyuma yo kumushika akamuhonda hasi no guhonyora bikomeye Cassie ari hasi akamutera imigeri nk’utera umupira w’amaguru, Combs wari wambaye igitambaro cyo kwihanagura gusa, aboneka amukurubanga hasi.
Iyi videwo, iboneka nk’amashusho yashyizwe hamwe avanywe kuri camera zireba ahatandukanye, ni aya tariki 05 Werurwe(3) 2016, CNN ivuga ko yafatiwe muri InterContinental Hotel i Los Angeles.
Mu kirego cya Cassie, yari yavuze ku ihohoterwa yakorewe muri iyo hoteli muri Werurwe 2016, avuga ko Combs yamusagariye.
Uruhererekane rw’ibirego by’ihohotera no gusambanya ku ngufu kuri Diddy rwakurikiyeho. Igihe byatangwaga, uyu muraperi yavuze ko “biteye agahinda” kandi avuga ko ababitanga barimo gushaka “umugati wihuse w’umunsi”.
Ariko amashusho amugaragaza ahohotera Cassie Ventura, yavuguruje guhakana kwe.
Diddy yamaze iminsi ibiri acecetse nyuma y’uko ayo mashusho asohotse, mbere yo gutangaza videwo asaba imbabazi kuri Instagram, yemera ko ari we ukora ibigaragara muri ayo mashusho kandi avuga ko ari ibintu “bitababarirwa”.
Ati: “Byarambabaje cyane ubwo nabikoraga, n’ubu birambabaje. Naragiye nsaba ubufasha bw’abaganga, ndivuza, njya no muri ‘rehab’ (ikigo gifasha abafite ibibazo byo mu mutwe). Nasabye Imana imbabazi n’ubuntu bwayo. Ndasaba imbabazi.”
Cassie yareze Diddy ariko bumvikana bitageze mu rubanza ku kiguzi kitamenyekanye Diddy yishyuye uyu wari umukunzi we
Sean Combs nta ho avuga Cassie Ventura muri uku gusaba imbabazi, byatumye abanyamategeko ba Cassie basubiza, bati: “Ijambo riheruka rya Combs ni cyane cyane kuri we ubwe kurusha ku bantu yababaje.”
Uku gusaba imbabazi “ni gito kandi kwaracyererewe”, nk’uko bivugwa na Camron Dowlatshahi, umunyamategeko mu by’imyidagaduro w’i Los Angeles.
Ati: “Kwerekana kutareba kure kwa Diddy, kwibaza ko atazaryozwa ibyo yakoze cyangwa ko afite amafaranga menshi ku buryo yakemura buri kintu cyose.”
Amy DuBois, wanditse kenshi ku kwibasira abagore mu ruganda rwa muzika ya ‘rap’, asobanura ibyo Diddy yavuze nko “gusaba imbabazi kwagiriwe inama mbi kurenze ukundi kwabayeho”.
Yumvikanishije ko bimeze nk’"uburyo bw’amayeri bumenyerewe ku ’bagabo b’ibyamamare’: guhakana, guhakana, guhakana. Ugafatwa. Ugasaba imbabazi, maze ukavuga ko wagiye kwivuza."
Ati: “Nta muntu n’umwe urimo kubiha agaciro, cyane cyane ko mbere yashinje Cassie n’abandi kumushakaho imari mu birego.”
Muri Mata(4) uyu mwaka, kajugujugu z’ibinyamakuru zafotoye polisi irimo gusaka inzu z’agatangaza ahatandukanye muri Amerika zifite aho zihuriye n’uyu muraperi. Biri mu iperereza ririmo gukorwa kuri we ku gucuruza abantu mu mibonano mpuzabitsina.
Uyu mugabo, wahoze ari inyenyeri ya benshi muri hip-hop, kuva icyo gihe yacishije macye ntaboneke kenshi.
Iyi CCTV video n’iperereza birasiga he izina rye?
Muri muzika, Diddy kenshi yagendeye ku gufatanya n’abandi bahanzi b’ibyamamare. ’Album’ ye iheruka iriho Mary J Blige, The Weekend, 21 Savage, na John Legend. Ubu, kubera izina ririho icyasha, biragoye cyane ko yakongera gukorana n’abantu nk’aba.
Gusa kumenya niba ibi bizagira ingaruka ku bantu benshi bumva muzika ye ntibirasobanuka neza.
Peloton, kompanyi y’igororamubiri, yahagaritse muzika ye mu miziki ikoresha ifasha mu gihe abantu bari muri siporo, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru TMZ, izindi kompanyi nta cyo ziravuga.
Indirimbo za R Kelly ziracyumvwa na miliyoni nyinshi z’abantu ku kwezi kuri Spotify, nubwo bwose yakatiwe ku byaha byo gusambanya abana.
Hagati aho, mu mwaka ushize indirimbo za Kanye West zarazamutse cyane mu mibare y’abazumva ku kwezi, nubwo kompanyi zimwe zahagaritse gukorana na we kubera ibitekerezo bye birwanya Abayahudi.
Bamwe mu baciye ku nyenyeri ya Diddy iri ku nzira ya Hollywood Walk of Fame i Los Angeles (LA), bavuga icyo iriya videwo ya CCTV isobanuye ku bafana b’uyu muhanzi.
Mar Anthony utuye i Los Angeles ati: “Birasoza muzika ye. Sinzi uko azagaruka nyuma y’ibi. Naramukundaga nkiri umwana, numvaga Every Breath You Take (I’ll Be Missing You). Ariko ibyo yakoze na muzika, ni ibintu bibiri bitandukanye.”
Yongeraho ati: “Ni kimwe na Michael Jackson”, na we ufite inyenyeri kuri iyi nzira izwi cyane i Los Angeles ariko warezwe kenshi guhohotera abana.
Prince Laurenz Hamlin wari wasuye LA, ati: “Diddy akwiriye ibirimo kuza kuri we. Ariko asanzwe yarubatse umurage muri muzika. Ntekereza ko abantu bazabasha gutandukanya igihangano n’umuhanzi.”
Umugore umwe, nyuma yo kureba ifoto y’inyenyeri ya Combs kuri iyo nzira, arajujura ati: “igisimba”, maze arigendera.
Ntihazwi neza ubu umujyanama wa Diddy. Kompanyi y’abanyamategeko yatangaje kuriya gusaba imbabazi kwe ivuga ko atari yo ikimuhagarariye.
Uretse ibirego byo mu rwego mbonezamubano yarezwe n’abantu, nta birego nshinjabyaha birashyirwa kuri Diddy, gusa iperereza rya polisi nta kabuza ko rizakomerera uyu muhanzi.
Dowlatshahi ati: “Minisiteri y’umutekano mu gihugu ibirimo. Icyo cyonyine cyerekana ugukomera kw’ibirimo kuba hano.”
BBC