USA: Umunyarwanda yashyize hanze ’VIDEO’ ngo iri ku rwego mpuzamahanga

K-Rollz, umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gukora ibihangano avuga ko biri mu bizafasha gukomeza kumenyekanisha u Rwanda no kugaragaza impano z’Abanyarwanda.

K Rollz ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop na Pop. Aba muri Leta ya California.

Rollz yatangarije Rwandamagazine.com ko mu ntego afite mu buhanzi bwe ari ukwerekana ko abanyarwanda nabo bashoboye muzika kandi ko hari byinshi bakora biri ku rwego mpuzamahanga.

Aheruka gushyira hanze indirimbo yise Poppin. Iyo ageze ku munota wa 1 n’amasegonda 7 yivugamo ko ari umusore ukiri muto ukomoka mu Rwanda, Rollz yabwiye Rwandamagazine.com ko abikora kubera impamvu 2.

Ati " Ni muri rwa rwego rwo kumenyekanisha Kigali n’u Rwanda muri rusange. Ikindi ni ukwirinda ko abantu banyitiranya n’umunyamerika kuko ndi umunyarwanda kandi nterwa ishema no kurumenyekanisha. Iriya ndirimbo nasohoye ubona ko iri muziri ku rwego mpuzamahanga."

K Rollz yavukiye mu Rwanda ariko afite umwaka 1 nibwo yagiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ababyeyi be.

Muri 2007 nibwo uyu muhanzi ukiri muto yatangiye gukora muzika abifatanya n’amasomo ye. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo z’amajwi 7 n’iz’amashusho zigera kuri 4. Izo yaherukaga gukorera amashusho ni Not now na One Time.

K Rollz avuga ko kwandika indirimbo mu cyongereza aribyo bimworohera, bityo ko aricyo azakomeza kuririmbamo no kwandikamo indirimbo ze. Kuri ubu afite ikipe nini imufasha mu bigendanye no kumenyekanisha ibihangano bye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo