Uretse Padiri, Nta Watashye Ubukwe bwa MAGUFULI na Janeth utifataga nk’Umugore wa Perezida (AMAFOTO)

‘Mama’ Janeth Magufuli afite agahigo yihariye. Yabaye Umugore w’Umukuru w’Igihugu ‘First Lady’ wa gatatu witwa ‘Janeth’ [Janet, Jeannette] muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika abanjirijwe na Janet Museveni , umufasha wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, na Jeannette Kagame ,madamu wa Perezida w’u Rwanda Kagame Paul.

Uyu mugore yasimbuye ku ntebe ya ‘First Lady’ Salma Kikwete, umugore wa Jakaya Mrisho Kikwete, Magufuli John yasimbuye muri Perezidansi ya Tanzania.

Umwuga we ni ubwalimu akaba yarakoze ako kazi yigisha ku Ishuri ribanza rya Mbuyu rihereye ahitwa Oysterbay mu mujyi wa Dar es salaam aho yigisha ubumenyi bw’isi n’amateka mu gihe cy’imyaka isaga 17.

Janeth Magufuli kandi aho i Mbuyu ni ho yize amashuri abanza.

Ku itariki ya 18 Gashyantare, umwaka wa 2016, ’Maitresse’ Janeth yasezeye abanyeshuri bo kuri icyo kigo kugira ngo atangire inshingano zo kuba umugore w’umukuru w’igihugu.

Iri shuri rifite agahigo k’umwihariko muri Tanzania ko kuba ryaratanze abagore babiri b’abaperezida; abaJ akaya Kikwete na Magufuli wamusimbuye.

Salma Kikwete na we yigishanije kuri iryo shuri na Janeth bayoborwa n’umuyobozi (directrice) Dorothy Malecela.

Janeth Magufuli afite imyaka 61 kandi ntiyigeze agaragara mu ruhame iminsi myinshi.

Ni umugore ucecetse cyane, uburyo bw’imibereho ye no gusabana muri rubanda bitandukanye cyane n’abandi ba ‘first lady’ bamubanjirije barimo Salma Kikwete, Anna Mkapa (umugore wa Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania akaba yaratabarutse umwaka ushize) ndetse na Sitti Mwinyi (uwa Hassan Ali Mwinyi na we wabaye Perezida wa Tanzania [aracyariho].

Janeth Magufuli ahubwo bivugwa ko yakurikije agatera ikrenge mu cya Mama Maria Nyerere utarigeze agira imirimo yo muri leta akora mu gihe cy’ubutegetsi bw’umugabo we Mwalimu Julius Kambarage Nyerere ufatwa ’nk’umubyeyi w’igihugu’ [baba wa taifa] cya Tanzania.

Salma Kikwete yagaragaraga cyane muri gahunda z’iterambere ry’uburezi bw’abana b’abakobwa muri Tanzania nk’uko byari bimeze kuri Maria Anna Mkapa wasangaga mu bikorwa bitandukanye bya politiki mu buryo bumwe ubu cyangwa buriya.

Salma Kikwete yinjiye muri politiki mu ishyaka riri ku butegetsi rya CCM (Chama cha Mapinduzi) ari umwe mu ntumwa za rubanda mu Karere Ka Lindi hanyuma aza gutoranywa na Perezida Magufuli ngo abe umwe mu badepite, nyuma y’aho manda ye irangiye yiyamamariza kuba guverineri w’intara mu matora yatsinze mu mwaka ushize wa 2020.

Mu bukwe Magufuli nta kositimu yambaye …Janeth we nta kanzu y’abageni cyangwa umuherekeza ‘best maid’ yari yazanye

Perezida wa Tanzania, John Magufuli yavuze ko yakoze ubukwe atambaye ikoti rya kositimu ndetse ko umugore we Janeth atari yambaye ikanzu y’abageni.

Ubu bukwe bwabaye igihe Magufuli yari akiri mu Ishuri ry’idini rya Kaminuza Nkuru ya Dar es salaam (UDSM) nta birori ibyo ari byo cyangwa indi mihango y’iby’ubukwe yabuherekeje.

Aganira mu kiganiro mpaka cyabereye kuri iyi kaminuza ya UDSM asesengura imyaka itatu ari umuyobozi w’igihugu, Magufuli yavuze ko yishimiye kugaruka kuri ‘campus’ aho atakuye gusa uburezi bwa kaminuza ahubwo ahantu yambariye ‘amapingu y’ubuzima’.

Ati “Umunsi narongoyeho nta bantu benshi babimenye…kandi ntibisobanura ko nari mbuze amafaranga yo kugura ikoti cyangwa ngo ngurire umugore wanjye ikanzu, sinabonaga ko ibyo bintu ari ibintu by’ibanze cyane.”

“Twagiye aho ku kiliziya, impeta tuzigurirwa na Padiri kandi ntizari zahabu cyangwa diyama, zari zikoze mu muringa (copper),…Padiri yakoresheje soda, nibuka ko njye nyayoye Pepsi na ho madamu akanywa mirinda, Fanta y’umutobe w’icunga...Padiri amaze kudusezeranya, nahise nisubirira muri laboratwari nikomereza na gahunda zanjye.”

Umusaseridoti wakiriye amasezerano ya John na Janeth akanatanga intwererano y’impeta nk’uko Magufuli abuvuga yitwa Msemwa, ubu akorera ubutumwa bwa Kiliziya ahitwa i Tanga. Magufuli ati “Ibindi birenzeho muzagende mubibaze ‘father’ (Padiri) Msemwa we azababwira byinshi kurushaho.

Bamwe bamenye amasura y’abana ba Magufuli ashyingurwa. Si IBYAMAMARE!!!

Magufuli kandi yavuze ko ubukwe bw’abana be butagendana n’ibirori bikomeye, “kugeza ubu [igihe yavugiraga] abana banjye bamaze gushyingirwa kandi sinigeze nkora ibirori binini. Umwe yashyingiwe ndi ku buyobozi ariko murabizi ko mutabyumvise aho ari ho hose.”

Asura madamu arwariye mu bitaro by’urwa giseseka!!! Biba hake muri Afurika

Mu Ugushyingo k’umwaka wa 2016, umugore wa Perezida Magufuli yararwaye maze ashyirwa mu Bitaro by’Igihugu bya Muhimbili. Ibi byatangaje benshi bari biteze ko wenda yari kujyanwa hanze y’igihugu nk’uko byabaye umuco ku bayobozi bakuru benshi b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bikomerezwa iyo bafashwe n’uburwayi.

Amaze imyaka itatu ku butegetsi, Perezida Magufuli yamamaye cyane hanze ya Tanzania kubera ibikorwa bye byo gukumira isesagura ry’umutungo w’igihugu ku bintu bitari ngombwa.

Ibyabaye mu bukwe bwe ubundi byo mu buzima bwe ku giti cye bitanga umucyo mu gusobanura impamvu Magufuli ataryaga indimi, agakubita atababarira iyo byabaga bigeze mu gukumira isesagura ry’umutungo w’igihugu n’amafaranga ya leta ye.

Amaze ukwezi kumwe gusa yinjiye mu biro by’umukuru w’igihugu nka perezida, Magufuli yakuyeho ibirori byo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bwa Tanzania mu mwaka wa 2015.

Aha yategetse ko amamiliyari y’amafaranga yagenerwaga ibirori by’uwo munsi akoreshwa hubakwa igice cy’umuhanda umwe wari uzwiho kurangwa na rwaserera ’embouteillage’ y’urunyuranyurane rw’ibinyabiziga n’abagenzi i Dar es salaam.

Bimwe mu byemezo ‘bishaririye’ yafashe mu kugabanya imikoreshereze y’imari ya leta ni ugushyira ku murongo ingendo z’abakozi ba leta aho kugeza ubu umukozi asabwa kubanza icyemezo ‘clearance’ ngo abone kujya mu mahanga.

Magufuli yarinze asanga ba sekuru na sekuruza atarafata urugendo ngo agere hanze ya Afurika habe no mu nama z’umuryango w’abibumbye.

Ashimirwa kutarya indimi ’’amena ibibyimba’’ by’abanyunyusa rubanda imitsi

Yapfuye amaze gusura ibihugu umunani, byose bya Afurika, harimo u Rwanda, igihugu cya mbere yasuye kandi akaza n’imodoka, Kenya, Uganda, Ethiopia, Zambia, Zimbabwe, Namibia na Afurika y’Epfo.

Amafaranga ya misiyo agenerwa abakozi yaraganyijwe cyane na ho andi yo akurwaho burundu kandi bitegekwa ko inama zose zihuza abakozi ba leta zizajya zibera mu nyubakwa za leta, nta byo gukodesha iz’abikorera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo