Umukinnyi ukomeye muri La Casa de Papel na we yafashwe na Coronavirus

Mu gihe Coronavirus ikomeje kuba ikibazo ku isi yose n’abayituye ninako ikomeje gufata ibyamamare bitandukanye. Kuri ubu undi yafashe ni Raquel Murillo cyangwa Lisbonne ukina muri Filime y’uruhererekane ya La Casa de Papel.

Raquel ubusanzwe witwa Itziar Ituño nk’amazina ye nyakuri, abinyujije kuri Instagram yamaze gutangaza ko na we yamaze gufatwa n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Abinyujije kuri Instagram yagize ati " Kuva ku wa gatanu ushize, mfite ibimenyetso bya Coronavirus. Uyu munsi (ku wa kane w’iki cyumweru) nibwo twabonye ibisubizo by’abaganga byemeza ko ari Coronavirus. Ntabwo merewe nabi, meze neza."

Nyuma y’ubwo butumwa, abantu banyuranye bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumukomeza.

Raquel Murillo ni umwe mu bakinnyi b’ibanze muri ‘Saison’ ya La Casa de Papel yo muri Espagne ikunzwe cyane. Tariki 3 Mata 2020 nibwo hateganyijwe gusohoka igice cyayo cya kane kuri Netflix.

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Neymar da Silva Santos Júnior wamamaye mu ikipe y’Igihugu ya Brésil na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ari mu bagaragara mu bice bya bishya bya filime ya La Casa de Papel ‘Money Heist’ ikundwa na benshi.

La Casa de Papel ivuga ku itsinda ry’ibisambo bijya kwiba muri banki, iri muri filime zarebwe cyane dore ko igice cyayo cya gatatu cyarebwe n’abasaga miliyoni 34 ku Isi yose mu minsi irindwi gusa kigiye hanze.

Raquel Murillo (Itziar Ituño), umwe mu bakinnyi b’imena muri La Casa de Papel na we yamaze gufatwa na Coronavirus

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo