Umuhanzi Britney Spears yakuriweho kumugenzura kwari kumaze imyaka 13

Umuhanzi wo muri Amerika Britney Spears yavuze ko gusozwa kw’uburyo bw’amategeko bwagenzuye byinshi mu buzima bwe mu myaka 13 ishize ari "umunsi wa mbere mwiza cyane nigeze ngira".

Yabwiye abarenga miliyoni 36 bamukurikira kuri Instagram ati: "Ntekereza ko ngiye kurira".

Ku wa gatanu, umucamanza w’i Los Angeles yasoje ubwo buryo bwo kugenzura uyu muhanzi w’imyaka 39 wo mu njyana ya pop bwakorwaga na se kuva mu mwaka wa 2008, ategeka ko bihita bishyirwa mu bikorwa ako kanya.

Abafana b’uyu muririmbyi bari bateraniye hanze y’urukiko rw’i Los Angeles baje kumushyiikira. Yari yaravuze ko uko kumugenzura ari ihohoterwa yakorewe.

Mbere yaho, se Jamie yari yavuze ko uko kugenzura umukobwa we byari "ngombwa", ariko yemera ko igihe cyari kigeze ngo "asubirane kugenzura ubuzima bwe".

Mu nyandiko bari bagejeje ku rukiko mbere, abanyamategeko bunganira Jamie Spears bagize bati: "Ubuzima bwe bwari bwabaye ubushwangi [bwangiritse cyane] kandi yari afite ibibazo bikomeye ku mubiri, mu marangamutima, mu mutwe no ku bijyanye n’imari".

Uko kumugenzura kwari gufite ububasha ku mutungo we w’amafaranga ndetse no ku byemezo bijyanye n’akazi ke nk’umuririmbyi hamwe no ku byemezo bikomeye bijyanye n’ubuzima bwe bwite, nk’aho gutemberera n’abana be b’abahungu b’ingimbi cyangwa niba ashobora gushaka undi mugabo.

Ku wa gatanu, umucamanza Brenda Penny wo mu rukiko rukuru rw’akarere rw’i Los Angeles yafashe umwanzuro ushyigikira ubusabe bw’uyu muhanzi bwo gukurirwaho uko kumugenzura, icyemezo kitamaganwe n’umuntu n’umwe ku mpande zirebwa na cyo.

Usibye icyo cyemezo, umucamanza Penny yavuze ko umucungamutungo wari warashyizweho nk’umugenzuzi w’igihe gito akomeza kugira ububasha bumwe kugira ngo agacyemure ibibazo bikiriho bijyanye n’amafaranga.

Ageza ijambo ku mbaga hanze y’urukiko, Mathew Rosengart, umunyamategeko wunganira Britney, yashimye "ubutwari" bwaranze uyu muririmbyi mu gihe cyose cy’urubanza.

Yavuze ko atewe ishema no kuba uyu muhanzi "yarashyize urumuri [yaragaragaje] ku bugenzuzi kuva i California kugera i New York", kandi ko kubera ubuhamya bwe, hari amategeko mashya yagiyeho "mu kugerageza gutuma ubugenzuzi nk’ubu… butongera kubaho ukundi".

Inshuti ze na zo zasabwe n’ibyishimo kubera icyo cyemezo cy’umucamanza. Icyamamare akaba n’umunyemari Paris Hilton yanditse kuri Twitter ko "iki gihe cyari cyaratinze cyane", yongeraho ati: "Iminsi yawe myiza cyane ubu igiye yaza noneho!"

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo