Umupfakazi wa Kobe Brayant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16 kubera amafoto yasohowe y’ahabereye impanuka ya kajugujugu yishe umugabo we n’umukobwa we mu 2020.
Vanessa Bryant w’imyaka 40, yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo kumenya ko ayo mafoto yafashwe n’abapolisi ba Los Angeles n’abazimya umuriro bakayakwirakwiza.
Abacamanza bavuze ko ubutegetsi bw’agace kabereyemo iyo mpanuka muri Los Angeles bugomba kwishyura Vanessa impozamarira z’ihungabana ibi byamuteye.
Christopher Chester watanze ikirego afatanyije na Vanessa nawe azishyurwa miliyoni $15.
Kobe Bryant wari ufite imyaka 41, umukobwa we Gianna, 13, n’abandi batandatu b’inshuti z’umuryango we bapfiriye muri iyo mpanuka muri Mutarama(1) 2020.
Chester nawe yayiburiyemo umugore we Sarah n’umukobwa we Payton.
Inkuru ya Los Angeles Times yavugaga ko abakozi b’ibiro by’ubutegetsi by’aka gace bafashe amafoto y’aho impanuka yabereye bakayakwiza mu bandi bikababaza ababuze ababo.
Mu Ugushyingo(11) gushize, ubutegetsi bw’ako gace bwemeye kwishyura miliyoni $2.5 kubera ihungabana ibi byateye imiryango yabuze ababo – ariko ibi Vanessa Bryant yarabyanze.
Vanessa Bryant na Chris Chester bagejeje ikirego cyabo mu rukiko rwa leta ya California.
Mu cyumweru gishize, aririra aho abatangabuhamya bavugira, Vanessa yibutse uko yari ari mu rugo n’abana be agasoma inkuru ya LA Times.
Yagize ati: “Nahise mvuduka njya hanze y’inzu nirukira iruhande rw’inzu kugira ngo abakobwa [abana be na Kobe] batambona…Nashatse kwiruka…ngo njye hanze mvuze induru.”
Vanessa Bryant avuga ko yumvise “mpumye, nzahaye, mbabajwe kandi ngambaniwe” n’inkuru y’uko amafoto yasohotse, kandi “[mbayeho] mu bwoba buri munsi ko…ayo mafoto aboneka nanone” ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Sinshaka kuzongera kubona aya mafoto, ndashaka kwibuka umugabo wanjye n’umukobwa wanjye uko bari bameze.”
Abacamanza mu rubanza bumvise uburyo abapolisi n’abazimya umuriro bafashe amafoto agaragaza abapfuye na telephone zabo bakayereka abantu, harimo abari mu kabari.
Aba bakozi “basutse umunyu mu gisebe gifunguye maze bawubyorogamo” muri ibi bikorwa byabo, nk’uko mu cyumweru gishize byavuzwe n’umunyamategeko wa Vanessa witwa Luis Li.
Umunyamategeko w’ibiro by’ubutegetsi biregwa yavugaga ko “gufotora ahabereye impanuka ari ingenzi” kandi amafoto nta hantu yatangajwe ku karubanda, ibitaremewe n’urukiko.
Kobe Bryant, watwaye igikombe cya NBA inshuro eshanu, yakiniye LA Lakers imyaka yose yamaze muri NBA kandi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya basketball.
BBC