Uko byagenze ngo Juliana amenye Charly na Nina ndetse n’urwibutso afite ku Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2017 nibwo Umuririmbyi w’icyamamare wo muri Uganda no muri aka Karere, Juliana Kanyomozi yageze mu Rwanda aje gufasha Charly na Nina mu gitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere ’Imbaraga’.

Juliana yageze mu Rwanda ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice yahise yitabira ikiganiro n’itangazamakuru muri Camp Kigali ahagomba kubera igitaramo cyo kumurika album imbaraga ya Charly na Nina.

Juliana yatangaje ko nubwo yari amaze igihe ataza gutaramira mu Rwanda ariko ngo yishimiye kuba aje gufasha Charly na Nina kuko ngo no mu buzima busanzwe ari umufana wabo.

Abajijwe uko yamenye itsinda rya Charly na Nina, Juliana yagize ati " Mbere na mbere navuga ko maze imyaka ntaza mu Rwanda. Ngira ngo igeze ku myaka itanu. Nanjye ubwanjye sinzi impamvu natinze kuhagaruka. Ariko icy’ingenzi ni uko nshimishijwe cyane no kugaruka hano, nje gufasha abashya muri uyu mwuga, atari ukuvuga ngo ni abahanzi basanzwe ahubwo impano za nyazo.

Natangiye kumva Charly na Nina mu mezi 3 ashize. Nabajije murumuna wanjye nti ese aba bakobwa ni bande? Ndumva ari abahanga cyane. Arambwira ngo aba ni abo mu Rwanda. Nakomeje kubakurikirana kandi nababwira ko mbishimira cyane, ndetse nanababwira ko muzagera kure hashoboka. Ndishimye kuba ndi hano ngo mbashyigikire."

Urwibutso afite ku Rwanda

Julianna Kanyomozi yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2013, ubwo yazaga gususurutsa abitabiriye ibirori byo guhemba abagore biteje imbere mu bucuruzi mu Rwanda. Hari Juliana mu gitaramo ‘Beautiful People’ cyabereye kuri Serena Hotel muri Nyakanga 2013.

Abajijwe niba hari uko afata kuza gukorera igitaramo mu Rwanda, Juliana yatangaje ko ahora azirikana ko u Rwanda aricyo gihugu cy’amahanga cyamwakiriye agitangira kuririmba, ndetse ngo ahora abizirikana.

Juliana ngo ntajya yibagirwa ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere cy’amahanga cyamwakiriye mu buhanzi bwe

Ati " Ubwo natangiraga kuririmba mu myaka yashize, ikindi gihugu cyanyakiriye kitari Uganda , ni u Rwanda. Niba mwibuka neza, njye na Bobi Wine turirimba Tata w’Abana. Byari ibintu bikomeye. Kubwanjye ni ibintu bidasanzwe mu mutima wanjye. Kuza hano mbifata nk’ibidasanzwe. Hano mpafata nko mu rugo ha kabiri. Iyo ngarutse mbifata nk’ibidasanzwe kuko bimpa umwanya wo guhura n’abafana banjye bo mu Rwanda.

Impamvu natinze kugaruka ni uko njya mfata igihe nkashyira ikiruhuko mu mwuga wanjye. Ndumva maze nk’imyaka 2 ntakora umuziki , nkeka ko ariyo mpamvu mutambonaga. Ubu nagarutse kandi muzajya mumbona kenshi hano. Ibintu bigenze neza nkuko nabipanze, ndateganya kuzakorera hano igitaramo gikomeye cyanjye cyihariye."

Kuki Juliana ajya amara igihe adakora umuziki, ariko agakomeza kugira igikundiro ?

Nubwo yamaze imyaka igera kuri 2 adashyira hanze ibihangano bishya, indirimbo ye nshya yise ‘Right here’ aheruka gushyira hanze muri Nyakanga ni imwe muzishimiwe cyane n’abakunzi ndetse nubu ikaba imwe mu ndirimbo zikunzwe muri aka Karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Abajijwe uko bigenda ngo amare igihe adakora muzika ariko akomeze guhorana igikundiro, Juliana yasubije ko na we ubwe atajya abasha kubisobanukirwa ariko ahanini ngo abikesha kutagendera ku bandi, gukora umuziki atawuhubukiye, gukora n’abantu bazi icyo bakora ariko anongeraho ko abona yagiriwe umugisha.

Ati " Abantu bakunda kumbaza icyo kibazo inshuro nyinshi. Mbabwije ukuri njya mbura uko ngisubiza. Icya mbere ni uko niyizi ubwanjye . Nakomeje kuba uwo ndiwe kuva natangira umwuga wanjye. Kuva natangira sinkora ngendeye kuby’abandi bakora, ku ndirimbo z’abandi zikunzwe cyane. Nkeka ko aribyo byamfashije gukomeza gukora neza biranampira.

Ikindi navuga ni uko nkorana n’abantu bazi ibyo bakora cyane cyane muri production. Ikintu cyiza cyose ntiwakigeraho kubwawe. Uba ugomba gukorana n’abantu basobanutse ndetse ukabiha n’igihe. Ku giti cyanjye iyo ngiye gufata amajwi y’indirimbo, sinjya nshaka ko ihita irangira , ngo nyihutishe kuko uko umara umwanya ku kintu, niko kirushaho kuba cyiza."

Yunzemo ati " Sinjya nita ku bantu bavuga ngo Juliana amaze umwaka adashyira hanze indirimbo …Simbyitaho cyangwa ngo mbihe umwanya. Nzi ibyo ndi gukora . Nifitiye icyizere mubyo nkora. Mbiha igihe kandi nkarushaho kwigirira icyizere. Ariko iyo nicaye, nkabyitgereza, ndavuga nti mubyukuri nagiriwe umugisha."

Biteganyijwe ko ’Imbaraga’, album ya mbere ya Charly na Nina bayimurika kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo kibera muri Camp Kigali.

Uretse Juliana Kanyomozi uri ku isonga, Charly na Nina banatumiye Geosteady baririmbanye muri "Owooma" na we ukomoka muri Uganda, Big Farious baririmbanye indirimbo yabamenyekanishije ‘Indoro’, Dj Pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu n’itsinda rya Neptunez Band. Igitaramo kiranera muri Camp Kigali, gitangire ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni 5000 FRW, 10.000 FRW na 150.000 FRW ku meza ariho abantu 8. Amatike ari kugurirwa kuri Nakumatt , abandi barayagurira ku muryango.

N’ubusanzwe Juliana ngo asanzwe ari umufana wa Charly na Nina kubera impano idasanzwe bafite

Juliana aganira na Nina

Juliana yiteguye gushimisha abafana be

Muyoboke Alex, umujyanama wa Charly na Nina yatangaje ko biteguye gukora igitaramo cyo ku rwego rwo hejuru

Big Farious waririmbanye ’Indoro’ na Charly na Nina ngo yishimiye urwego bagezeho ndetse ngo yiteguye gukorana nabo igitaramo cy’amateka

DJ Pius (i buryo) ni umwe mu bakunze kuba hafi cyane Charly na Nina na mbere y’uko bamenyekana. Ngo yishimiye cyane urwego bagezeho

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo