Nyuma yo gukunda cyane injyana y’umwimerere y’indirimbo ‘I’ve been thinking about you’, umuhanzi Iain Stewart ukomoka muri Ecosse yiyemeje kuyikora mu njyana ya Kinyafurika, yishimira cyane uburyo Producer Pastor P yayimukoreye ikaza ikoze neza cyane kurusha uko yabitekerezaga ari naho ahera yemeza ko ariwe ukomeye mubatunganya amajwi mu Rwanda.
Ubusanzwe ‘I’ve been thinking about you’ yaririmbwe n’itsinda rya London beat.
Kuri ubu Iain Stewart yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘I’ve been thinking about you’ yasubiyemo mu njyana nyafurika. Producer Pastor P niwe wayimukoreye. Uretse ubuhanga ngo asanzwe amuziho (kuko ari na we wakoze Love again bafatanyije na Mani Martin), Iain yatangarije Rwandamagazine.com ko yatunguwe ndetse atangazwa n’ubuhanga Producer Pastor P yagaragaje ubwo bakoraga kuri uyi indirimbo.
Inkomoko y’igitekerezo cyo gusubiramo ‘I’ve been thinking about you’
Iain Stewart avuga ko igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo ‘I’ve been thinking about you’ cyaje ubwo bari mu rugo biyumvira umuziki hamwe na Pastor P. Ubwo Iain yayiririmbaga ayisubiramo, nibwo Pastor P yatunguwe n’uburyo ayisubiramo neza adategwa. Yongeyeho ko bombi basanze bahuriye ku kuba bakunda injyana yayo y’umwimerere, biyemeza kuyisubiramo. Icyo gihe ngo nibwo biyemeje kuyisubiramo mu njyana ya kinyafurika .
Iain Ati “ Nkeka ko abantu bazayikunda kuko ifite ukuntu ibyinitse . Amashusho yayo nayo ni meza kandi arimo imbyino zitandukanye, nziza. Ntegereje kubona abantu bayiririmba, bayimbyina mu bice bitandukanye by’isi , cyane cyane mu Rwanda.”
Iain yanavuze ku buhanga bwihariye yabonye kuri Pastor P mu gihe amaze amuzi ndetse by’umwihariko ku buryo yakoze iyi ndirimbo. Yavuze ko ari umwe mu ba Producer u Rwanda rufite.
Iain ati “ Pastor P ni umwami. Ameze nk’umunyabugeni ukoresha amarangi ukoresha ubuhanga bwe, hanyuma buri gihangano yakoze kikaba cyihariye….nkubwije ukuri u Rwanda rufite aba Producer benshi beza nka Mastola, Bob Pro, David Pro….ariko Pastor P ari hejuru . Sinavuga ko ari ku rwego rwiza mu Rwanda gusa ahubwo ni ku rwego mpuzamahanga …aba Producer benshi usanga bafite injyana bihariye ariko Pastor P we abasha gukora injyana zose kandi neza ari nacyo kimuha umwihariko.. ”
Umuhanzi Iain Stewart ukomoka muri Ecosse
Producer Pastor P
Yunzemo ati “ Azi uko azana magic ze mu muziki. Ni umuhanga cyane mu njyana zitandukanye. Sinkeka ko hari undi muntu wari kubasha kugira ibyo akora kuri iriya ndirimbo nkuko yabikoze. Yabikoze mu buryo bwe kurusha indirimbo y’umwimerere nanjye ubwanjye nsanzwe nkunda.”
Iain Stewart yashakanye n’Umunyarwandakazi witwa Umutesi Marie Jeanne. Iain Stewart uvuga ko afata u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri, akunze gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda. Yahereye kuri ‘Rwandan Dream’ yakoranye na Jean Paul Samputu indirimbo nyuma akorana indirimbo ‘Love Again ‘ yakoranye na Mani Martin.
Intego afite ni uguhuza imbaraga n’abahanzi bazwi b’abanyarwanda kugira ngo arusheho kwinjiza muzika ye mu Rwanda ariko anafashe abahanzi bazakorana indirimbo kubasha kujyana muzika yabo ku rwego mpuzamahanga.
Muri 2014 nibwo Stewart yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Rwandan Dream’. Ni album yakoranye na Jean Paul Samputu ari na we ngo watumye amenya byinshi ku Rwanda.











/B_ART_COM>