Ubu wanywa Ikosora ukanatsindira ibihembo byinshi

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiriya bayo gusoza umwaka neza, ubuyobozi bw’uruganda Ikosora Company Ltd rwashyizeho tombola ku bakunda ikinyobwa cyayo, Ikosora.

Ikosora ni ikinyobwa gisembuye gifite umwimerere udakwiriye kubura mu rugo iwawe, kucyakiriza abakugana cyangwa se kuba aricyo cya mbere ubaza ukigera ahacururizwa ibinyobwa.

Kuva ubu kugeza mu mpera z’umwaka, abanyamahirwe bazajyaba babasha gutombora ibihembo binyuranye.

Kugira ngo winjire muri tombola, iyo umaze kugura ikinyobwa Ikosora, ureba numero ya telefone iri kuri ’cannette/can’ waguze, ukabahamagara, bakakwinjiza mu irushanwa.

Uburyo bwo guhitamo abatsinze buba rimwe mu cyumweru, bikanyuzwa kuri Yongwe TV ari nabwo abatsinze bahamagarwa.

Abanyamahirwe bazajya babasha gutombola Moto, amagare, Flats TV, Radios, imipira yo kwambara n’iyo gukina n’ibindi byinshi.

Ikosora ni ikinyobwa gikorwa na Ikosora Company Ltd kuva mu myaka 10 ishize. Gikoze muri Tangawizi n’ubuki. Gifite Volume ya Alcohol ingana na 5%. Wagisanga aharangurizwa hose inzonga za Liquor.

Gifite umwihariko wo kuba gikoze mu bimera by’umwimerere kandi bifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu. Uretse akamaro gakomeye tuzi Tangawizi ifitiye umubiri, ntawe utazi ko ubuki bugira umumaro ukomeye.

Ikosora ipfunyitswe neza ku buryo bworoheye ushaka kuyicyura mu rugo iwe ngo ayisangire n’abo mu muryango. Ikosora kandi ihendukiye abakunzi bayo kuko cannette/can imwe igura amafaranga 1000.

Abantu batemerewe kunywa Ikosora ni abashoferi, abagore batwite ndetse n’abana bataruzuza imyaka 18.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa kumenya uko warangura Ikosora, uhamagara 0788891261.

Ubu wanywa Ikosora ukajya mu banyamahirwe bari gutsindira ibihembo bitandukanye birimo Moto, amagare, Flats TV, Radios, imipira yo kwambara n’iyo gukina,...

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo