Tiwa Savage yahishuye ko yashyizweho ibikangisho ku mashusho ye y’imibonano

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria wo mu njyana ya Afrobeats Tiwa Savage yahishuye ko arimo gushyirwaho ibikangisho ngo atange amafaranga kugira ngo hadatangazwa amashusho ye y’imibonano, ariko avuga ko nta mafaranga azariha.

Yavuze ko amashusho y’iyo mibonano yatangajwe by’impanuka kuri Snapchat n’umukunzi we wayasibye nyuma yo kubona ko yakoze ikosa, ariko yari yamaze gupakururwa (download) n’umuntu uhora umugendaho akurikiranira hafi ibyo akora ku mbuga za internet.

Savage yavuze ko yarize ubwo yabonaga iyo videwo bwa mbere ndetse agira ubwoba bw’ukuntu yakirwa n’abayibona.

Uyu muhanzi, w’imyaka 41, ni umwe mu byamamare bikomeye ku isi mu muziki wo mu njyana ya Afrobeats. Akorana n’inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group. Azwi cyane mu ndirimbo nka Kele Kele na Eminado.

Yabwiye umunyamakuru Angie Martinez wo kuri radio Power 105.1 y’i New York ati: "Ntabwo ndibuyite amashusho y’imibonano ahubwo ni amashusho hagati yanjye n’umuntu ndimo kureshya muri iki gihe".

Yahishuye ko ibyo byabaye mu kwezi gushize kandi ko uwo wapakuruye ayo mashusho yagerageje kumukuramo amafaranga, ariko ko atazemerera umuntu n’umwe kumushyiraho ibikangisho "kubera gukora ikintu gisanzwe".

Yagize ati: "Ndi umusazi kuburyo nanjye ubwanjye nari kuyatangaza [amashusho] - nta mafaranga na macye uzankuramo".

Ubu ari muri Amerika aho arimo kwamamaza umuzingo w’indirimbo (album) yasohoye mu kwezi kwa munani witwa Water and Garri, aho yafatanyijemo n’ibyamamare byo muri Amerika nka Brandy na Nas.

Yakomeje gutuza muri icyo kiganiro n’umunyamakuru, ariko avuga ko muri we imbere arimo kunyura mu bihe bigoye, kandi ko atashoboye gusinzira ubwo yabonaga ayo mashusho bwa mbere ku wa gatatu.

Yagize ati: "Kuki bimbayeho ubu, mu gihe umuziki umeze neza cyane kandi sinshaka ko ibi bipfukirana ibirimo kuba".

Avuga ko atewe impungenge n’ukuntu yafatwa n’abafana be, inshuti ze n’abo mu muryango we, ariko avuga ko atagamburuzwa n’ibyo bikangisho ngo abe yagira amafaranga ariha.

Savage yari yarashakanye n’uwita ku bikorwa by’abahanzi Tunji "Teebillz" Balogun mu mwaka wa 2013, ariko asaba gatanya mu 2018 nyuma yuko bashwanye ku mugaragaro imyaka ibiri mbere yaho amushinja kumuca inyuma.

Bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu, kandi Savage avuga ko atewe impungenge n’ingaruka ayo mashusho ashobora kugira kuri uwo mwana no kuri nyina.

Yagize ati: "Nzabimubwira kandi kuri jye bizanafata afite imyaka hafi 15 kandi hari umuntu ugerageje kumwanduranyaho... Ngomba kumukomeza".

Kwihorera (kwihimura) mu mashusho y’urukozasoni cyangwa amashusho y’urukozasoni adatangiwe uruhushya - gutangaza amafoto y’imibonano cyangwa videwo y’umuntu - ni ikibazo gikomeje kwiyongera, cyane cyane ku bagore bakiri bato bo mu bice byinshi ku isi.

Muri Nigeria, ababikorewe barengerwa n’itegeko rihana ibyaha byo kuri internet ryo mu mwaka wa 2015 ribigira icyaha gishobora gutuma uwagikoze afungwa kugeza ku myaka itatu. Mu myaka ibiri ishize, umugabo yahamwe no gutangaza kuri Facebook amafoto y’umukunzi we.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo