Rwanamiza akomeje kumenyekanisha Inanga mu bakiri bato - VIDEO

Rwanamiza Emma, umuhanzi mu njyana gakondo akomeje kumenyekanisha Inanga abinyujije mu bihangano bye. Ngo azabikomeza kugeza akundishije abakiri bato iki gicurangisho cya Gakondo.

Kugeza ubu Harolimana Emmanuel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Rwanamiza Emma amaze kugira indirimbo 8 z’amashusho. Zose yagiye akoreshamo inanga mu rwego rwo kurushaho ngo kuyimenyekanisha no kuyikundisha cyane cyane abakiri bato.

Intangiriro y’urukundo niyo mashusho yamaze gushyira hanze. Nayo icurangishijwe inanga.

Gucuranga inanga avuga ko yabitojwe na Nzayisenga Sophia ubwo yigaga mu ishuri rya Kigali Music School. Kuri ubu ubumenyi yahakuye agenda abutoza abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye.

Mu ntego afite harimo gusigasira injyana gakondo afata nk’iy’umwimerere.

Ati " Buriya injyana gakondo niyo y’umwimerere igaragaza umuco nyarwanda n’abanyarwanda abo aribo. Nzakora uko nshoboye ubumenyi mfite mbugeze kuri benshi kurushaho. Nubwo mu Rwanda abantu badaha cyane agaciro iyi njyana, iyo twagiye mu bihugu byo hanze baduha agaciro cyane kuko tubaha ibintu by’umwimerere, batarabona kandi binejeje. Abana bakizamuka mu buhanzi dukwiriye kubibakundisha kurushaho,bagakura bakunda iyi njyana."

Rwanamiza Emma

Muri 2013 nibwo yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe’World peace orchestra’ ryabereye i New York muri Lincoln Center ryitabirwa n’abahanzi gakondo baturutse mu bihugu 50. Mu mezi 2 bahamaze , Rwanamiza avuga ko bahigiye kuvanga ibicurangisho gakondo ndetse n’ibigezweho.

Ubumenyi yungukiye muri iryo serukiramuco nibwo ahanini ngo akomeza kugenda yifashisha mu gukora ibihangano bye bishya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
Tanga Igitekerezo