Umuhanzi n’umushabitsi w’icyamamare Rihanna hamwe n’umukunzi we umuraperi A$AP Rocky bibarutse umuhungu, nk’uko byemezwa na CNN yo muri Amerika.
Rihanna w’imyaka 34, yabyaye tariki 13 z’uku kwezi nk’uko ikinyamakuru TMZ cyo kivuga ko kibicyesha abantu babizi neza. Uyu ni umwana wabo wa mbere.
Mu kwezi kwa mbere, Rihanna Robyn nibwo yatangaje ko atwite kandi akomeza kugaragaza inda y’imvutsi mu mafoto no mu bikorwa byo kumurika imideri.
Amazina y’umwana wa Rihanna na Rocky ntabwo aratangazwa, ndetse bombi ntibaravuga kumugaragaro ibyo kwibaruka kwabo.
Nyuma y’uko iyi nkuru itangajwe, Chris Brown wahoze akundana na Rihanna, yashyize ubutumwa kuri Instagram yandikaho ngo "Congratulations" ashyiraho na ’emoji’ y’umugore utwite, nubwo bwose atavuze ko ari ubutumwa bugenewe Rihanna.
Mu 2020, yabwiye ikinyamakuru British Vogue ko mu migambi ye y’imyaka 10 harimo abana.
Icyo gihe yagize ati: "Nzabyara abana - batatu cyangwa bane - impamvu yabyo ni ibyishimo, nicyo gusa kiba hagati y’umubyeyi n’umwana."
Rihanna na A$AP Rocky w’imyaka 33 bamaze imyaka myinshi ari inshuti, umwaka ushize muri Gicurasi nibwo batangaje ko bakundana.
Rihanna ni umuhanzi watwaye Grammy awards icyenda(9) kandi ufite ubushabitsi bukomeye mu twambaro tw’imbere tw’abagore na make-up (maquillage) bizwi nka Fenty.
Muri Gicurasi 2021 A$AP Rocky yabwiye GQ magazine ko Rihanna ari "urukundo rw’ubuzima bwanjye" kandi ko "nta gushidikanya" ashaka kwitwa dawe.
BBC
/B_ART_COM>