Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita uri mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, atahana umukoro wo kwifashisha ijwi rye rigera kure mu gusobanura amateka y’u Rwanda by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimuriye ibikorwa bye.
Ramjaane Joshua wari kumwe n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonge ndetse n’itsinda ry’abamufasha mu bikorwa by’Umuryango ufasha yashinze wa Ramjaane Joshua Foundation, basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambwe rugezeho rwiyubaka nyuma y’imyaka 32 ishize.
Uretse iki gikorwa akoze, Tariki 17 Nyakanga 2026 Ramjaane Joshua Foundation yashinzwe na Ramjaane Joshua Niyoyita yatanze Miliyoni eshanu y’ubwisungane bwo kwivuza ku bantu igihumbi bo mu karere ka Bugesera , mu Mirenge wa Kamabuye ndetse na Ngeruka.























/B_ART_COM>