R’Bonney Gabriel niwe watsindiye kuba Miss Universe 2022

R’Bonney Gabriel wabaye Miss USA 2021 niwe wegukanye irushanwa rya Miss Universe 2022 mu ijoro ryo kuwa gatandatu.

Yashyikirijwe ikamba na Harnaaz Kaur Sandhu wo mu Buhinde wari wegukanye irya 2021.

Abakobwa b’uburanga b’ahatandukanye ku isi bari bakoraniye i New Orleans, leta ya Louisiana muri Amerika muri iri rushanwa rya 71 ry’ubwiza.

Ibihugu 84 nibyo byari bifite abakobwa babihagarariye mu gihatanira iryo kamba.

Umwaka ushize, Gabriel yabaye umunyamerika wa mbere ukomoka muri Filipine wabaye Miss USA, ubu yaje imbere y’abakobwa babiri bo muri Venezuela na Dominican Republic.

Irushanwa riba ririmo kubazwa mu kiganiro, kumurika imideri gakondo, kwisobanura, no kumurika ikimero wambaye utwenda tw’imbere.

Inteko y’abakemurampaka 10 yari irimo babiri bigeze kuba Miss Universe, umunyamuziki, umukinnyi wa filimi, inzobere mu gutunganya uruhu, umuhanga mu kumurika imideli, umunyamakuru, na Olivia Jordan wabaye Miss USA mu 2015.

Batatu ba mbere

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa ubu ryemereye abagore bubatse n’ababyaye kuza guhatana, impunduka yari imaze igihe isabwa.

Mbere y’uko batangaza uwatsinze, bahereye kuwa kabiri n’uwa gatatu, Amanda Dudamel wo muri Venezuela aba igisonga cya mbere, naho Andreína Martínez wo muri Dominican Republic aba igisonga cya kabiri.

Ubwo yari amaze kugera muri batanu ba mbere R’Bonney Gabriel - waje kuba uwa mbere - yabajijwe indi mpinduka yifuza kubona muri iri rushanwa.

Yasubije ati: "Kubwanjye, nifuza ko bazamura imyaka kuko njyewe mfite 28 kandi iyo niyo myaka myinshi yo kujya mu irushanwa…Kubera ko nk’umugore, nemera ko imyaka atari yo idusobanura.”

R’Bonney Gabriel ni muntu ki?
Urubuga rwa Miss Universe ruvuga ko ari umunyamideli, umudozi w’imideli ukoresha uburyo butangiza ikirere, akaba n’umwalimu wigisha kudoda.

Gabriel wavukiye mu mujyi wa Houston, leta ya Texas, avuga ko yakuriye mu by’ubugeni na siporo, kandi ko ingendo zo kujya ahandi zamwigishije uko abaho ubuzima.

Yakinaga Volleyball mu mashuri yisumbuye nyuma ajya mu by’imideli, ku myaka 15 atangira guhanga imideri akoresheje ubudodo.

Yize ibijyanye na Fashion Design muri University of North Texas, ubu ni umukuru wa kompanyi ye bwite y’imideli yitwa R’Bonney Nola.

Gabriel avuga ko nk’umuntu wa mbere ukomoka muri Filipine wabaye Miss USA yumva neza agaciro ko gukunda no kwakira imico y’ahandi.

Gabriel avuga ko intego ye ari ukubera urugero abakobwa bakiri bato, no gufasha abo ashoboye kugera ku nzozi zabo.

Ku nshuro ya mbere irushanwa ry’uyu mwaka ryateguwe na JKN Global Group PCL, kompanyi y’ibijyanye n’itangazamakuru yo muri Thailand, nyuma y’uko umuherwe akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwo guhindura igitsina Anne Jakkaphong Jakrajutatip aguze Miss Universe Organisation kuri miliyoni $20 mu Ukwakira(10) gushize.

Anne Jakkaphong yakunze kuvuga inzira y’ubuzima bwe nk’umugore wahinduye igitsina (transgender), kandi umugore wa mbere ubu utegura amarushanwa y’ubwiza muri Amerika.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo