URUSARO international women film festival ni iserukiramuco rya sinema rifite ibyiciro bitatu ritegurwa na CineFemme Rwanda, aho ryashyizweho kugira ngo riteze imbere abagore bakora umwuga wa sinema baba mu Rwanda ndetse na ahandi muri afrika.
Iri serukiramuco ritangira kuri uyu wa 4 ukwakira ku nshuro yaryo ya 7 aho hateganyijwe ibikorwa byinshi bitandukanye bifitanye isano na sinema.
Kuru ubu iri serukiramuco URUSARO riteganyijwe guhuriramo abagore baturutse mu bihugu bigera ku 10 bya afurika aribyo: u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, Senegal, Afurika y’epfo, Benin, Cameroon, Togo na Burkina Faso.
Aho hazerekanwa filime 22 Harimo iza banyarwandakazi 4 arizo zizahatana muri icyo cyumweru cyose.
Floriane Kaneza umuyobozi w’urusaro international women film festival
Floriane Kaneza mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine yagarutse Ku bikorwa bitandukanye bizakorwa muri iki cyumweru harimo ibiganiro ndetse n’urugendo shuri mu bice bitandukanye by’igihugu.
Aho yavuze ko nta kwishyuzwa kuzabaho ahubwo ari uburyo bwiza bwo guhuza abantu bari mu ruganda rwa sinema bakabasha kugira imikoranire ndetse no kugira ngo umugore ukora sinema nawe bimutunge nkuko isanganyamatsiko y’uyu mwaka 2022 ibivuga "sinema nk’igikoresho cy’iterambere". Kaneza ati "kwerekana filime ndetse n’ibi bikorwa Ku buntu, bigira akamaro mu kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu biciye mu bakora sinema kandi ni n’umwanya mwiza wo kugaragariza abantu ko sinema Ari umwuga mwiza Kandi ukwiriye kwinjirwa n’abakiri bato kuko inafasha mu buryo bwose haba mu isanamitima,..”.
URUSARO international women film festival yerekana filime guhera SAA 05:30 za nimugoroba Kugeza SAA 07:30 za nimugoroba kuri institut français du Rwanda cyangwa ahazwi nka centre culturel mu mugi wa Kigali aho uyu munsi by’umwihariko hareganyijwe filime 3 ziri buze kwerekanwa arizo:
🎞 Bibi mtoto by Walta Gabriel BUSULWA wo muri uganda
🎞Silence brisé by Amanou Yelebo wo muri Togo
🎞I Muhira by Myriam BIRARA wo mu Rwanda
Mu bikorwa bizakorwa muri icyo cyumweru harimo ibiganiro bitandukanye bizabera kuru Kigali public library ndetse no n’urugendo shuri ruteganyijwe mu bice by’igihugu bitandunye mu mashuri ndetse na za Muséum.
Gusoza iri serukiramuco bizabera muri century cinema tariki 11, Aho bazatanga ibihembo bya filime zahize izindi kuri iyi nshuro ya 7.
Irene IRADUKUNDA