Muri Arena, Chris Easy yahacanye umucyo (AMAFOTO)

Umuhanzi Chriss Eazy yishimiwe bikomeye mu gitaramo cya Rwanda Rebirth cyabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2022 muri BK Arena.

Ni igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022, gitegurwa na East Gold company. Umuhanzi w’imena yari The Ben, gusa yasangiye urubyiniro n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye nka Bushali, Bwiza, Marina na Chris Easy

Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chris Easy yageraga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura, na we ntiyatenguha abafana benshi bari bamwiteze ndetse bakamwereka ko bamwishimiye.

Easy wari uherekejwe n’ababyinnyi b’abakobwa n’abasore yaririmbye indirimbo ze zose zikunzwe muri iyi minsi zirimo Faster, Amashu, Ese urabizi asoreza kuri inana, ataha ubona abafana be bagishaka gukomeza kumureba.

Kuva mu 2020 Chriss Eazy yatangiye gukorana na Junior Giti akimara gusoza amashuri yisumbuye. Amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Fasta’, ‘Amashu’ n’izindi.

Anyuzamo agakorera ibihangano bye muri studio ya Junior Giti yitwa Giti Music ikorwamo na AoBeats wahoze akorana na Chriss Eazy mu itsinda rya Octagons.

Junior Giti uhagarariye inyungu z’uyu muhanzi yakurikiraniraga hafi uko byagendaga

DJ Diddyman niwe uvanga imiziki ya Chris Easy

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo