MU MAFOTO, Imiterere y’ikimero cya Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2018

Iradukunda Liliane niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ahigitse abakobwa 20 bari bahatanye muri iri rushanwa. Uretse kwambikwa ikamba, Iradukunda Liliane yanambwitswe ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto, Miss Photogenic 2018.

Iradukunda Liliane Yitabiriye irushanwa ahagarariye Intara y’i Burengerazuba. Afite imyaka 18. Apima ibiro 57 na metero 1.70.

Hari mu birori byabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Concention Centre.

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga (amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Mbere yo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, Sonia Rolland wari ukuriye akanama nkemurampaka yatangaje ko bitaba byoroshye gutora nyampinga kuko hari byinshi bigenderwaho.

Nyuma yo gutorwa, Iradukunda Liliane yatangaje ko bimutunguye cyane kuko atakekaga ko ari bwambikwe ikamba.

Yagize ati " Byandenze ntabwo nari nziko ndi bube nyampinga...ngiye gushyira mu bikorwa ibyo niyemeje...Icyo nabwira bagenzi banjye ntabwo ari aha birangiriye, nicyo gihe ngo bajye gushyira ibyo biyemeje mu bikorwa.".

Maman we umubyara we yagize ati " Isezerano ryanjye nabwiye Imana irarisohoje kandi irarisubije...Ajya kujya mu mwiherero yansabye kumusengera, ambwira kumuha umugisha w’ababyeyi,...Imyitwarire ye yamwemereraga ikamba. Ni umukobwa utuje, uzi ubwenge, nari mufitiye icyizere."

Iradukunda Liliane yitabiriye irushanwa ryo guhatanira ikamba ahagarariye Intara y’i Burasirazuba. Icyo gihe yakomeje ari kumwe na bagenzi be 5. Kugira ngo ahabwe ’Pass’ byasabye ko asubirishwamo ibazwa. Icyo gihe hari tariki 14 Mutarama 2018 mu ijonjora ry’ibanze ryabereye mu Karere ka Ruvavu kuri Hill View Hotel. Icyo gihe Iradukunda yasubiyemo ibazwa ari kumwe na Umukundwa Divine. Akanama nkemurampaka kemeje ko Liliane ariwe ukomeza, Umukundwa Divine arasigara.

Iradukunda Liliane yegukanye ikamba anahabwa imodoka ya Suzuki Baleno ifite agaciro ka Miliyoni 18. Azajya agenerwa umushahara w’ibihumbi magana inani (800.000 FRW) ku kwezi azajya ahabwa na Cogebanque. Azishyurirwa internet y’umwaka wose, yishyurirwe ’Salon de coiffure’ azajya atunganyirizamo imisatsi mu mwaka wose azamara yambaye ikamba, kugendera muri Rwandair mu ngendo zo mu mahanga ku buntu,....

Habuze gato ngo abure amahirwe yo gukomeza ubwo yitabiraga ijonjora ry’ibanze...Aha yasubirishijwemo ibibazo hamwe na Umukundwa Divine

Nyuma yo guhabwa ’Pass’ ngo akomeze mu ijonjora rikurikiyeho

Ababyeyi be bari basazwe n’ibyishimo nyuma y’uko yambitswe ikamba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(13)
  • Ntezimana jean De Dieu

    Twishimiye iradukunda kubayatsinze nibyizacyaneeee

    - 25/02/2018 - 07:44
  • emmanuel nsabiyaremye

    dorenyampinga unyemeje oya yarabikwiye nimwiza azikwifotoza kandi urabonako akerebutse abahisemo ndabona bashishoje pe

    - 25/02/2018 - 08:20
  • Habimana Valens

    Iradukunda twishimiye koyatsinze irushanwa Ryan miss Rwanda 2018

    - 25/02/2018 - 10:58
  • Habimana Valens

    Iradukunda twishimiye koyatsinze irushanwa Ryan miss Rwanda 2018

    - 25/02/2018 - 10:58
  • Habimana Valens

    Iradukunda twishimiye koyatsinze irushanwa Ryan miss Rwanda 2018

    - 25/02/2018 - 10:58
  • Habimana Valens

    Iradukunda twishimiye koyatsinze irushanwa Ryan miss Rwanda 2018

    - 25/02/2018 - 10:58
  • Kabayiza Francis

    mfite grup ya bana bakunda modelling ndasaba azaze adusure dukorera mu Gatenga Kwa carlos

    - 25/02/2018 - 21:11
  • ######

    Twishimiye insinzi yawe bidasubirwaho URABIKWIYE.

    - 27/02/2018 - 14:43
  • Bzimungu damien

    Twishimiye insinzi yawe bidasubirwaho URABIKWIYE.

    - 27/02/2018 - 14:46
  • ######

    natwe turamwemera iwacu uzadusure kirehe nyarubuye turaguceneye

    - 28/07/2018 - 12:12
  • TUMWEBAZE Emmanuelle

    Mushobora kudusyiriraho inamba Zamasimu Yabo Tugatinga Nabo Tukababaza Nabobatubaza

    - 21/08/2018 - 10:32
  • ARON

    Uyumukobwanimwizape! Ntaweyahanomero

    - 3/10/2018 - 21:33
  • Cizere Blesingi

    Andika ubutumwa Ewe Nyirimana Avumbikish ’ Irenga Koko ! Sibwo Abaye Miss? Gusa Arakwiye Ikamba

    - 8/10/2018 - 14:05
Tanga Igitekerezo